Digiqole ad

Israel: Urukiko rwemeje gufunga abimukira bazanga koherezwa mu Rwanda na Uganda

 Israel: Urukiko rwemeje gufunga abimukira bazanga koherezwa mu Rwanda na Uganda

Israel ntiyifuza kugumana abimukira bakomoka muri Afurika ifite.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, Urukiko rwo mu Karere ka Be’er Sheva, mu gihugu cya Israel rwashyigikiye gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo gufunga abimukira bose bazanga koherezwa mu Rwanda na Uganda.

Israel ntiyifuza kugumana abimukira bakomoka muri Afurika ifite.
Israel ntiyifuza kugumana abimukira bakomoka muri Afurika ifite.

Hashize amezi menshi, bitangajwe ko Israel yumvikanye n’u Rwanda na Uganda kugira ngo yimurire muri ibyo bihugu byombi basaga ibihumbi 40 bakomoka cyane cyane muri Sudani na Eritrea ifite. Hari ibinyamakuru byavuze ko Israel yemereye u Rwanda na Uganda amafaranga menshi cyane yo kwakira abo bimukira kuko yo ngo ibabona nk’umutwaro kuriyo n’abaturage bayo.

Imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu, n’abimukira ubwabo bari bagaragaje ko batishimiye umwanzuro wo kubafunga mu gihe banze kwimurirwa mu Rwanda na Uganda.

Abanyamategeko babiri bo muri Kaminuza ya Tel Aviv, mu Ishami ry’amategeko batanga iki kirego bagendeye ku banya-Eritrea babiri ngo bafungiye mu kigo cy’agateganyi kimeze nka gereza kiri ahitwa Holot, ngo nyuma yo kwanga koherezwa mu Rwanda.

Mu gusuzuma iki kirego, umucamanza Rachel Lavi-Barkai yavuze nta mpamvu zishingiye ku mategeko zagaragajwe zahagarika kohereza abo bimukira mu Rwanda na Uganda, cyangwa kubafunga mu gihe babyanze, kabone n’ubwo ngo bitahise bikorwa kubera impamvu zinyuranye.

Urukiko rwo mu karere kitwa Be’er Sheva rukaba rwaranze ko ubwo busabe bw’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ahubwo rushyigikira umugambi wa Guverinoma wo kohereza ku neza abifuza kujya mu Rwanda na Uganda, abanze kugenda ku neza bagafungwa.

Nubwo umucamanza yavuze ko abatanze ikireo nta bimenyetso bifatika bagaragaje, abagitanze bo bavuze ko ahubwo urukiko rutahaye agaciro gakwiye ibimenyetso batanze.

Umucamanza Lavi-Barkai akaba yanasabye ko ubwiru buri muri iki gikorwa hagati y’u Rwanda na Uganda bazabakira ndetse n’ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu bukurwaho ntibikomeze kuba ibanga kugira ngo n’abakurikirana niba mu kwimura aba bimukira bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko n’uburenganzira bwa muntu babashe kubikurikirana.

Urubuga haaretz.com dukesha iyi nkuru, ruvuga ko hari n’abimukira bashobora kuba baramaze kugera mu Rwanda na Uganda.

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Abo bimukira ntabo dukeneye.Babohereje mu Budage ko ari igihugu cyemeye kubakira.Natwe rurakinga 3 none murimo kongeramo abo banyamahanga.
    Aho ntimuzikururira na IS cg Alshabab.Uwo mushinga turawamaganye.
    Niba nta kibazo kirimo kuki bigirwa ibanga?

  • quoi? c.est grave! en echange de quoi? l.argent ne vaut pas l.homme je crois qu.une erreur a ete commise quelque part ni les armes ni l.argent ni quoi que ce soit !!! nakazi kanyu mwebwe muri inyuma yabyo vous etes des aveugles opportunistes

  • Aba bantu nta kizima bazazana uretse iterabwoba ibisasu ubwicanyi amakimbirane, kwanza harimo n’agasuzuguro, kuki ibyananiranye iwabo babyohereza mu rwanda?

  • Amafaranga yaguze umwana w’Imana ubu koko ubuso bw’u Rwanda burwemerera kwakira abandi banyamahanga koko?iki ni igisasu kizaturika bitinze Wenda ababikoze batakiriho

  • None se nitwe bitazabera umutwaro cg ako gaafaranga kazagera no kuri ngofero gusa ni ugupfa no gupfa uretse kwemererwa n’abazungu ako kamiya nta n’umwe wabemera AGAFARANGA WE!!!!!!!

  • Ese Intekonshingamategeko yo mu Rwanda yabanje kugishwa inama kuri iki kibazo mbere yo gusinyana amasezerano na Israel? Abadepite bacu se baba barabyemeye? Ni nde se wafashe icyemezo cyo kuzana abo bimukira mu Rwanda? Abanyarwanda dukeneye ibisubizo n’ibisobanuro kuri iki kibazo kuko giteye inkeke.

    • Ariko wowe ubona mu Rwanda tugira abadepite ko ari abantu batazi icyo bakora ,ubona u Rwanda ari igihugu cyo kwakira abimukira …….Mbega u Rwanda rurambabaje ni abarwo nange ndimo.

  • Urwanda rugeze aho rwakira abimukira nimpunzi?????
    Ibibirashimishije peee. Banyarwanda, namwe mwibuke uko twari tumeze mumyaka yashize dukwiragiye hirya nohino mumahanga nonekoko ngo nkwakira abimukira ngo nibibi???? oyarwose sibyo doreko ari Abanyafrica bagenzi bacu. congz to our Gov’t

  • Nta mpamvu yo kubazana ku ngufu. ikindi ibi nugushigikira politique y’ivangura, kuki Israel itabashaka? hope you thought twice before making this decision!

    • Ngizo za nshuti zu Rwanda dufitanye umubano ntamakemwa rero

  • ARIKO SE U’RWANDA RWANGANYE NA DR CONGO…..NA GEOGRAPHIC PROJECTION GOVT IFITE NAMBA AHUBWO NI NYUNGU ZABO BARIGUHARANIRA.”MONEY!!!!”…RWANDA IS THE TINIEST AND THE MOSTLY DENSE COUNTRY IN THE WHOLE EAST AFRICA….MWIBAGIWE KO HANZE HAKIRI ABANDI BANYARWANDA BENSHI? …..THIS WILL BE DISASTROUS ON A LONG-TERM….NJYE NIBEREYE HANZE HANO…

  • NTABWO ABANYARWANDA BAJYA MU MUHINDA KU BWABO RETA ITABIRIMO,NO FREEDOM OF SPEECH,PRESS OR ASSOCIATION WHATSOEVER…..

  • Ntimwumvishe ko harimo amafaranga menshi se ?

  • Aba bimukira ntabo dukeneye kabisa. natwe twinaniwe ngo abimukira?

  • wowe uwamagan urazi ama $ UN itanga yo kuzitunga azinjira iwacu twiheshe agaciro

    • Azinjira iwacu yego, ariko ajye mu mifuka y’agatsiko, ntacyo bimaze rero.

  • ese impunzi mufite ntimurazi tahura ariko mugiye kuzana abo abandi banze kugirango babavuge ibigwi arikoye

    izosimpuhweda aliko akaziko karahari bazaze bafite ingufu gusa ntibazegwe iyobazabohereza

    nabira urwanda gusa nabanyarwanda

  • ago mafr azajya kugura ago kubatuza nikihe gihugu kizatugurisha aho kubatuza?uwabyemeye we ntiyabanje no gutekereza uko urwanda rungana impunzi dufite zonyene ziramutse zitahiye rimwe waburora ntitwabona aho tuzerekeza none NGO abimukira haribyo tutateramo inkunga ngaho nimwihamagarire babandi bazwiho kwitquritsa kandi muzababona inzirakarengane ntaho zitaba

  • Ese ibintu bimaze igihe bicikana hirya no hino ko u Rwanda rwemeye kwakira impunzi zafatiwe muri Israel abanyarwanda bose barabizi?

  • None se ibi si byo bita kugurisha igihugu? abantu ntibahisemo kuguhungiraho, ahubwo urakira amafaranga gusa uzanye umutwaro mu gihugu kingana urwara , ejo numvise kuri TV1 ngo barimo barabarira abaturage ba Bugesera ngo bagende aho bari batuye hagiye kubakwa imidugudu!!!!!!????? ubu se koko aka niko gaciro umunyarwanda afite kukwirukana mu byawe bakazana ABANYAMAHANGA ngo ni uko aho bari batabashaka??!!! Kuki batabasubiza iwabo??? cg se mu buhugu binini bihagije nka DR Congo????!! Ubuse u Rwanda rugitunzwe n’imfashanyo nirwo rwigerekaho imitwaro yose yananiye n’abaruha imfashanyo koko?!!???!!! so FUNNYYYYYY!!!

  • U Rwanda ni cyo gisigaye ari Igihugu cy’isezerano abo mu isi bose bazaboneramo agakiza!!!!!!! nibaze dusangire imigisha twasezeranyijwe nkuko ba apotre bama babivuga!!

Comments are closed.

en_USEnglish