Digiqole ad

Gisagara: Mayor Leandre arasaba uzamusimbura kuzusa ikivi yatangiye

 Gisagara: Mayor Leandre arasaba uzamusimbura kuzusa ikivi yatangiye

Umuyobozi wa Kerere ka Gisagara Karekezi Leandre umaze imyaka 10 ayobora ako karere

*Akarere ka Gisagara ngo yatangiye kukayobora nta muhanda muzima kagira,

*Abaturage benshi baabaga mu nzu za nyakatsi,

*Mu mihigo, umwanya mubi Gisagara yagize ni uwa 25, umwiza cyane ni uwa kane,

*Uzansimbura azakomereze aho nari ngejeje, aka ni kamwe mu turere njyanama na nyobozi bitigeze bisimburwa

Mu gihe mu Rwanda hasigaye amaze atatu ngo abayobozi b’uturere bamaze manda ebyiri bayobora begure,  Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Karekezi Leandre arasaba uzamusimbura kuzakomereza aho iterambere ry’akarere ryari rigeze, akusa ikivi cyari cyaratangiwe.

Umuyobozi wa Kerere ka Gisagara Karekezi Leandre umaze imyaka 10 ayobora ako karere
Umuyobozi wa Kerere ka Gisagara Karekezi Leandre umaze imyaka 10 ayobora ako karere

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke ku bijyanye n’iterambere asigiye akarere ayobora, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu myaka 10 ishize haba mu gukora imihanda no kuzamura abaturage.

Karekezi Leandre yatangiye kuyobora Gisagara mu 2006, avuga ko ubwo yahageraga mu bikorwa remezo bari hasi no mu by’iterambere.

Yagize ati “Nta muhanda n’umwe wari uhari, icyo gihe n’iyari ihari yari imeze nabi cyane, wavaga Huye ugakoresha amasaha agera kuri abiri kugera ku Gisagara. Amashanyarazi yabaga i Save n’i Gikonko gusa.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara yishimira ko muri gahunda yo kurwanya nyakatsi,  abaturage benshi bari batuye muri nyakatsi no mu manegeka, abagera ku ngo 11 812 ariko ubu izi nzu zabaye amateka.

Ayobora Gisagara, Mayor Leandre ngo ntazibagirwa ukuntu abaturage b’ako karere bahungaga ari benshi berekeza mu gihugu cy’u Burundi kubera ibihuha.

Nubwo ngo atayobewe igitutu abayobozi bakuru n’abaturage bashyira ku muyobozi w’akarere kabaye akanyuma mu mihigo, Leandre avuga ko bishimira ko mu mihigo baza mu myanya myiza.

Yagize ati “Turishimira ko igihe kinini twagiye tuza mu myanya 10 ya mbere mu mihigo mu gihugu hose, n’ubu twaje ku mwanya wa cyenda mu mihigo ya 2014/15.”

Gisagara umwanya mubi yajeho mu mihigo ni uwa 25 mu gihe umwanya mwiza aka karere kabonye ari umwanya wa kane.

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere, njyanama na nyobozi bitigeze bihindagurika mu myaka 10 ishize, iki kintu ngo Leandre ntazakibagirwa.

Ku bwe ngo asanga uzamusimbura yamwifuriza kuzara ibyo yari atarageraho, ku bwe ngo asanga akarere ka Gisagara kari kagikeneye imihanda myinshi irimo kaburimbo.

Abayobozi b’uturere bacyuye gihe cyabo cya manda ebyiri zihwanye n’imyaka 10, bazegura ariko hari bamwe bashobora kuzongera kwiyamamaza bakaba batorwa kuko bari batarageza ku myaka 10 mu buyobozi.

NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Akwiye gushimwa.yatangiye kuyobora akiri umwana muto njye ndamuzi kandi yitwaye neza azkomereza n’ahandi.Congs Karekezi

  • Ni umukozi cyane na Madamu wawe ni umukozi mwese mukwiye promotion. Abantu burya baratandukanye koko. Hari Mayor wansekeje ubwo twari mu nama ati erega burya ni yo waba ukora ubusa ariko ukamenya kubusobanura nuko ndumirwa ariko nawe aho bimugeze ni habi kandi nawe ayobora mu majyepfo da . Leandre ni umuntu usobanutse. Umwanya w’amagambo meza gusa wararangiye mu Rwanda hakenewe ibikorwa .

  • buliya muziko Muzuka Mayor wa Huye yakoze mu karere ka Gisagara? muli kiliya gihe ndabyibuka Leandre na Muzuka bakoraga nk’abatikoresha, kuko wabonaga gisagara ili inyuma cyane muli byose, aliko uyu munsi reba uko Gisagara imeze, reba uko Huye imeze. jye ndi umuyobozi ufata ibyemezo muli iki gihugu cyacu RWANDA, LEANDRE na MUZUKA nabagira ambassadors nyuma y’izo manda bakoze.
    LEANDRE na MUZUKA, YESU, YEZU akomeze abafashe, kandi noneho ntimuzanyibagirwe nimwongera kugera mu bundi bwami bwanyu, Amen.

  • njyewe ntabwo nagize amahirwe yo gukorana nawe ariko numva abatangabuhamya bavuga ko ari umukozi pe.
    undi nabashyimira ni mayor wa RULINDO , KANGWADGE J. NI UMUHANGA NI UMUKOZI YAKOZE ICYO TWITA TEAM SPIRIT MU KARERE KE. NJYEWE NA MUSABIRA KUBA MINISTER WA MINALOC, WELL EXPERIENCED ON LOCAL GOVERNMENT MANAGEMENT.

    OK.

  • Rwose uyu mugabo arakora kandi ni inyangamugayo ahubwo buriya ko nziko yari umukinnyi ukomeye kuki batamugira nka PS cg Minister wa Minispoc maze ngo atugabanyirize akavuyo ko muri sport ?ikindi uyu mugabo yabera urubyiruko icyitegererezo ! Mwifurije gutera imbere

  • Nanjye ndashimira Meya wa Rulindo akaorana umurava kandi akarere ke kamaze gutera imbere. Yubatse district system neza kandi bakorana nka team.

    Congs Kangwage

  • Leandre nuwo gushimwa kabisa yayoboye ari umwana ayoborana ishyaka rikomeye ryo gukunda igihugu akora ahe nahabandi atunganya Gisagara nyuma yiyi mandat kabisa bazamwibuke

  • Turashima byimazeyo Imikorere n’imiyoborere yaranze Leandre igihe cyose yamaze ayobora akarere ka Gisagara. Uyu mugabo n’umukozi pe, azi gukorana n’abandi, azi kugisha inama, azi gufata ibyemezo yabanje gushishoza, ntabw’apfa guhubuka, ntiyiyemera cg ngo asuzugure, ahutaze abaturage, aciye bugufi kandi ntabwo avangura.

    Leandre ni intore, ni imfura kandi n’inyangamugayo noneho ikibigira byiza kurushaho ni umu Sportif rwose, ibi bituma amenya kubona n’abantu.

    Turamushima cyane mu Karere kacu, undi uzaza azagere ikirenge mucye

  • wowe wiyise MARIA, nkwunganiye, Leandre akili umunyeshuli muli Universite, yakinaga VOLLEY BALL muli UNR. Kandi yali umuhanga muli uwo mukino pe.

  • Leander no ukuri uri umugabo kandi ntuzava mu mitima y’abanyagisagara.Wateje imbere aka karere kandi abaturage bakwiyumvagamo turaturanye i Ntongwe kandi nasuye kenshi Gisagara ni ukuri warakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish