Digiqole ad

U Burundi nibwo butahiwe kuyobora EAC ariko nabwo ntibuyobowe neza ubu

 U Burundi nibwo butahiwe kuyobora EAC ariko nabwo ntibuyobowe neza ubu

Abaturage bamwe kuva mu kwezi kwa kane bahanganye na Leta ku mvo za manda ya gatatu Perezida Nkurunziza yiyamamarije batabishaka, umutekano mucye impfu za hato na hato n’ubu birakomeje. Photo/Thomas Mukoya

Mu mpera z’uku kwezi hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, muri iyi nama nibwo hari hateganyijwe guhererekanya ubuyobozi bigenda bw’uyu muryango bugenda busimburana hagati y’abanyamuryango, u Burundi nibwo bwari butahiwe gufata inkoni y’ubuyobozi, gusa kugeza ubu ntibiramenyekana niba na Perezida Nkurunziza azitabira inama y’iri hererekanya.

 Abaturage bamwe kuva mu kwezi kwa kane bahanganye na Leta ku mvo za manda ya gatatu Perezida Nkurunziza yiyamamarije batabishaka, umutekano mucye impfu za hato na hato n'ubu birakomeje. Photo/Thomas Mukoya
Abaturage bamwe kuva mu kwezi kwa kane bahanganye na Leta ku mvo za manda ya gatatu Perezida Nkurunziza yiyamamarije batabishaka, umutekano mucye impfu za hato na hato n’ubu birakomeje. Photo/Thomas Mukoya

U Burundi kandi nibwo butahiwe gutanga umukandida ku mwanya w’umunyamabanafa mukuru w’uyu muryango uhuza ibihugu by’Africa y’iburasirazuba agasimbura Richard Sezibera uzaba arangije manda ye muri Mata 2016.

Ubuyobozi bw’uyu muryango ubu bufitwe na Tanzania igomba kubuha Perezida Nkurunziza mu mpera z’uku kwezi.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ubwo perezida Nkurunziza aheruka mu nama nk’iyi muri Tanzania nibwo abasirikare bamwe bamukoreye ‘Coup d’eta’ ariko iza gupfuba. Kuva ubwo Perezida Nkurunziza ntarongera kwitabira indi nama mpuzamahanga.

Amasezerano agenga uyu muryango ateganya ko; ubuybozi bw’uyu muryango budashobora guhabwa umuyobozi w’igihugu adahari, mu gihe Perezida Nkurunziza atitabiriye iyo nama, Tanzania ntabwo ishobora guha u Burundi ubwo buyobozi.

Bigenze bityo iyi nama y’abayobozi b’ibihugu yagena ko ubuyobozi buhabwa umunyamuryango wari ukurikiyeho ku isimburana, ni u Rwanda.

Léontine Nzeyimana Minisitiri w’U Burundi ushinzwe iby’uyu muryango yatangarije ikinyamakuru The East African ko igihugu cye cyiteguye gufata ubuyobozi bwa EAC.

Gusa yavuze ko kubera impamvu z’umutekano adashobora kwemeza ko Perezida Nkurunziza azitabira inama y’abakuru b’ibihugu izaberamo iryo hererekanya mu mpera z’uku kwezi.

Nzeyimana ati “Perezida natitabira, twifuza ko Tanzania yagumana ubuyobozi ku bwacu kugeza tubaye twiteguye, nk’uko byagenze igihe Kenya yabikoreye Tanzania Perezida wayo yagiye kwivuza mu mahanga.”

Amakuru avuga ko bishoboka ko EAC ishobora kureka Tanzania ikagumana ubuyobozi bw’uyu muryango kuri iki gihe cya Perezida Magufuli.

Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko u Burundi ubu bigaragara ko butiteguye kuyobora uyu muryango kuko nabwo ubwabwo buyobowe nabi muri ibi bihe.

Hari impungenge kandi z’uko ubuyobozi buhawe u Burundi imiryango n’ibigo nterankunga bya East African Community byahagarika inkunga bitera uyu muryango.

Léontine Nzeyimana avuga ko icyo kuba u Burundi bwatanga umukandida uzasimbura Dr Sezibera ubu bari kukigaho ku rwego rwo hejuru kugira ngo bamutange.

Muri uyu muryango u Burundi buri mu mwenda w’umusanzu w’umunyamuryango kuko butatanze umusanzu wa 2014/2015 ndetse bukaba butaratanga uwa 2015/2016.

Umuryango w’abibumbye uherutse kuvuga ko i Burundi hashobora kongera kuba intambara kubera ubwicanyi, gufunga abantu n’umutekano mucye umaze gutuma abantu barenga 200 000 bahunga igihugu.

Mu mpera z’ukwezi kwa 10/2015 Perezida Obama yatangaje ko u Burundi bugiye kuvanwa mu masezerano y’ubuhahirane n’ubucuruzi hagati ya USA na bimwe mu bihugu bya Africa yitwa AGOA.

Hagati aho ubunyamabanga bwa EAC bwahagaritse inama zijyanye n’uyu muryango zagombaga kubera i Burundi kubera ibiherutse kuba ku munyabanga w’uyu muryango wasagariwe n’abashinzwe umutekano mu nama yari yateraniye i Bujumbura yo kureba ibibazo bya Politiki biri i Burundi.

Dr Sezibera yatangarije ikinyamakuru The EastAfrican ko inama zagombaga kubera i Burundi zabaye zihagariswe mu gihe inama y’Abaminisitiri barebwa n’iby’uyu muryango bazanza bakiga kuri ibi byabaye n’ibindi bibazo bagejejweho.

Dr Sezibera avuga ko ubwo yasagarirwaga i Burundi urugendo rwari ruzwi neza n’abayobozi.

Ati “Hari abayobozi baho bambwiye ko nangiwe kwinjira kuko ngi umunyarwanda, niba ari byo byaba bibabaje cyane.”

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ariko abanyamakuru ntimukivange muri politique. Ubwo se iyo foto ihuye n’inkuru?

    • Ikibazo cyawe gifite ishingiro , ariko buriya uriya munyamakuru aba afite message ashaka gutanga akirinda kuyandika uko yakabaye akazimiza noneho buri wese agafindura ubwo bufindo bwe , nguko ngayo ,

    • Abanyamakuru mwafashije u Burundi hasi koko? mundebere iyi photo bakoresheje photoshop bakayihindura. Ese iyi foto noyo mubona koko ivuga u Burundi?

  • Uburundi buyobowe neza, zamureka kwishinga amajambo yabanyepolitike. Burundi tegeka EAC nurwanda rurimwo, shatse kuvuga kagame

  • Nonese ikibazo kiri ku ifoto ni ikihe? cg ni ubwa mbere muyibonye?
    Iyi ni ifoto igaragaza neza ibimaze iminsi bibera mu Burundi, nako iragaragaza bicye kuko hari izindi mbi z’imirambo muri za ligore no ku mihanda. Cg nizo mwagirango bakoreshe?
    Njye ifoto ndabona ari nta makemwa kandi si Fotoshop kuko hariho n’uwayifotoye

    • Ese iyi foto uyibonye bwa mbere ese hagati aho ntayandi mafoto yu Burundi mufite?

  • hahahahhahaha nyamara u Burundi burabakoraho! mushatse mwabufashe hasi.

    • I Burundi ni urugiye kera ruhinyuza intwari

  • umva fidel we ikibazo si photo,ikibazo,inkuru banditse ntaho ihurira ni foto ba

    dushyiriyeho.

  • Bavuze ibigondamye……nkurunziza yasengera EAC nkuko yasengeye uburundi..irijambo rirababaje gukoreshwa muri ubu buryo..ariko niko biri–nta kundi twabivuga….abanka ifoto…..fotographe abafate indi!!!!!!

  • abanyamakuru bwirwanda bakorera FPR (Kagame). Then,ntibizosubire kubatanganza kuko barahengama cane

  • U Rwanda ruzirikane ko uwakubise M23 ntaho yagiye, rureke gukomeza kuvogera abaturanyi kuko ukuri ku bibera i Burundi kurazwi.

Comments are closed.

en_USEnglish