Digiqole ad

Amb. Gasana Eugene yahagaritswe ku mirimo ye, Dr.Murigande ahabwa akazi muri Kaminuza

 Amb. Gasana Eugene yahagaritswe ku mirimo ye, Dr.Murigande ahabwa akazi muri Kaminuza

Amb Richard Gasna Eugene wari uhagarariye u Rwanda muri UN yahagaritswe ku mirimo ye

Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafashe imyanzuro itandukanye harimo uwo guhagarika Gasana Richard Eugene wari Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, ndetse iha imirimo mishya Amb. Dr Charles Murigande muri Kaminuza y’u Rwanda.

Amb Richard Gasna Eugene wari uhagarariye u Rwanda muri UN yahagaritswe ku mirimo ye
Amb Richard Gasna Eugene wari uhagarariye u Rwanda muri UN yahagaritswe ku mirimo ye

Inama y’Abaminisitiri yemeje imibare fatizo (index value) ya 350 na 400 y’imishahara mu Nzego Nkuru za Leta, muri za Minisiteri no mu Bigo bya Leta, yari iri munsi y’umubare fatizo wa 400 n’amateka ajyanye na byo.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugurura ry’Inzego za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa no guhindura Urwego ruzireberera, inemeza ishyirwaho rya Rwanda Investigation Bureau na Rwanda Law Enforcement Academy.

Inama y’Abaminisitiri yahagaritse mu nshingano ze (re-called) Ambasaderi Gasana Richard Eugene, wari Intumwa Ihoraho y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) aba i New York muri America.

Amb Gasana Eugene yanabaye Ambasaderi udasanzwe w’u Rwanda mu Budage, akaba yari anahagariye inyungu z’u Rwanda mu bihugu nka Autriche, Bulgaria, U Burusiya, Hongiriya, Pologne/Poland, no muri Repubulika ya Czech na Romania.

Muri Mata 2013 ndetse  no muri Nyakanga 2014, Amb Gasana Eugene yayoboye Akanama k’Umutekano ka UN, ubwo u Rwanda rwari mu banyamuryango badahoraro muri ako Kanama.

Inama y’Abaminisitiri kandi yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

KAYISINGA Jean Claude yagizwe Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi/MINAGRI, asimbuye Innocent Musabyimana.

Amb. Dr. Charles Murigande yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda/UR.

Mu bandi bahawe imyanya mishya mu buyobozi barimo, Akamanzi Clare, wagizwe Perezida mu nama y’Ubutegetsi ya Aviation Travel and Logistics (ATL) Ltd, yungirijwe na Nsengiyumva Ramathan.

Lt. Col. Munyangabe Emmanuel yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Jewoloji na Mine (Deputy Director General in charge of Geology and Mines), mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere/RNRA.

Apollo Munanura yagizwe Umuyobozi Mukuru/Director General w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Amakoperative/RCA, asimbuye Mugabo Damien.

Maj. Nkurikiyumukiza Schadrack yagizwe Umuyobozi Mukuru/Director General wa MUHABURA MULTICHOICE LTD (MMC LTD).

Urujeni Sandrine yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije/Deputy CEO w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi/NAEB.

Madamu Kayumba Kanjeru Rose yagizwe Umujyanama wa Minisitiri,  muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi/MIDIMAR.

Soma itangazo ryose

[pdf-embedder url=”http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2016/08/ITANGAZO_RY_IBYEMEZO_BY_INAMA_Y_ABAMINISITIRI_YO_KU_WA_10_08_2016_FINAL.pdf”]

UM– USEKE.RW

41 Comments

  • Amb. Richard nabe aruhutse ariyeho da!

    • Sha ndabyemeye noneho pe! Koko iby’isi ni kachair kabanana tree. Nyamara dushatse twajya ducisha make, ukuntu ejo bundi Amb. Gasana yikokomoye agatuka Samatha Power muri UN yishingikirije gushimagiza H.E. nari nzi neza ko bitazamugwa amahoro tu! Yakoze ikosa diplomatique rikabije. Ikindi umuseke muzadutohoreze amakuru avuga ko yanze kugaruka mu Rwanda kubera andi mafuti akekwaho.

  • Uyu Gasana ejobundi yarari gutuka Samantha Power none ntacyo bimugejejeho.Wabona kandi aboyatukaga agiye kubapfukamimbere ngo bamuhubuhunzi.Reka tubitege amaso.

  • uyu mugabo utazi imbaraga za America sinzi isi abamo Ese buriya Koko nta makuru agira ko america yafashije mu rugamba rwo kwibohora ntabwo narinziko umuntu size agira ibitekerezo nk’ibya rubanda rugufi ngo america ntiyafashije urugamba rwo kwibohora !!!!!yaratinze kubizira agatuka mu ruhame America ngo wowe power izina ryawe ntugire ngo riduteye ubwoba wowe nta Mbaraga ufite kuri twe aha namwibutsa ko uretse n’u Rwanda n’uburusiya ntibujya bupfa kwiteza America niyo mpamvu bahora bacungana mu butasi kandi bo nibura bo benda kwegerana mu bikoresho by’intambara

  • Ngwashobora gucaho kimwe na Mitali.

  • Hari umuntu wajyaga avuga ibyiza ni ukwicecekera ku bakomeye. Ubavuga nabi bagifite ububasha ukabizira, kandi wabikora bamaze kunyagwa cyangwa batakiriho bikaba ari ubugwari.

    • usubije neza cyane safi, ahari abagabo ntihagwa abandi gukosora no gutunganya imiyoborere myiza munzego zitandukanye nizimwe munshingano za HE ndetse numubano mwiza n’amahanga akenshi impinduka zongera imikorere myiza birumvikana ko twagombye kubumva kimwe kandi buri wese nijisho ry’igihugu cye. imphinduka sinyibonamo ikibazo.

  • GOOD RIDDANCE….YARI IKI EXTREMIST UNO MUGABO

  • Gusimbura umukozi s’igitangaza Sinzi impamvu bivugisha benshi . Biranashoboka ko baba bagiye kumuha undi mwanya w’icyubahiro

  • jya usoma neza uko yavanyweho yirukannywe ntabwo uvanwaho neza muri buriya buryo

  • Buriya namwe muhawe akazi byabaho bucya bucyanayandi biterwa n’amahirwe mu buzima ushobora kuvugirwa Nabi Kandi ukora neza nabwo ukabizira cga ugakora Nabi ukanaramba bitewe nabo ukeza. Salomon yaravuze ngo iby’isi n’amabanga mujye mwicecekera.

  • Ngo burya ubugabo si ubutumbi , nukubabobona babyimbagatanye ariko mumutwe ntakigenda, njyewe uyu gasana yenteye iseseme igihe akagabo ambasaderi wa kongo( umugabo mugufi cyane utarengeje metero imwe nigice) muri onu asebya urwanda akaruhindura ibyondo naho gasana aho kuburanira urwanda yabura ibyo avuga igifaransa kiramukamana mbona abandi ba ambasaderi bokwisi yose bari kumuseka, ibyuya birikumutemba kumisaya kubera ubwoba bimuyobeye atangira gutukana akavuga atitira kubera ubwoba bwo kutamenya kwisobanura. Burigihe iyo yabaga aburanira urwanda yaratukanaga kandi gutukana byerekana ubwenge buke, iyo umuntu adafite arguments nibwo atangira gutukana nk’umushumba

  • M wacecetse ko ubamba isi adakomeza! Ubuse Dr Murigande murabona batamwibutse? Na gasana rero mumenye ko bishoboka.

    • Sawa ngaho tegereza.

    • yewe umusaza azava hariya aba senateur, gusa bibi kuvuga ngo amahe ari…… “ni ukuri kwanjye si ukuri kw’Imana” aka kantu karanshekeje nkimara kukumva.

  • Hahahhhhhhhhhh noneho Tsunami y amarira ye ntimuzayikira.

  • Utabusya abwita ubumera sha,Buriya se mukeka ko Gasana atari yagerageje kwitwararika,ikibazo nuko yibagiwe yizera ubudahangarwa bwe nyine kandi yibagirwa ko inyungu z’Igihugu ziruta byose. erega umuyobozi wawe agukubita yicaye, ni kimwe n’ukurusha amafaranga. hari umuntu wakundaga kuvuga ngo “l’argent gouverne le monde”. kandi amafaranga ni inyungu, bavandimwe, isi iri mu ntambara y’inyungu, uzarebe iyo ubangamiye inyungu z’umuntu ntakangwa ngo ukora neza ndakurahiye, kandi birumvikana, reba noneho rero iyo ari inyungu rusange zireba igihugu, bakoze kumuhindura, nabe yicaye atyaze ururimi neza amaherezo azibukwa kandi ntiyihebe kuko buriya erega nta kiba Imana itakizi buriya nicyo gihe cye cyari kigeze cyo kuba atanze umwanya. HE yashishoje, buriya uriya Power yari yamaze gutanga report hejuru ku byamubayeho, kandi byagukoreye coalition sha bimera nka hamwe inzovu zarwaniye ibyatsi bikaba aribyo bihazaharira.”Esprit d’intelligence” ni ngombwa kandi satani ayizira kubi kuko iyo spirit niyo idufasha kumenya ijambo uvuga aho urivugira igihe gikwiriye cyo kurivuga no kumenya uwo uribwira ni nde hahahahahahahaha ntibyoroshye

    • navugaga ibihugu byibihangange ku isi byakoze coalition bimera nka za nzovu zirwana ibyatsi bikaba aribyo bihazaharira. Uretse ko natwe developing countries dushyize hamwe twajya tubititiza ubundi se ibiza bagira hamwe n’ibikoreshwa mu nganda ibyinshi ntibiva muri africa. Natwe tumaze kujya tubemeza kubera gahunda tugira no gushyira hamwe.

      • nashakaga kwandika ibyiza bagira hamwe n’ibikoreshwa mu nganda ibyinshi ntibivanwa ku mugabane wacu

  • Mbibuba, ahubwo yari yaratinze. “Utazi ikimuhatse …” Ubu se uyu umugabo ukuntu yishongoye kuri Samantha power yumvaga bizarangirira aho? Et d’ailleurs nta n’a arguments yagiraga zifatika. Ibi byakagombye kubera urugero y’abandi. “Iby’umwijuto w’ikinonko we, kitibuka ko imvura izagwa”, cyakora hari igihe HE mukunda rwose, boherezeyo Umuntu usobanutse uzi diplomatie nka Ambassadeur Masozera.

    • hhhhhhhhhhaa Masozera??? mungu wangu! wenda Richard Uvuye muri EAC!

  • Bravo HE, ruriya rugabo rwibagiwe wa muga’i ngo “utazi ikimuhatse areba imboro ya se igitsure” ni rugende nubundi nta bwenge bwinshi rwagiraga, diplomatie 0. Ubu yumvaga koko yameze amabya yo guhangana n’a Samantha Power koko? Umwijuto w’ikinonko we…. aka kazi bazagahe Ambassadeur Masozera, arashoboye

  • Ariko ntimukajye muba abana koko, muzarebe tape yavugiyeho iryo jambo, Gasana yarasomaga ntago yavuze ibimuje mu mutwe. Kuba yarasomaga bivuze ko habayeho preparation, kandi ntagi ambassadeur yavuga ijambo muri conseil de securite nta consultations yakoranye na Minaffet hamwe na prezidansi, ndetse niba mutanabizi ijambo ribanza gutegurwa n’ abatechnicien ba minaffet bakarijyana muri prezidansi nabo bakariha umugisha. Ikindi ni uko ibyo samantha power yavugiye hariya byari bizwi, uzarebe intumwa za USA zari zarabanje mu rwanda mbere yaho, ntago rero icyo Gasana azize ari ririya jambo nk’ uko bamwe mubitekereza. iyo biba ririya jambo aba yarahamagajwe iKigali akimara kurivuga. Impamvu iri ahandi kandi kumuhamagara ntuhite ushyiraho undi nabyo bifite icyo bivuze.

  • ntimukihe abandi,agahwa katakuriho karahandurika ese ibihugu byose yayoboyemo nuko bitari bizwi ko ashoboye ? nawe n’umuntu nk’abandi ibyakubaho nawe byamubaho,kandi yakoze akazi ke neza ariko igihe cyari kigeze ko nundi akomereza aho yaragejeje.

  • Abazungu niho babera abana beza, barakureka ugatogota, ntuzamenye igihe nukuntu bagukubise!!!

  • Naho se Sezibera?

  • Kuba yirukanywe mu kazi nibisanzwe ariko mwivuga ngo azize uwo samatha power
    Ubundi se uwo Samatha Power niki? Uretse bwa mbwenge buke bwa nyafrica umuntu aba ashaka kubahesha icyububahiro dore Ko mwana Na gitaye kubera ukuntu muri USA mwirirwa mwicwa nkamasazi,nitutagira abantu batuvugira kugirango amahanga amenyeko natwe turi abantu basadusanga muri Africa naho bahaturasire.
    Comments zanyu zose ziri Hano biragaragara Ko nubwo Kagame akora ibishoboka ngo abanyarwanda mugere ahashimishije nawe agize Ikibazo cyangwa agaterwa mwakwibagirwa ibyo yabakoreye byose mugatangira ku mukina ku mubyimba
    Aba nyafrica tugira ubwenge buke niyo mpamvu ntakintu tuzapfa twimariye

    • Give this guy a medal☝ nkaho wagirango kuvuga cg kubwira abazungu neza bikuraho urwango badufitiye!ni yale yale,Bo se ko badatinya kudutuka no kudutunga agatoki mu ruhame!abanyafrica turisuzugura cyane,mental slavery niyo izatuma tudatera imbere,I want to believe ko hari iyindi mpamvu yatumye bamuvanaho,we shall know.

      • Mwabantu mwe ndabakunze cne!JEREMIE Bravoo!!!cmt zose zari zambabaje!sinzi igihe abanyarwanda tuzamenyera gushima!iteka iyo habaye impinduka usanga abantu bahagurutse bahagaze bavuga umuntu nabi gusa!ubu koko imyaka yose uyu mugabo mbonye amaze avugira u Rwanda muri UN n’ahandi henshi nabonye banditse ni ibi twamwitura? kumutuka?none se ninde wababwiye ko yari yarandikiwe kuzapfira kuri uriya mwanya??agomba kuvaho n’abandi bakamwakira niba hari n’amakosa yakoze ibyo birabareba??ese abamuseka aho uwabaha kuvuganira akarere kamwe k’u Rwanda mwabishobora??nyakubahwa ndagushimira ibyo wakoze byiza byose muri UN kuko nziko bihari Imana iguhe umugisha!banyarwanda bene wacu mureke twige gushima ntitugakurikize ibitutsi n’induru ku bayobozi bacu hato batazaba ba “reka mpfe gukora”hoyaaa!mureke tubafashe kudukorera batwishimiye!kuvaho ni ibisanzwe n’abandi bakajyaho kugeza isi irangiye!GOD BLESS RWANDA and Our LEADERS!murakoze.

  • Hagati ya SEZIBERA NA KABERUKA umwe murabo yamusimbura nibamwe mubagabo b’ Inyangamugayo kandi Diplomatie barayizi cyane. ikindi njyewe ntemera sinumva ukuntu iyo wakoreye igihugu kurwego nkaruriya urangiza nabi werekeje iy’ubuhunzi biriya bintu ntibiri professional kabisa!! urugero rwiza ni kuri Muzee Dr Charles Muligande yahagaritswe kumurimo yakoraga araza aricara aratuza none H.E yamugaruye mukazi so guhubuka rimwe narimwe sibyiza.

    • Kuri wowe ni perezida ushyirabntu kugatebe bagatuza akongera kubagarurira igihe ashakiye muri make uhora uramya perezida kugirngo atubika imbehe..arakomeye kurusha inzego.

  • Nabe arya ayo yakoreye areke nabandi bagerageze, ese buriya mubona Rucagu Boniface cg Paul Rwarakbije batashobora kumusimbura neza.

  • Muri za comments zose zanditswe aha, harimo 3 gusa nzima wagira icyo utoramo arizo za: Safari Kaganga; Jemie ndetse n’uwiyise African. Abandi bamugaya ibyo badafitiye gihamya ntanicyo bamurusha. Dore ko hari abazi gusomera ibarwa mw’ibahasha da.

  • Jyewe ndabona bitazoroha! ejo hari Binagwaho none ni Gasana.Ndabona ibi bintubifite icyo bisobanuye.

  • Amagambo Gasana yakoresheje muli Onu icyo gihe ntanalimwe navanamwo. Yavugishije ukuri atashoboraga guca iruhande. Souveraineté y’ Urwanda na génocide uko yakozwe nuko yarangiye nuko impamvu zayiteye zitarashira, ntabwo ali ibintu yali guca iruhande mugihe abanyamahanga batabyumvise cyangwa bashaka kubyirengajyiza.
    Niba kandi koko ko azize iryo jambo, ntazize ko yacumuye cyangwa ko yahubutse; azize kurushwa amaboko kuko ahagarariye agahugu gato katemerewe kugira agaciro.
    N’ubundi abadiplomates basanzwe bahindagurika buli kanya. Niyo miterere yakariya kazi. Ubundi se abamubanjirije ni bangahe ? Muligande we se ntagarutse ? Muribuka induru mwavugije icyo gihe ? Mbese muzahora muli BYACITSE ntakindi mugikora ?

  • Ese umwanya ushyirwa kwisoko cabinet yarangiza ikanoma? Ndabona kudakorera mumucyo byarakwiye inzego zose ntaho bukikera

    http://ur.ac.rw/?q=node/559

    • Muri demokarasi bakorera mumucyo nka 70% kandi habahari itangazamakuru abadepite badaturamye boshye inkoko ubindikiye amagi nako imbehe..arikose ubundi kuki batereba ibyo bagenzibabo banazize muri 1994 ngobabiharanire? Kugirango ababizize bibukwe?

  • Gusimbura cyangwa kwirukana abakozi bakora neza ntakibazo mbibonamo. Ahubwo ikibazo ngira mubihugu byinshyi bya Africa nuko abo basimburanya cyanyangwa bakirukana abayobozi bakuru bo bategeka ukobashaka ntawe ubabaza accountability, ntawubasimbura ntawubirukana.

  • Abakozi bakora nabi, not neza.

  • Buriya se munama ya nyuma ya UN azajya gusezera kuri Samantha Power?

  • Ariko ibyerekeye uyu Gasana nsanga ibyabereye muri UN, ukuntu yabivuze harimo ubushyanutsi bwinshi ahubwo nkibaza impamvu Mushikiwacu atamuhaye remarque.Muri diplomatie hari ukwibintu bivugwa, Ese kuvuga Samantha Power, ubundi ntibyumvikana ko ubuvuze US kuko abariwe uyihagarariye? Yatashye buriya yumva yagitsinze ntiyamenyako buriya hasabwe undi muntu maguru mashya binyuze munzira atazi kandi atazanamenya..

Comments are closed.

en_USEnglish