Digiqole ad

Nyanza: Hakozwe umuganda wo guhiga nkongwa mu mirima y’ibigori

 Nyanza: Hakozwe umuganda wo guhiga nkongwa mu mirima y’ibigori

Abayobozi barimo n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu gushakisha nkongwa mu mirima

Mu gishanga cya Kami giherereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, ubuyobozi bw’akarere n’abahinzi b’ibigori bakoze umuganda wakorewe muri iki gishanga gihinzemo ibigori bashakisha udusimba twa nkongwa dukomeje kwangiza imyaka y’ibinyampeke.

Abayobozi barimo n'inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage mu gushakisha nkongwa mu mirima
Abayobozi barimo n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu gushakisha nkongwa mu mirima

Mu karere ka Nyanza abahinzi bamaze iminsi bataka ikibazo cy’umusaruro mucye w’ibinyampeke uterwa n’ibi byonnyi.

Uwihoreye Clemantine uhinga ibigori mu murenge wa Busasamana avuga ko yajyaga yeza imifuka itatu ariko ko ubu atigeze abona n’ikigori cyo kotsa.

Ati ” Igihembwe cy’ihinga gishize nta musaruro twabonye, n’ubu ni ko bigiye kugenda, turasaba ubufasha kuko ibigori twabiryaga tukanasagurira amasoko bityo tukikenura mu bindi dukeneye.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ubuyobozi buri gukangurira abaturage kwitabira imiganda yo gushakisha ibyonnyi mu murima.

Avuga ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi, RAB kiri mu rugamba rwo gushaka umuti wo gutera mu myaka kugira ngo abahinzi bace ukubiri n’iki kibazo cy’ibyonnyi.

Ati ” Ikibazo cy’ibyonnyi ntikiri muri Nyanza gusa ahubwo ikibazo gihari ni ubushobozi bw’abaturage ngo babone umuti wica utu dusimba.”

Avuga ko mu gihe hakiri gushakishwa umuti wakwica ibi byonnyi abaturage bakwiye kwifashisha uburyo bafitiye ubushobozi nk’ubu bwo kubishakisha mu mirima, bakajya babikora buri munsi.

Abahinzi bavuga kandi koi bi byonnyi byanageze mu masaka, bakavuga ko hatagize igikorwa bagwa mu gihombo cy’imyaka y’ibinyampeke kuko aho nkongwa yageze batirirwa basarura.

Umuganda wakorewe mu gishanga cya Kami
Umuganda wakorewe mu gishanga cya Kami
Bavuga ko aho nkongwa yageze bahita bibagirwa umusaruro
Bavuga ko aho nkongwa yageze bahita bibagirwa umusaruro

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/NYANZA

6 Comments

  • None se nta miti yica utwo dukoko yaboneka bakayiteza pompes

  • Dore zimwe mungaruka zo guhinga igihingwa kimwe.Iyipolitiki rwose izorekabanyarwanda.Ubuyuwahinze ibigori atahiyaho.

    • Mvugango politic yigihigwa kimwe yamaze koreka abanyarwanda. Ibaze gukora umuganda woguhiga udusimba?? Nu muti bateye se?

  • Mu Rwanda ibisigaye bihakorerwa nurwanya gusa.Ngobagiye mu muganda guhiga nkongwa..Harya nta laboratoires tukigira, nibase ntabwo tuzi dushobora kurebera ahandi uko babigenza?

  • Nibareke abaturage bihingire ibijumba muri biriya bishanga. Ibyo guhatirwa guhinga ibigori ku ngufu bimaze kubakenesha bihagije, none dore n’inzara yaratongoye.

    Ibyo byo kwirirwa bahiga udusimba rwose ntabwo bikwiranye n’umunyarwanda wari usanzwe yitamika mu gihe yihingiraga ibihingwa ngandurarugo.

    Ndagira kandi ngo nisabire Abayobozi bakuru mu by’ubuhinzi bakore ubushakashatsi bwimbitse barebe niba izi ndwara z’ibyorezo mu bihingwa mu Rwanda bitaratewe n’iriya fumbire mvaruganda bakoresha. Leta yari ikwiye gushishikariza abahinzi kwikorera ifumbire-mborera akaba ariyo bajya bafumbiza imirima yabo, ifumbire-mvaruganda bakayihorera ikajya ikoreshwa gusa mu guhinga ibireti (Pyrèthre/Pyrethrum)

  • Biragaragara ko ziriya mbuto z’indobanure bakura mu mahanga arizo zizana ziriya ndwara. Rwanda Agriculture Board (RAB) yari ikwiye gukora ubushakashatsi ku mbuto za gakondo zo mu Rwanda igakuramo izizajya zivamo imbuto zo guhinga, ibyo gukura indobanure mu mahanga bakabihagarika.

    Kera ISAR cyari ikigo cy’ubushakashatsi nyarwanda mu by’ubuhinzi, kandi cyakoraga neza cyane ku buryo cyari kimaze kugera ku rwego ruhanitse rwo gutubura imbuto z’indobanure-gakondo zikwiranye n’ubutaka bw’u Rwanda. Izo mbuto z’indobanure gakondo zahabwa abaturage mu gihe cy’ihinga. Bagahinga, bakeza, bagasarura. Nta nzara zikanganye zari ziherutse mu Rwanda.

    Kuki RAB itakurikiza urugero rwiza rwa ISAR??? igakora ubushakashatsi nyabwo, igatubura imbuto z’indobanure gakondo ikaziha abahinzi. Yananiwe n’iki??? ni ubushobozi buke, yabuze ibikoresho bya Labo-agricole, cyangwa yabuze impuguke-nzobere z’abanyarwanda bakora ubushakashatsi???!!!! Birababaje.

Comments are closed.

en_USEnglish