Digiqole ad

Amagepfo: Abagore ngo kutamenya amahirwe ari muri EAC biri mu bibadindiza

 Amagepfo: Abagore ngo kutamenya amahirwe ari muri EAC biri mu bibadindiza

Abagore bahagarariye abandi mu buyobozi bw’Intara y’Amagepfo bavuga ko kutagira amakuru ahagije ku mahirwe yo kuba muri EAC bibadindiza mu majyambere

Abagore  bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zo  mu ntara y’Amagepfo, bavuga ko kutamenya amakuru ahagije ku mahirwe yo kuba u Rwanda ruri mu muryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bibadindiza mu nzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Abagore bahagarariye abandi mu buyobozi bw'Intara y'Amagepfo bavuga ko kutagira amakuru ahagije ku mahirwe yo kuba muri EAC bibadindiza mu majyambere
Abagore bahagarariye abandi mu buyobozi bw’Intara y’Amagepfo bavuga ko kutagira amakuru ahagije ku mahirwe yo kuba muri EAC bibadindiza mu majyambere

Mu mahugurwa aba bagore bateguriwe na Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC), aba bagore bafite imyanya mu nzego z’ubuyobozi zo mu ntara y’Amagepfo bavuga ko hari amahirwe abacika kubera kutagira amakuru ahagije ku mikorere y’uyu muryango.

Bimwe mu bihugu bigize EAC nk’u Rwanda, Kenya na Uganda byafunguye imiryango ku banyagihugu babyo kuko kugenderana kwabyo bisaba gukoresha Irangamuntu mu gihe mbere byabasabaga gushaka ibindi byangombwa nka Visa.

Aba bagore bahuguwe barimo n’abikorera, bavuga ko kutamenya amakuru y’ibikorwa biba bikorerwa muri ibi bihugu byoroheje ubuhahirane bituma hari amahirwe abaca mu myanya y’intoki.

Bavuga kandi ko kuba ibi bihugu bifite imico itandukanye by’umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda bibabera inzitizi zo kutiteza imbere kuko bituma bitinya ntibabashe kwinjira mu bucuruzi nk’ubu buba busaba kwambuka imipaka

Murebwayire Mollen ushinzwe uburinganire n’iterambere mu karere ka Nyaruguru avuga ko kuva kera umugore wo mu Rwanda afatwa nk’umutima w’urugo bityo ko atata umugabo n’abana ngo agiye mu bucuruzi bwo muri ibi bihugu by’ibituranyi.

Ati ” Kuba twakwambuka imipaka tukajya muri Uganda natwe twabishobora, ariko hari imbogamizi nyinshi, kuba turi abagore tugomba kumenya ingo zacu, iyo hagize umuntu utera intambwe yo gukora ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka afatwa nk’uwataye umuco,bamwe bakavuga ko yataye urugo, n’andi magambo ngo yigize indaya, ibyo bikaduca intege.”

Kayitesi Immaculle uhagarariye abacuruzi n’abikorera bo mu karere ka Nyanza yagarutse ku bumenyi bucye bw’abagore ku mikorere ya EAC, avuga ko aya mahugurwa yabahumuye amaso ku buryo abagore bakwiye guhagurukira gushora imari mu bihugu bigize uyu muryango.

Uyu rwiyemezamirimo w’I Nyanza avuga ko abagore bakwiye kwitinyuka ndetse ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye kumanuka bagasangiza bagenzi babo aya mahirwe yo kuba bari mu gihugu kiyunze n’ibindi bigize EAC mu ishoramari.

Ati ” Tugiye gufasha abadamu duhagarariye gufunguka amaso babashe kureba kure mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihu y’Abagore mu ntara y’Amagepfo, Uwumuremyi Marie Claire avuga ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo gufasha abagore kumenya amahirwe bafite n’uburyo bayabyaza umusarurro.

Akavuga ko kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ari amwe mu mahirwe Abanyarwanda bafite ariko ko bataramenya uburyo bwo kuyabyaza umusaruro.

Ati ” Ibihugu nka Uganda, Kenya ndetse na Tanzania bikoresha irangamuntu mu migenderanire, aya ni amwe mu mahirwe tubwira abagore  ngo bareke kwitinya ahubwo bashore imari zabo muri ibi bihugu kuko nta mpamvu yo gukomeza kurwanira isoko ryo mu Rwanda gusa.”

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba, Saraphine Flavia avuga ko guhura n’abagore bahagarariye abandi nk’ibi bikorwa buri mwaka.

Avuga ko umugore agira imbaraga nyinshi mu kwigisha no guhindura umuryango mugari bityo ko aba bahugurwa bitezweho kuzaba umusemburo wo gufasha abandi guhagurukira kubyaza umusaruro aya mahirwe ari mu kuba u Rwanda ruri muri EAC.

Flavia ushinzwe ubukangurambaga n’itangazamakuru muri MINEAC avuga ko abagore bafite imbaraga mu guhindura Umuryango mugari bityo babizeyeho umusaruro muri ubu bukangurambaga
Flavia wo muri MINEAC avuga ko abagore bafite imbaraga mu guhindura Umuryango mugari bityo babizeyeho umusaruro muri ubu bukangurambaga
Aya mahugurwa agamije kubasobanurira amahirwe ari muri EAC
Aya mahugurwa agamije kubasobanurira amahirwe ari muri EAC

Christine DACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish