Tags : Uganda

Urubyiruko rurasaba kugira ijambo rifatika mu Nteko ya EALA

*Urubyiruko rugize 63% by’abatuye ibihugu bigize EAC, rugasaba ko ruhagararirwa mu Nteko, *U Rwanda rwonyine nirwo rufite umudepite uhagarariye urubyiruko muri EALA, *Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Uganda, Hon Shem Bageine asanga urubyiruko kuruha ijambo muri politiki nta burambe rufite hari abanyepolitiki barukoresha, *Dr Richard Sezibera we asanga rubyiruko kuba rwahagararirwa muri EALA nta […]Irambuye

U Rwanda, Kenya na Uganda bigiye kujya bihana imfungwa zakatiwe

Kuri uyu wa gatanu mu nama yahuje ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru mu karere ka Africa y’Iburasirazuba yaberaga mu Rwanda, hasinywe amasezerano yo guhererekanya abagororwa no gushyiraho amabwiriza agenga ibinyabiziga muri ibi bihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’amahoro. Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni ayo guhererekanya abagororwa baba bari muri kimwe muri ibi bihugu […]Irambuye

U Burundi nibwo butahiwe kuyobora EAC ariko nabwo ntibuyobowe neza

Mu mpera z’uku kwezi hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, muri iyi nama nibwo hari hateganyijwe guhererekanya ubuyobozi bigenda bw’uyu muryango bugenda busimburana hagati y’abanyamuryango, u Burundi nibwo bwari butahiwe gufata inkoni y’ubuyobozi, gusa kugeza ubu ntibiramenyekana niba na Perezida Nkurunziza azitabira inama y’iri hererekanya. U Burundi kandi nibwo butahiwe gutanga umukandida ku […]Irambuye

Abanyarwanda 44% gusa nibo bazi amahirwe bakura muri EAC

Mu kwitegura icyumweru cyahariwe gusobanura ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuva 6-14 Ugushyingo 2015,  Minisiteri ishinzwe uyu muryango yatangaje ko hari intambwe igaragara wateye harimo no guhuza za gasutamo mu bihugu biwugize, isoko rusange, ibikorwa byo guhuza ifaranga na politiki imwe, ariko ngo Abanyarwanda 44% gusa nibo bazi amahirwe ari mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba […]Irambuye

Ragga Dee yatsinze amatora ya NRM mu kwiyamamariza kuyobora Kampala

Mu karere no mu Rwanda azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Ndigida’, ‘Oyagala Cash’ ‘Mbwe’ n’izindi… ni Ragga Dee, kuri uyu wa kabiri yatsinze amatora y’ibanze mu guhagararira ishyaka NRM, riri ku butegetsi, mu guhatana n’abandi bashaka kuyobora umurwa mukuru Kampala. Daniel Kyeyune Kazibwe uzwi cyane nka Ragga Dee yatsinze uwo bari bahanganye ukomeye witwa Capt. […]Irambuye

Tanzania: Magufuli wa CCM ari imbere mu majwi y’uduce 3

Mu gihe amatsiko akiri menshi ku uzasimbura Perezida ucyuye igihe muri Tanzania, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo amajwi yo mu duce dutatu (Jimbo), Umukandida John Pombe Magufuli ayoboye abandi ahanganye n’umukandida w’amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe Prof Edward Lowassa. Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Umunyamategeko Damian Lubuva yavuze ko uduce twamaze kumenyekana ibyavuye mu […]Irambuye

France: Harabera ibiganiro bivuga ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’U Bufaransa hari kubera ibiganiro ku buryo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, kwashyirwa ku mugaragaro, uruhare rw’Ubufaransa rukamenyekana, ibiganiro byitabiriwe na Senateri Laurent Nkusi. Iyi nama iraba ifite insanganyamatsiko  “Génocide contre les Tutsis : la vérité maintenant” (Jenoside yakorewe Abatutsi, UKURI ubu ngubu). Ku […]Irambuye

Uganda: Besigye utavuga rumwe na Museveni yatawe muri yombi

Kuri uyu wa kane Kizza Besigye umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Uganda, (Forum for Democratic Change, FDC),  yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayobozi b’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta. Dr. Kizza Besigye yafashwe na Polisi ndetse n’Umuvugizi w’ishyaka rye Ssemujju Nganda bose bafatiwe mu ngo zabo. Polisi ya Uganda yari yagose […]Irambuye

en_USEnglish