Sena yemeje umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye, harakurikira iki?
*Abasenateri 26 bari mu nteko rusange bose batoye 100% uyu mushinga wo kuvugurura itegeko nshinga,
*Ingingo zikomeye, iya 101 n’iya 172 imwe ivuga ku mubare wa manda za Perezida indi ivuga ku nzibacyuho y’imyaka 7 izemererwa umukuru w’igihugu nyuma ya 2017 ntizakozweho,
*Itegeko nshinga rizaba rifite ingingo 177.
*Akazi karacyahari mbere y’uko umushinga ugezwa ku mukuru wa Guverinoma na we agasaba Perezida gusinya no gutegura Referandumu.
Umutwe wa Sena na wo wemeje umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, Abasenateri bose 26 bari mu nteko batoye 100% bashyigikira ko uyu mushinga ukomeza gahunda zo kuvugurura itegeko nshinga na zo zigakomeza.
Dr Sindikubwabo, Perezida wa Komisiyo ya Polikiti n’Imibereho y’abaturage yafatanyije na Komisiyo idasanzwe yashyizweho ngo yunganire Inteko Nshingamategeko mu rugendo rwo kuvugurura itegeko nshinga, yavuze mu nshamake akazi kakozwe hagati ya tariki ya 9-11/2015 ubwo Sena yemezaga ishingiro ry’uyu mushinga wari uvuye mu Badepite.
Yavuze ko mu ngingo 177 zigize itegeko nshinga bari bahawe gusuzuma, ingingo 122 nta kintu zakozweho harimo n’ingingo ya 101 shingiro ryo kuvugurura itegeko nshinga kugira ngo umuryango ufungurirwe Perezida uriho akomeze kuyobora Abanyarwanda nyuma y’aho manda ebyiri zari zizaba zirangiye mu 2017.
Ingingo 25 zakosowe mu myandikire naho zindi 30 ziravugururwa mu myandikire n’ireme yaryo mu bitekerezo harimo n’irangashingiro y’iri tegeko nshinga rivuguruye.
Nta mpaka zabayeho mu nteko rusange
Abasenateri babazaga ibibazo byo gusobanuza cyangwa kunganira no gukosora imyandikire. Nyuma hatowe ingingo ku yindi. Mu buryo budasanzwe hari ingingo zahuzwaga zigatorerwa hamwe, icyo gihe Abasenateri batoraga gusa kuko gusobanuza byari byabaye mbere.
Nta ngingo n’imwe yanzwe zose zatorwaga 100%. Ingingo zavuzwe cyane nko kuba Imana yaza mu irangashingiro nta n’umwe wabigarutseho.
Ahubwo mu irangashingiro hashyizwemo ko Umutekano, Amahoro, Ubumwe bw’Abanyarwanda ari Umusingi w’iterambere. Aha perezida wa Komisiyo ya Politiki yavuze ko byashyizwemo kuko ari byo Abanyarwabda bagendeyeho basaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Ingingo zikomeye zavuzwe cyane muri iyi nkubiri yo guhindura Itegeko Nshinga, iya 101 n’iya 172, imwe ivuga umubare wa manda z’Umukuru w’Igihugu n’indi byavuzwe ko iha amahirwe Perezida uzatorwa muri 2017 igihe cyo gutegeka imyaka 7 y’inzivacyuho akazaniyamamaza mu zindi manda ebyiri z’imyaka itanu ziteganywa mu ngingo ya 101, ntizakozweho.
Izo ngingo kandi ziri mu zatowe mu matsinda kuko iya 101 yatorewe hamwe n’ingingo zo kuva ku ya 97-104, ingingo ya 172 yatowe mu itsinda ry’ingingo kuva ku ya 171-175. Zose zatowe 100%. Ndetse n’umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye wemejwe 100% n’Abasenateri 26.
Harakurikiraho iki ngo ugezwe imbere ya Perezida Paul Kagame
Perezida wa Sena Bernard Makuza yabwiye abanyamakuru ko uyu mushinga umaze kwemezwa na Sena uzajyanywa mu Nteko y’Abadepite bakawemeza. Batawemeza hakajyaho Komisiyo ihuriweho n’Abadepite na Sena (Paritaire).
Nyuma nibamara kuwemeranyaho, hazakorwa raporo y’ibyabaye, kandi uyu mushinga ujyanwe ka Minisitiri w’Intebe, na we nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga azasaba Perezida wa Repubulika mu Nama y’Abaminisitiri asinye uwo mushinga ndetse agene igihe Referandumu (Kamarampaka bisa n’ibyabonewe iyo mpuzanyito) izaberaho.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ariko byari kuba byiza iyo ingingo ya 172 bayihindura, bakavuga ko Perezida uriho ubu azageza muri 2017 noneho icyo gihe agahabwa amahirwe yo kwiyamamariza mandat imwe gusa y’imyaka itanu (5) izarangira muri 2022.
Ibyo byari ukubera ko Perezida uriho ubu yashobora gukurikirana neza gahunda ya Vision 2020 akayigeza ku ndunduro kuko ariwe wayitangije. Nyuma ya 2022 rero yari akwiye kurekeraho agaharira abandi akaruhuka.
Kuko tuvugishije ukuri, kureka akazageza muri 2034 kwaba ari ugukabya. Kandi nawe ubwe ndizera ko abona ko atari byiza.
Imana idufashe.
@Makiro mujye muvana ubuswa aho gahunda ya EDPRS ntabwo yabaye mu Rwanda gusa yabaye mu bihugu byose yewe no mu Burundi irahari gusa buri Igihugu cyahitagamo cyahitagamo aho izonkunga zigomb kwibanda nicyo zigomba gukora mu Rwanda navuga nka gahunda ya girinka.Bityo rero ntabwo vision ariya Kagame cyangwa undi wese.Mujye mureka kuvanga ibindtu.Ejobundi muzavugako nizuba nimvura mu Rwanda mubikeshya Kagame ubwo nubuswa buyobya abanyarwanda.
no kugeza 2020 tutarabimwemereye byonyine nabyo ni ugukabya, ni uko abanyarwanda nyine kubera ibyo twaciyemo muri 1994 twikundira amahoro twanga kwiteranya ngo hagati aho hatagira ibindi bizazane bituvukira
ngayo nguko. hano harimo ubuswa bukabije!!! manda ebyiri mu itegeko rimwe!! ntaho byabaye mu mateka y’isi!! yewe ntimukatubeshye
itegeko nshinga ryakorewe umuntu!!!
It was better to vote via WhatsUp/Viber/BBM as no objection expected , right ?
Harya aba bahagarariye bande?
Bahagarariye ibifu byabo!
hahahaahhah!!! nge narumiwe kabisa!! ariko se aba batipe ayo ma doctorat bayakuye ULK, UCK, IPB-BYUUMBA, UNILAK cyangwa nahandi????hahah ari ahandi byansetsa cyane ariko ari aho ho ntibyantangaza kuko nta reme ryuburezi rihari!!!!!!!! nukubona umuntu ari dr gusa ariko ntakintu nakimwe mubyo yize akoresha mubuyobozi!!!! hahah
ark iyo bantu bantu batora batazamuye amaboko, bino byaguteranya na babajama, ntabwo batora mu bwisanzure kbs, naho icyo navuga bya bintu birihuta
Umva Kanamugire sinzi aho wize haguha uburenganzira bwo kunenga aho abandi bize! Usibye ko wanarangije no kuhagaragaza nyine: ubumenyi bugira umumaro iyo buherekejwe n’uburere. Igisubizo wakihaye niba n’abize ahandi hatari za IPB , UCK, ULK, na za UNILAK bagera ku mwanzuro wagaye ukawitirira inkandagirabitabo byakakweretseko nyine ntacyo murusha abandi. Ubutaha ujye uza hano ku rubuga uje kutugaragariza icyo ibyo wize aho h’igitanganza bimariye abanyarwanda naho kuza hano uje gutukana sibyo ni uburere bucye.
I am a Rwandese ,I really appreciate Kagame leadership but I am afraid that we are loosing the 21 century ,,,,Africa will always be Africa .from my own research I have realized that Presidents who refused to leave power peaceably are those ones who went to power via Fighting,,,and their academics records are also questionable. Africa needs an educated generation.coming from rebellion directly to Power???
Comments are closed.