Digiqole ad

Uganda: Besigye utavuga rumwe na Museveni yatawe muri yombi

 Uganda: Besigye utavuga rumwe na Museveni yatawe muri yombi

Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa

Kuri uyu wa kane Kizza Besigye umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Uganda, (Forum for Democratic Change, FDC),  yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayobozi b’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta.

Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa
Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa

Dr. Kizza Besigye yafashwe na Polisi ndetse n’Umuvugizi w’ishyaka rye Ssemujju Nganda bose bafatiwe mu ngo zabo.

Polisi ya Uganda yari yagose urugo rwa Besigye ruri ahitwa Kasangati mu karere ka Wakiso, ishaka kumubuza kwitabira mitingi (meeting) y’ishyaka.

Besigye yafashwe ajyanwa ku biro bya polisi y’ahitwa Naggalama mu karere ka Mukono, arashinja Polisi kutubahiriza ibyo amategeko avuga, no kwibasira uruhande rumwe.

Ihuriro ry’ishyaka ryagombaga gukoranira mu kivuga kitwa Kakindu mu mujyi wa Jinja, ariko imiryango ya sitade yafunzwe na Polisi.

Umuyobozi wa polisi muri Uganda, Gen Kale Kayihura yavuze ko ishyaka FDC ryateguye ikoraniro ritabanje kubimenyesha Polisi.

Kayihura yavuze ko Umunyamabanga mukuru w’ishyaka (FDC) yanditse ibaruwa igamije kumenyasha Polisi ko ibiro by’ishyaka bizafungurwa kandi bakazakangurira abayoboke babo guhurira mu nama.

Yagize ati “Nta kibazo dufite cy’uko ishyaka ryafungura imiryango y’ibiro, ariko kuba harimo no guhuriza abayoboke hamwe mu nama, ntitwabyemera nka Polisi. Turasaba FDC kwimura igihe meeting izabera kuko iki gihe ntibyashoboka.

Ssemujju Nganda, usanzwe ari umudepite wa FDC, we yajyanywe ku cyicaro cya polisi ahitwa Naggalama hafi y’urugo rwe, mu mujyi wa Kampala.

Dr Besigye amaze igihe ahangana na Perezida Yoweri Museveni mu matora y’Umukuru w’igihugu inshuro eshatu, kuva icyo gihe uyu mugabo wabaye umuganga wa Perezida ahora mu mahari n’ubutegetsi.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Arijimye !!!

  • Niko abahanira ukwishyira nukwizana bose bibagendekera nukwihangana.Ariko nshyigikiya abantu bose bashaka impinduka kuko umuntu umaze imyaka irenga 20 agomba kurekura.Bitabaye ibyo aba ashyira igihugu mu rwobo kandi atiretse kuko abana be umudamu we byose aba ari gushyira hasi.Mwambiwra impamvu Umugore wa Cawucescu bamushyize ku giti hamwe numugabo we? Abana be nabo bashobora kuba bariciwe hirya aho? Ese ibyo nibyo dushaka kuraga amateka?

  • Uyu mugabo ntago ariwe muyobozi wa FDC ahubwo uritobora yitwa Mugisha Muntu,Kizza we ni umukandida w irishyaka ku mwanya wa perezida!

  • Uyu mugabo ntago ariwe muyobozi wa FDC ahubwo uriyobora yitwa Mugisha Muntu,Kizza we ni umukandida w irishyaka ku mwanya wa perezida!Ubwo ahanganye na Museveni kuruhande rumwe ndetse na Amama Mbazi kurundi ruhande.

  • nta bessigye kubuyobozi,ese igihe yahanganiye niwe wenyine mwishyaka rye ushobora gushyira mubikorwa ibitekerezo byaryo?

Comments are closed.

en_USEnglish