Digiqole ad

Muhanga: Bavuga ko hari imitungo ya Leta yagurishijwe n’iyatanzwe rwihishwa

 Muhanga: Bavuga ko hari imitungo ya Leta yagurishijwe n’iyatanzwe rwihishwa

Ikibanza cyahari cyahwe SONORWA bavuga ko bakiriyemo Miliyoni zisaga 70 Frw

Kuva aho Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga na Njyanama biviriyeho muri manda ishize, hamaze kugaragara imwe mu mitungo ya Leta ivugwa ko yagiye igurishwa, indi igatangirwa ubuntu ku nyungu bivugwa ko ari iza bamwe mu bari mu buyobozi. Iyi mitungo irimo ikibanza cyahawe umuntu kubera ububasha bwe.

Ikibanza cyahari cyahwe SONORWA bavuga ko bakiriyemo Miliyoni zisaga 70 Frw
Ikibanza cyahari cyahwe SONORWA bavuga ko bakiriyemo Miliyoni zisaga 70 Frw

Amakuru Umuseke wagiye uhabwa n’abaturage na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga, ni uko hari imitungo igizwe n’ibibanza n’amafaranga ya Sosiyete y’ishoramari rya Muhanga (SIM) Akarere kari gafitemo imigabane byaba byaranyerejwe ku nyungu bwite za bamwe  mu bayobozi bariho kuri manda ishize.

Imwe muri iyo mitungo abantu bagarukaho bivugwa ko yatangiwe ubuntu indi ikagurishwa mu buryo budasobanutse, harimo ikibanza  cy’ikusanyirizo ry’amata giherereye mu murenge wa Nyamabuye.

Iki kibanza cyanatumye ikusanyirizo rizamo ibibazo nk’uko bitangazwa n’abakurikiranira hafi ibikomoka ku mata, bavuga ko nta rwinyagamburiro iyi nyubako isigaranye.

Undi mutungo bagarukaho ni ikibanza kigeze guhabwa Sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA ku buntu kugira ngo yubake, ariko bikarangira bagihaye abandi mu buryo bw’ubwiru.

Aba batifuza ko umwirondoro wabo utangazwa mu Itangazamakuru, bemeza ko ibi byakozwe ari ubucuruzi bwakozwe n’Abayobozi ku giti cyabo kubera inyungu bari babifitemo.

Iki kibanza cy’ikusanyirizo bavuga ko Inama njyanama yakigabiye umupolisi wari uyoboye Akarere muri icyo gihe, nawe ngo ntiyacyubaka cyangwa ngo agisubize ahubwo ngo ahitamo kukigurisha asaga miliyoni eshatu y’u Rwanda.

Abaturage bakavuga ko bisa nka ruswa bahaga uyu muyobozi kubera urwego ariho kuko hari abaturage benshi bari basabye gutuzwa kubera kutagira ubushobozi ariko Akarere kakababwira ko nta butaka gafite bwo gutuzamo abaturage.

Ku bijyanye n’ikibanza cyari cyarahawe SONARWA bavuga ko cyari gusubizwa Leta ubwo iyi Sosiyete yari inaniwe kucyubaka ariko ntigicuruzwe ku nyungu  bavuga ko ari iz’abantu ku giti cyabo.

Ubundi buriganya bagarukaho ni sosiyete y’ishoramari ya Muhanga (SIM), abari bayifitemo imigabane bavuga ko kuva yashingwa batazi umubare w’amafaranga yaba yaravuyemo.

Bavuga ko nta na rimwe bigeze bakoreshwa inama nk’abanyamuryango ngo bababwire uko Sosiyete yabo ihagaze, niba yunguka cyangwa ihomba.

Aba baturage bakavuga ko ibi bishobora guca intege abifuza gushinga andi izindi sosiyete ziyara inyungu mu gihe byaba bidakurikiranywe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice yaraye abwiye Abanyamakuru ko  nta makuru arambuye yari afite kuri ibi bibazo ko ayo yashoboye kumenya ari ay’ikibanza cyahawe umupolisi ariko ko kuba cyaragurishijwe atari abizi, yizeza ko ibindi agiye kubikurikirana.

Abaturage bo bavuga ko iyi mitungo ya Leta yagiye igurishwa, indi ikagabirwa abantu ku giti cyabo ikwiye kugaruzwa kuko biba byavuye mu mitsi yabo.

Ikibanza cyari mu mitungo ya Leta cyahawe Rutsindura Martin nticyagarujwe ahubwo yarakigurishije
Ikibanza cyari mu mitungo ya Leta cyahawe Rutsindura Martin nticyagarujwe ahubwo yarakigurishije
Bimwe mu bibanza bya SIM byubatswemo amazu y'icyitegererezo
Bimwe mu bibanza bya SIM byubatswemo amazu y’icyitegererezo

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

22 Comments

  • UBUSAMBO BUBAGEJEJE AHO KUGURISHA UMUTUNGO WA LETA KWELI

    • Njya nitegereza uburyo abanyamerika bakunda igihugu cyabo, nkabona twebwe dusigaje nibura imyaka 500 kugirango tuzabashe kubigana.

  • IBINTU BARABIMAZE Kabisa ahubwo abashinzwe bakurikirane

  • eeeeeeehhhhh baratekitse bakigurisha ivuriro ex mayor Muanyeho Mutakwa yari asanzwe afitemo imigabane rwihishwa ninaho ubu abereye admin. ubu baraje nabyo babyite amatiku kandi nuwo kigezeho cyanditseho kuri ubu nawe babiziranyeho

  • AHHHAAA iby’ i Muhanga i bigega byahombeje Leta, none bagusrishije n’ibibanza bya Leta? Ubundi bafite amayeri umupolisi mukuru wahageraga bamwiyegerezaga bamuha inyoroshyo yo gukingira amakosa yabo nuko bamuhaye ikibanza cy’ikusanyirizo ryaje guhomba kubera kubura espace ubu ntirikora ni nabo bari baranze ko rikora

  • Hanyumase ibibyose Kaboneka ntabyazi?

  • Hari n’ikindi batamiye mutashyizeho umwe mu bayobozi bari bungirije yakiriyeho ruswa ya 5 million

  • ni hatari

  • Nuko utazi za miliyoni bavanye muri manda yabo ubu nta numwe wagarura kuba Mayor cg vice ngo akwemererere. bfitea amafaraaaaaanga shahu!!! bafite akazi n’ibigo by’ubucuruzi biri ku rwego ruhanitse. reba nk’iriya clinique imeze nka Faycal muhanga ihaje mu gihe cy’umwaka? amashami imaze kugaba mu majyepfo ntiwayabara

  • biragoye ko comitee nshya yakurikirana ubujura bw’abo isimbuye kuko abanyarwanda bavuga ngo tutiteranya ariko ku rundi ruhande banavuga bati natwe niyo nzira tuzanyura twigwizaho twe kuyerekana tuzayifashishe dore ko irimo ubuhanga

  • Hehehehehehehe Abanyarwanda benshi ni uko mumeze! Iyo batunze ahari amafuti yanyu mubyita amatiku!!!! Ngo uwabimutumye????? Ibya rubanda biraribwa hanyuma umunyamakuru yakomaho uti hari uwabimutumye kandi bizagaragara!? Wamwerekanye se niba umuzi?

  • IMINSI Y’UMUJURA NI 40,UBWO AAMAKURU AMENYEKANYE NI BYIZA,INZEGO ZIBISHINZWE NIZIDUFASHE ZIBIKURIKIRANE.BIRIYA NI IMISORO Y’ABANYARWANDA BARIMO GUSAHURA. MURAKOZE.

  • ni ibisambo. ni ibisambo pee.ex mayor we.ngo ni umunyabwenge.imitungo myinshi yagendeye ubusa.byose akabahuma amaso abandi Bari muri nyobozi.Icyo kibanza cya sonarwa yakigurishije ivuriro kuri 8million gusa.abonye agiye kurikoramo ahita akigurisha kuri 70millions.namwe mwumve difference irimo.mugihe kitageze no kumwaka umwee!!!birababaje pe barangiza bakirirwa bakurikiranye girinka gusa kdi imitungo bayirira ntawe ubahagaze Hejuru.Twe abaturage turasabako mutakwasuku Yvonne yabazwa ibyo yasize yangije si non urugero rubi yatanze Bose barukurikiza.Nyakubahwa perezida wacu twizerako atazabireberera kuko ntiyakwemerako dukandamizwa gutyo.Dushimiye umuseke kuko twe byaturyaga tukabura aho tubinyuza.Ubutabera bwubahirizwe .nibasanga yvonne adafite shares muri INEZA MEDICAL ClINIC muzangaye!!!!

  • IMANA IBABARIRE

  • Iriya komite yari ifite uburyarya bwinshi n’amayeri yo kwiiba no kwirundaho iimitungo inyuze mu nzira yo gukoreshaa bamwe muri njyanama bakemezaa ko iki niki cyahabwaa kanaka kandi aribo bagikeneye bakacyandika kuwundi muntu ni ibisambo ngo birakorera abaturage!! ntabwo amayeri yabo abonwa na buri wese!! CAF ntibayisenye se ntimubibona??

  • Njyanama se iyo babonye twa dufaranga inzara ko ishira hari ikindi? BUMVIRA MAYOR Nyine akabajyana mu nyungu ze

  • nta mujura witwa Mayor inaha ugikurikiranwa keretse bamwe biba inkoko nibo bakubita bagapfa, naho ba Mayor ni ukubashyira kuri station police, ejo bakabarekura bikarangirira aho

  • Ahubwo bazanakurikirane uriya muhanda bishe bavuga ngo bagiye kuwuvugurura ukaba umaze umwaka byarabananiye kuwurangiza ,nuko wari umeze byari byiza kurusha uko bimeze ubu ,guhera ku murenge wa nyamabuye ukanyura umuhanda uca munsi y’umujyi werekeza i huye , noneho ubu hagezweho abantu bakorera ubucuruzi mu mitaka n’impande ya etage yo kwa viateur , ngo nibashaka umwanda mu mjyi ubu abantu babaciye z’amande z’ibihumbi icumi ,baza ari ba daso bikorea imitaka y’abana tigo ,mtn ,airtel kugeza no ku tuzu twa mtn ,mureke urubyiruko rukore n’ubundi nta kazi mugiye kubaha ni Kigali mbona bakora hanswe Muhanga

  • ibintu byarariwe byarashize namwe muravuga ubusa. ubuse nibwo mwibutse kukivugaho cyaamaze no kwandikwa kuwo bakiguishije muzashobora kukigaruza mu magambo gusaaaa mwandika ngaho nzaba ndeba

  • maze bamaze kwiga uko bazabitekinika hamwe n’ababafashije kukinyereza mu biro by’butaka??? UWAKWEREKA UKUNTU MUTATION YACYO YIH– USE URUHEREREKANE RUGAKORWA MU KANYA NKAKO GUHUMBYA KUBERA UKUNTU BARI BAKIBYE VUBAVUBA? nyamara umuturage usanzwe iyo asabye mutation imyaka 2 irarenga batarabimuha iyo agize amahiwe dossier ye ntibayijugunye? HARI NIKINDI MUTAVUZE BARIYE MUCCUNGE NEZA

  • Iyi nkuru ntiyuzuye irimo amarangamutima kuko ntaho umunyamakuru agaragaza ko yavugishije abo bireba cyane,cyane uyo mu polisi na mayor ucyuye igihe. Ikindi nimba uyo mupolisi ikabanza kimubaruweho afite uburenganzira bwo kugikoza icyo ashatse keretse nimba hari aho byanditse ko ayemerewe kugurisha.

  • Amatiku@com

Comments are closed.

en_USEnglish