Digiqole ad

Ku muhanda ‘Nyanza-Karongi’, iteme rimaze umwaka n’igice ripfuye

 Ku muhanda ‘Nyanza-Karongi’, iteme rimaze umwaka n’igice ripfuye

Abakoresha amagare barayaterura kugira ngo bakomeze urugendo, imodoka yo ntiharenga

Mu muhanda mukuru (Route National) uva mu mugi wa Nyanza werekeza mu karere ka Karongi, Ikiraro cya mpanga giherereye mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza kimaze umwaka n’igice gipfuye nyuma yo kwangirika, abaturage bakoresha uyu muhanda barimo abacuruzi, bavuga ko byabateye igihombo kuko hashize igihe kinini rifunze.

Abakoresha amagare barayaterura kugira ngo bakomeze urugendo, imodoka yo ntiharenga
Abakoresha amagare barayaterura kugira ngo bakomeze urugendo, imodoka yo ntiharenga

Umuhanda wa Nyanza-Karongi ukunze kurangwa n’urujya n’uruza rw’abaturage baba baturuka banerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba n’Amagepfo.

Mu bice bikikije uyu muhanda kandi, habarizwa ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, amasoko na Gereza Mpuzamahanga ya Mpanga ifungiyemo n’abagororwa baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Uyu muhanda ufitiye akamaro Abaturarwanda dore ko unahuza intara ebyiri (Amagepfo n’Uburengerazuba) bityo ukaba wafasha ubuhahirane hagati y’izi ntara.

Muri iyi minsi ariko, urujya n’uruza muri uyu muhanda rusa nk’urwagabanutse kuko ikiraro cya Mpanga giherereye mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza kimaze umwaka n’igice kidakoreshwa kuko cyangiritse.

Iki kiraro cyangiritse kimaze igihe gito cyubatswe, gifatwa nk’imbogamizi ikomereye abakoresha uyu muhanda kuko hari bamwe bahagaritse ubucuruzi kubera uyu muhanda, abandi bagahitamo kuzenguruka kugira ngo babashe kugera mu kandi karere.

Havugimana Venuste utuye mu Karere ka Nyanza, ni umwe mu bakunze gukoresha uyu muhanda, yabwiye Umuseke ko bamaze guhomba byinshi kuko nk’abacuruzi bajyaga kurangura batakijyayo.

Ati ” Mu cyerezo cyo kwiteza imbere tumaze kugwa mu gihoombo gikomeye, iri teme rikwiye kubakwa mu maguru mashya kuko ryari ridufitiye akamaro kanini mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Aba baturage bakeka ko igituma imirimo yo gusana iki kiraro ikomeje kudindira ari uko cyangiritse inshuro ebyiri kandi cyari kimaze igihe gito cyubatswe bityo bikaba byaraciye intege abafite mu nshingano zabo kugisana.

Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza yabwiye Umuseke ko ubuyobozi bw’akarere buzi iki kibazo ndetse ko bwakunze kugira byinshi bukivugaho.

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko ubuyobozi bw’aka karere bwifuza ko uyu muhanda urimo iki kiraro wasanwa kugira ngo ubuhahirane bw’abaturage bwongere bukorwe nta nkomyi ariko ko kitari mu nshingano z’akarere.

Ati ” Kiriya kibazo turakizi ndetse n’abaturage bakibwiweho kenshi, uriya muhanda uri mu mihanda mikuru ifitwe mu nshingano na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, dutegereje ko kiriya kiraro gikorwa.”

Abaza gutwara amata, baparika imodoka hakurya, bagategereza abaturage bakabazanira amata n'ibindi bicuruzwa.
Abaza gutwara amata, baparika imodoka hakurya, bagategereza abaturage bakabazanira amata n’ibindi bicuruzwa
Ahahoze imiferege ku mihanda harengewe n'ibyatsi
Ahahoze imiferege ku mihanda harengewe n’ibyatsi
Ikiraro cya Mpanga kiri munsi y'imisozi ya Rwabicuma na Gacu
Ikiraro cya Mpanga kiri munsi y’imisozi ya Rwabicuma na Gacu
Cyafunzwe nyuma yo kwangirika
Cyafunzwe nyuma yo kwangirika
Havugimana Venuste avuga ko igungwa ry'iki kiraro ryabateje igihoombo gikomeye
Havugimana Venuste avuga ko igungwa ry’iki kiraro ryabateje igihoombo gikomeye

Photos-Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

2 Comments

  • Icyi kiraro ntaho gihuriye n’umusozi wa Rwabicuma!
    Ikindi cyitavuzwe ni uko hari agahanda kaciwe ku ruhande abantu bashobora kwifashisha kugira ngo barenge hariya ikiraro cyacitse uretse ko kameze nabi nyine ariko ntawasubira inyuma cyangwa ngo ajye kuzenguruka…

    • ariko abanyamakuru murakabya.ibigaragaraga ntabwo muba mwagiye kwisoko .

Comments are closed.

en_USEnglish