France: Harabera ibiganiro bivuga ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’U Bufaransa hari kubera ibiganiro ku buryo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, kwashyirwa ku mugaragaro, uruhare rw’Ubufaransa rukamenyekana, ibiganiro byitabiriwe na Senateri Laurent Nkusi.
Iyi nama iraba ifite insanganyamatsiko “Génocide contre les Tutsis : la vérité maintenant” (Jenoside yakorewe Abatutsi, UKURI ubu ngubu).
Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Sen. Prof Laurent Nkusi nk’uko ibiro bishinzwe itumanaho mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite byabibwiye Umuseke.
Biteganyijwe ko iyi nama iri bubere mu Nteko ishinga amategeko y’Ubufaransa mu Mutwe wa Sena Luxembourg.
U Rwanda rushinja U Bufaransa uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko iki gihugu kibihakana kivuye inyuma.
U Bufaransa kandi buvugwaho gucumbikira abakekwaho uruhare muri Jenoside benshi kandi ntibubaburanishe cyangwa ngo buboherereza ubutabera bw’u Rwanda cyangwa mpuzamahanga.
Kuri iyi ngingo ubutabera bw’U Bufaransa buvuga ko kohereza abakekwaho uruhare muri Jenoside bidashoboka kuko ngo nta butabera buboneye babonera mu Rwanda.
Icyemezo cyo guhagarika gukurikirana Padiri Munyeshyaka Wensislas giherutse gufatwa vuba aha n’ubutabera bw’U Bufaransa, cyatunguye benshi mu Rwanda ariko Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko nta muntu byari bikwiye gutungura kuko ngo byari byitezwe.
U Rwanda, bwafashe iki cyemezo nka kimwe mu bimenyetso simusiga byerekana ubushake buke bwo gukurikirana no guhana abakekwaho uruhare urwo arirwo rwose muri Jenoside yakorewe Abatutsi baramutse bakidegembya mu Bufaransa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ko batinze se bakoraga iki? Nanubu ntibemera ko habaye Jenoside kandi barayigizemo uruhare nkuko ayo mafoto abigaragaza. Bahagaze kumabariyeri, bararashe, bakoze Jenoside abo bafaransa. None ngo nyuma y’imyaka irenga 20 ngo bagiye mu biganiro. Bareke kuduhahamura. Nibemere ko bakoze Jenoside. Un point trait
La vérité maintenant =’ ukuri noneho’ bitandukanye n’uko mwabisobanuye
Ibindi byose twabwirwaga kuri genocide y’abatutsi ntabwo byari ukuri rero?