Digiqole ad

Gisagara: Ngo Ibiro by’utugari 59 bigiye guhabwa Internet…Amashanyarazi ari muri 17

 Gisagara: Ngo Ibiro by’utugari 59 bigiye guhabwa Internet…Amashanyarazi ari muri 17

Ibiri by’akagari ka Munazi biherutse kuzuzwa n’abaturage

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ibiro by’utugari 59 tugize aka karere bigiye guhabwa ikoranabuhanga rya Internet mu gihe ibimaze gushyirwamo amashanyarazi ari 17 gusa.

Ibiri by'akagari ka Munazi biherutse kuzuzwa n'abaturage
Ibiri by’akagari ka Munazi biherutse kuzuzwa n’abaturage

Akarere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13, nayo igizwe n’utugari 59, ariko abakozi b’utu tugari ntibahwemye kugaragaza imbogamizi zo gukora batagira ikoranabuhanga rya Internet.

Aba bayobozi bavuga ko iyo bakeneye Internet bibasaba gukora urugendo bakajya ku biro by’umurenge, bavuga ko ibi bituma badatanga servisi zinoze, kuko umuturage amara igihe kinini atarahabwa serivisi yifuza.

Marie Gorette Mushimiyimana uyobora akagari ka Munazi gaherutse gutaha ibiro bishya byubatswe n’abaturage, avuga ko baramutse bahawe internet byabagabanyiriza imvune ndetse bakarushaho kunoza serivisi batangaga.

Ati « kugira ngo twohereza raporo byatuivunaga bikadusaba ko tujya ku murenge kuko ariho hantu haba hari internet.»

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibiro by’utugari twose bigiye guhabwa ikoranabuhanga rya Internet kugira ngo abakozi bo muri izi nzego boroherezwe dore ko bavuga ko iyo bakeneye kwohereza raporo bibasaba kujya ku biro by’imirenge kwifashisha internet yaho.

Ibi ariko biravugwa mu gihe ibiro by’utugari byamaze gushyirwamo amashanyarazi ari 17, utwamaze kubakirwa ibiro ari 50 muri 59 tugize akarere kose.

 

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko icyabanje gushyirwamo ingufu ari ukubakira tumwe mu tugari twari dufite ibiro bitajyanye n’igihe, no kubigezamo amashanyarazi ubundi hagakurikiraho internet.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho y’abaturage, Gasengayire Clemance avuga ko ikoranabuhanga rya Internet ari ryo rigiye kwibandwaho kuko imirimo yo kubaka no kugeza amashanyarazi mu biro by’utugari iri mu isoza.

Ati “ Nyuma yo kubona ko utugari tumaze kugeramo umuriro w’amashanyarazi, icyo tugomba kubafasha ni ukubaha umuyoboro wa internet mu rwego rwo korohereza abayobozi babarinda imvune bahura nazo zo kujya gushakisha internet.»

Mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, 12 ifite amashanyarazi aturuka ku mazi, naho umurenge umwe  ukaba ukoresha aturuka ku mirasire y’izuba. Iy Mirenge yose yahawe umuyoboro wa internet

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/GISARARA

en_USEnglish