Digiqole ad

Gisagara: Abaturage biyujurije ibiro by’akari bya miliyoni 19…Ibya mbere byaravaga

 Gisagara: Abaturage biyujurije ibiro by’akari bya miliyoni 19…Ibya mbere byaravaga

Ibiri by’akagari ka Munazi biherutse kuzuzwa n’abaturage

*Ngo iyo imvura yagwaga, mu biro bicyuye igihe ntiwahatandukanyaga no hanze…

Abaturage bo mu kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, bavuga ko bishimiye ibiro by’akagari biyujuririje, bakavuga ko baciye ukubiri no kuba bahabwaga serivisi banyagirwa kuko ibiro bicyuye igihe byari byarangiritse cyane. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibi bigaragaza ububasha abaturage bafite mu buyobozi.

Biyujurije ibiro by'akagari byatwaye miliyoni 19 yiganjemo ayabo n'imbaraga zabo
Biyujurije ibiro by’akagari byatwaye miliyoni 19 yiganjemo ayabo n’imbaraga zabo

Ibi biro byuzuye bitwaye 19 645 000 Frw arimo miliyoni esheshatu z’abaturage n’imbaraga bakoresheje mu kubaka ibi biro.

Aba baturage bavuga ko uyu musaruro bawukesha kwishakamo ibisubizo, bavuga ko baterwaga ipfunwe n’ibiro byari bisanzwe kuko byari byarangiritse ndetse ko iyo imvura yagwaga baje kwaka serivisi babinyagirirwagamo cyangwa bakajya kugama mu ngo zigeranye n’ibi biro.

Nyiramisago Annonciatha avuga ko hari n’igihe umuntu yatahaga adahawe serivisi kuko yabaga abona imvura igiye kugwa kandi atari bubone aho yugama muri ibi biro.

Ngendabanga Alexis we avuga ko bajyaga mu nama ntibabone aho bayikorera kuko nta bwinyagamburiro bwari buhari.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasengayire Clemance yibukije abayobozi b’inzego zo hasi ko kuba abaturage biyubakiye ibi biro ari ikimenyetso ko ari bo bafite mu biganza byabo ubuyobozi.

Uyu muyobozi wasabaga abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwihitaramo abayobozi no kugira uruhare mu buyobozi, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwita ku muturage, batanga serivisi zinoze kandi ku gihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali ka Munazi, Mushimiyimana Marie Gorette avuga ko ubuyobozi na bwo bwababazwaga n’ibiro bwakoreragamo, akavuga ko serivisi batanga zigiye gutangwa neza kurusha uko byari bisanzwe.

Uyu muyobozi avuga ko igisenge cy’ibiro bya mbere cyari cyarangiritse bigatuma ibikoresho bibitsemo byangirika.

Ashimira abaturage batuye muri aka kagali batanze imbaraga zabo mu kwiyubakira ibi biro, akavuga ko bigaragaza ko abaturage bamaze kumva akamaro ko kwegerezwa ubuyobozi n’ubushobozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save aka kagali kubatsemo, Kimonyo Innocent avuga ko uyu murenge ugizwe n’utugari 5, akavuga ko muri utu tugari hasigaye akagari kamwe gafite ikibazo cy’ibiro.

Kimonyo yibukije aba baturage biyubakiye ibiro bizakoreramo abayobozi bitoreye ko bagomba kwita ku bikorwa remezo nk’ibi kuko ari byo bibafasha gutera imbere.

Abaturage bagaragaje ubwitange kurusha abandi mu kubaka ibi biro, bahawe ibyemezo (Certificate) bigaragaza ko ari indashyikirwa.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

1 Comment

  • byiza cyane gisagara mu itersmbere komeza imihigo

Comments are closed.

en_USEnglish