U Rwanda, Kenya na Uganda bigiye kujya bihana imfungwa zakatiwe
Kuri uyu wa gatanu mu nama yahuje ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru mu karere ka Africa y’Iburasirazuba yaberaga mu Rwanda, hasinywe amasezerano yo guhererekanya abagororwa no gushyiraho amabwiriza agenga ibinyabiziga muri ibi bihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’amahoro.
Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni ayo guhererekanya abagororwa baba bari muri kimwe muri ibi bihugu bakomoka kandi muri ibi bihugu, agamije gushakira ubuzima bwiza imfungwa nubwo zaba zarakoze ibyaha.
Abantu bajya bahererekanwa ni abamaze gukatirwa n’inkiko. Azajya atuma ukora igihano ajya kukirangiriza ahandi atari aho yakatiwe.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fasil Harerimana yavuze ko igihugu kigomba gushakira umuturage ubuzima bwiza nubwo yaba yarakoze ibyaha.
Iyo ngo ni nayo mpamvu bashatswe ko umugororwa ufungiye mu gihugu kitari icye yaragikoreyemo icyaha agakatirwa azajya ajya gufungirwa iwabo hafi y’umuryango we ariko igihano kikagumaho.
Ati: “Leta iba ifite inshingano zo guha ubuzima bwiza abaturage bayo nubwo baba ari abanyabyaha. Ni muri urwo rwego Leta zatekereje, ni gute twatuma tuzajya twegereza imiryango abagororwa bafungiye mu bihugu bitari ibyabo kugira ngo umuntu azajye afungirwa hafi y’umuryango we, igihano gitangwe ariko abe hafi y’umuryango we.”
Amasezerano y’uyu munsi akubiyemo ajyanye n’imicungire y’ibinyabiziga mu muhanda ndetse n’impunzi mu bihugu byo muri uyu muhora nk’uko Minisitiri Fasil abisobanura.
Yagize ati: “Twumvikanye uko tugomba guhuza imicungire y’ibinyabiziga mu muhanda. Hari ubwo usanga mu Rwanda tugendera ku muvuduko wa Km 60/h muri Uganda bagendera kuri km 120/h. Twumvikanye ko tugomba gushyiraho uburyo bumwe butuma tugira amabwiriza amwe atuma ibinyabiziga bizagenderaho, haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.”
Ibihugu byose byemeranyijwe ko u Rwanda arirwo rugiye gutegura amabwiriza azafasha mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, igihugu cya Uganda cyo kigiye gutegura amabwiriza azashingiraho mu gucunga impunzi n’azagenderwaho kugira ngo impunzi ibe yava aha ijya hariya muri ibi bihugu.
Minisitiri w’Ibikorwa by’imbere mu gihugu wa Uganda James Baba yavuze ko aya masezerano azafasha mu gutuma ibihugu biba ntajegajezwa mu mutekano, mu gukemura amakimbirane no kurwanya iterabwoba.
Ati: “Aya masezerano y’amahoro n’umutekano twasinyanyanye hagati y’u Rwanda, Kenya na Uganda, aje gutuma agace kacu katajegajega haba mu mutekano, mu gukemura amakimbirane no kurwanya iterabwoba azatuma akarere kacu kagira umutekano uhagije.”
Inama z’umutekano zihuriweho n’ibi bihugu ngo zizajya zitumirwamo Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse mu buryo butemewe n’amategeko muri aka karere.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
6 Comments
Anakatiwe na Gacaca cyane cyaneeee bihishe Kenya na Uganda …, bararigitira hehe hangu mwe ???
Ni byiza kandi birashimishije kubona ibihugu duturanye habayeho gusinyana amasezerano yo guhana infungwa, bizagira uruhare runini mukugabanya ubwihisho bw’abanyabyaha.
Abanyabyaha akabo karashobotse erega nta kiza cyo gukora ibyaha none dore n’amasezerano y’ubufatanye muguhana abakatiwe n’inkiko rirasinywe. bizafasha abantu kurangiriza igihano mu bihugu byabo.
XXX=666
Wowe Rucogozq urwaye mu mutwe kuki Wunva ko akabanyarwanda gashobotse ndagira nkubwire ko Umunyarwanda wihishe Uganda atihishe uwo umunyarwanda ukeka ko yihishe muli Kenya atihishe ntabwihisho buri muli iriya Mirenge 2 ariyo Uganda na Kenya
Ibi ni byiza cyane kuko bizatuma abakatiwe barangiriza igihano mu bihugu byabo ndetse binorohereze imiryango yabo kubageraho.
Comments are closed.