Urubyiruko rurasaba kugira ijambo rifatika mu Nteko ya EALA
*Urubyiruko rugize 63% by’abatuye ibihugu bigize EAC, rugasaba ko ruhagararirwa mu Nteko,
*U Rwanda rwonyine nirwo rufite umudepite uhagarariye urubyiruko muri EALA,
*Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Uganda, Hon Shem Bageine asanga urubyiruko kuruha ijambo muri politiki nta burambe rufite hari abanyepolitiki barukoresha,
*Dr Richard Sezibera we asanga rubyiruko kuba rwahagararirwa muri EALA nta kibazo, kuko kuba mu to mu myaka siko kuba muto no mu bitekerezo.
Urubyiruko rwo mu bihugu bitanu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) rwandikiye ubuyobozi bw’Inteko y’Umuryango wa EAC rusaba ko buri gihugu cyagira umudepite uhagarariye urubyiruko kugira ngo ibibazo n’ibyifuzo byarwo bibonerwe inzira yo kubinyuzamo.
Ku wa gatanu tariki 27 Ugushyingo, itsinda ry’urubyiruko ruhagarariye abandi muri buri gihugu rugizwe na ba Ambasaderi b’Urubyiruko batanu, ryakiriwe na ba Minisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, uw’u Rwanda, Amb.Valentine Rugwabiza na Hon Shem B. Bageine wa Uganda.
Urubyiruko ruvuga ko hagendewe ku mategeko ashyiraho uyu muryango wa EAC, ibihugu byose bigomba kugira umudepite uruhagarariye mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku bibazo bihari.
Aba ba Ambasaderi b’urubyiruko rwa EAC barimo n’Umunyarwandakazi, Mukazi Ndekezi Peace, bavuga ko bagendeye ku kuba urubyiruko rungana na 63% by’abaturage bose ba EAC bikwiye ko mu Nteko Nshingamategeko y’uyu muryango bagiramo uruhare n’ubahagarariye.
Mosenda Robi Chacha wavuze ubusabe bw’uru rubyiruko, yagaragarije bamwe mu bagize Inteko Nshingamategeko y’uru muryango EALA, ko aba bambasaderi b’urubyiruko bahura n’ikibazo cyo kutamenya amategeko agezweho bityo no kubisobanurira abandi bikaba ikibazo.
Bityo basaba ko nk’uko biri mu mategeko agenga Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, buri gihugu cyagira Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ndetse kikanagira Umudepite uhagarariye urubyiruko muri EALA kandi hakanabaho Inama y’Urubyiruko ihuza ibihugu byose bya EAC.
Komisiyo y’abadepite ba EALA yari ikuriwe na Dr Odette Nyiramirimo yakiriye ubwo busabe bw’urubyiruko, ndetse bamwe mu badepite babutangaho ibitekerezo byari byiganjemo inama kuri abo bahagarariye urubyiruko.
Minisitiri muri Uganda ushinzwe ibikorwa bya EAC, Hon Shem B.Bageine yavuze ko hari impungenge ko igihe urubyiruko rwahabwa umwanya mu bagize EALA kandi nta burambe mu bya Politiki rufite, hashobora kubaho ko rwakoresha na bamwe mu banyepolitiki mu nyungu zabo.
Iki gitekerezo ariko, Bageine ntagihuza na Dr Richard Sezebera, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, wabwiye Umuseke ko kuba urubyiruko rwahagararirwa muri EALA nta kibazo kirimo kuko ngo abatoya bashobora kugira ibitekerezo byiza kurusha n’abakuze.
Dr Sezibera avuga ko Ubunyamabanga bwa EAC bwashyizeho gahunda yitwa ‘Youth Ambassadors’ igizwe n’abiga muri Kaminuza kandi ngo bakora akazi keza ko gusobanura ibikorwa by’umuryango wa EAC.
Uru rubyiruko ngo rutumirwa muri Centre ya Nyerere aho rwigishwa ubumenyi bunyuranye bujyanye n’igitekerezo cyo kwishyira hamwe kw’ibihugu n’uko bikorwa. Avuga ko ubusabe bw’urubyiruko bwo guhagararirwa muri EALA bifite ishingiro.
Ati “Kuba uri muto mu myaka ntibivuga uri muto mu bitekerezo. Hari abantu bato bagira ibitekerezo byiza, hari n’abakuru bagira ibitekerezo bibi, ibi bihugu byacu biyobowe n’abantu batangiye kubiyobora ari urubyiruko, numva nta kibazo kirimo.”
Kimwe na Dr Richard Sezibera, urubyiruko ruhagarariye urundi, mu busabe bwarwo ruvuga ko u Rwanda rwonyine ariwro rufite umudepite uhagarariye urubyiruko muri EALA n’uhagarariye abagore kandi batorwa n’izo nzego bahagariye, bityo n’ibindi bihugu bigasabwa kwigira ku Rwanda.
AMAFOTO/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nanjye ndemeranya na Minisitiri Shem Bageine ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Uganda, uvuga ko ibyo guhabwa imyanya muri EALA ku rubyiruko aribyo kwitonderwa.
Ushobora gusanga abo basore n’inkumi nabo bishakira imyanya yo kubahesha umugati gusa.
Comments are closed.