Muhanga: Abajura bajya kwiba bambaye umwambaro w’Abanyerondo
*Abapagasi barara irondo baratungwa agatoki kuba abafatanyacyaha…
Mu nama ya njyanama y’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yateranye kuri uyu 26 Kanama, Perezida wa Njyanama y’uyu murenge, Munyakayanza Gonzalve yavuze ko abarara amarondo ari bo baha icyuho abajura ndetse ko hari igihe abajura bajya kwiba bambaye umwambaro wagenewe aba bacunga umutekano.
Ubusanzwe abaturage batuye mu midugudu ni bo bafite inshingano zo kwirinda no kurinda ibyabo, bakunganirwa n’inzego z’umutekano zirimo ingabo, Polisi, urwego rwa Dasso n’inzego z’ibanze.
Mu midugudu itandukanya yo mu murenge wa Nyamabuye, abaturage batuye mu mudugudu mu buryo buzwi si bo bakora irondo ahubwo ngo abahabwa izo nshingano zo gukora aka kazi ni abaje gushaka amaramuko muri aka gace bazwi nk’Abapagasi.
Perezida wa Njyanama y’uyu murenge wa Nyamabuye, Munyakayanza Gonzalve avuga ko ikiba kiraje inshinga aba bagabo ari ifaranga ku buryo biba byoroshye gukorana n’abajura bakabihera iryo faranga ryabazanye.
Ati « Aba bakora irondo si abantu b’inyangamugayo bazanwa no gukorera amafaranga nta rukundo n’ishyaka bafitiye abo barinda ni byo barinda.»
Uyu muyobozi avuga ko hakwiye kunozwa urutonde rw’abacunga umutekano hagakoreshwa abaturage batuye mu mudugudu mu buryo buzwi, mu gihe abadafite umwanya kubera impamvu zitandukanye bajya bazimenyekanisha bagatanga amafaranga y’insimburamubyizi.
Akomeza avuga ko abashyirwa kuri gahunda yo kurara amarondo bagomba kuba ari abaturage bazwiho ubunyangamugayo kandi batuye mu mudugudu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste, avuga ko hari igihe hafashwe abajura bambaye imyenda yagenewe abarara irondo.
Mugunga avuga ko aba bari biyoberanyije nk’abarara irondo bafashwe bitwaje n’inkoni nk’abari gucunga umutekano koko ku buryo ntawari kubatandukanya n’abarara irondo.
Aba bajura biyoberanyamo abacunga umutekano, iyo bahuye n’inzego z’umutekano nk’Abasirikare cyangwa abapolisi bisobanura bashize amanga ko ari bo bashyizwe kuri gahunda yo kurara irondo, nyamara bashaka kuyobywa uburari kugira ngo imigambi yabo igerweho.
Mugunga akomeza avuga ko aba aba bajura bahindukira bakagana mu kindi cyerekezo cy’aho izi nzego zitari maze bakiba imitungo y’abaturage.
Uyu muyobozi utunga agatoki abakozi bashyizweho kurara irondo, avuga ko ari bo baha amakuru abajura kugira ngo bamenye aho irondo ryemewe riherereye.
Avuga ko nyuma yo guhabwa amakuru, aba bajura baba bitwikiriye ijoro kugira ngo batware iby’abandi, bagenda ntacyo bikanga.
Iyo hakozwe ubujura nk’ubu bwagizwemo uruhare n’abarara irondo, bikunze kwitirirwa Inkeragutabara nyamara ngo nta n’umwe uba waraye irondo.
Muri iyi nama yigaga ku bibazo byugarije abaturage, hanagarutsweku ruhare rw’abaturage mu kwirindira umutekano, banemeza ko umubare w’abarara irondo wakongerwa ku buryo nibura mu mudugudu hajya hategurwa abantu 12 ariko bafite ibibaranga.
Abaturage banakanguriwe kujya bibuka kurara bacanye amatara, ndetse bakitabira kujya batanga amafaranga y’umutekano kandi ku gihe.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
6 Comments
Muraho banyarwada nabanyarwandakazi.
Jewinama nabajira nukwo abantu bose bafatanya kuko ubundi abajura nabantu tubana nabo kandi hakaba nabubaziranye so hagomba ubufatanye mumiryango numunzego zareta murakoze.
Ibuye ryaserutse ntiriba ricyishe isuka. Ubwo ikibazo cyamenyekanye, abaturage ba Nyamabuye nibarengere inyungu zabo birarire amarondo. Abayobozi b’imidugudu badapanga amarondo neza beguzwe, umutekano wacu ni zahabu yacu.
Gonzalve na Muganga ndabemera Bazabikemura Kandi bamenyereye ubuyobozi bafite ubunararibonye. Abaturage ba Nyamabuye bazabafashe Baza bageza kuri byinshi
Intervention ya Mugunga iratangaje wirengera abanyerondo bamwe muri bo ni abajura barafashwe kenshi kndi henshi biba.Kubarengera ni ukwigira umufatanyacyaha kndi ndahamya ko batiba ngo bakuzanire.Vuga rumwe na Perezida wa njyanama wikingira ikibaba amabandi.
Ikindi nshaka kuvuga nuko abanyerondo bakwiye kwamburwa iri zina ry’inkeragutabara.Iri zina ntirikwiye kwanduzwa kuko icyo rivuga turakizi.Nibashakirwe irindi zina kuko imyitwarire ya bamwe yitirirwa ingabo zavuye ku rugerero. Gusa ibi simbivugira irondo ryo muri Nyamabuye ndabivuga ku irondo muri rusange.
Nabo muzabashikuza ukuboko buriya.Yewe sinzi uba watumye abayobozi bacu murikino gihe.
Uyu Mugabo Gonzalve azavumbura ibihishwe mu Murenge bidasobanutse nk’uko yavumbuye ibyari byaciwe hejuru: mu Nkiko GACACA I Kabgayi, I Nyabisindu kuri ADEPR, mu biti kuba Adventiste no ku Murenge wa Nyamabuye. Azaturebere na Ruswa iri mu Myubakire aho hasenyerwa utayitanze, arebe no muri Liste z’ubudehe na Girinka. Abe umutoza w’Indangagaciro ya KIRAZIRA.
Comments are closed.