Digiqole ad

Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza aza kurengera Abanyarwanda- Mureshyankwano

 Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza aza kurengera Abanyarwanda- Mureshyankwano

Ruhango-Ku munsi wa kabiri w’ibiganiro bitangwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 09 Mata, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yatanze ikiganiro mu murenge wa Bweramana avuga ko Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza yari arimo muri USA akaza kurengera ubuzima bw’Abatutsi bariho bicwa muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Guverineri Mureshyankwano ati Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza aza kurengera abanyarwanda
Guverineri Mureshyankwano ati Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza aza kurengera abanyarwanda

Muri ibi biganiro byabereye muri Kaminuza ya Gitwe byitabiriwe n’abaturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda muri uyu murenge wa Bweramana, hagarutswe ku mateka yo kubohora u Rwanda n’Abatutsi bariho bicwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko uretse kuba Jenoside yaratwaye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni, ngo yanangije byinshi birimo imibanire y’Abanyarwanda.

Avuga ko amahirwe igihugu cyagize ari ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA (FPR Inkotanyi) zatabaye ubuzima bw’Abatutsi bahigwaga ngo bicwe.

Yagarutse ku butwari bwaranze Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rugasiga Jenoside ihagaritswe.

Avuga ko Perezida Kagame yigomwe amashuri yari arimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaza kwitanga kugira ngo we n’ingabo yari arangaje imbere barokore abariho bicwa.

Ati ” Ubwo Fred Gissa Rwigema yaramaze kugwa ku rugamba, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasize ubuzima bwiza aza kurengera Abanyarwanda,yiyemeza kuza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, akwiye gushimirwa.”

Kuri iyi tariki 09 Mata 1994 nibwo Paul Kagame wari uyoboye urugamba yatangaje intambara yeruye kuri Leta yakoraga Jenoside avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ritari rigishoboka.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose no kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, anabasaba guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarutse ku ivangura ryaranze amateka y’u Rwanda, avuga ko ibyagendeweho babiba amacakubiri mu banyarwanda nta shingiro bifite.

Ati ” Isura y’umuntu akenshi biterwa n’ubuzima abayemo, umwana wavutse neza, akarya neza ndetse agakurira mu rugo rwifashije utitaye mu muryango uwo ariwo wose akomokamo nta kabuza uyu mwana asa neza, iby’amoko ni ikinyoma cyambaye ubusa.”

Anenga abakoloni babibye aya macakubiri akaza kuba intandaro y’urwango Abahutu bagiriye Abatutsi.

Guverineri Mureshyankwano wagarutse ku myitwarire y’abihayimana bo muri Kiliziya Gatulika barimo abagize uruhare muri Jenoside, yavuze ko ababazwa n’uburyo aba bihayumana bashushanya Yesu mu ishusho y’abera ariko Satani bakamugira umwirabura.

Bamwe mu baturage batanze ibitekerezo bavuze ko bamaze guhumuka kuko bamaze kubona ko ubwoko budafite ijambo ku buryo bashobora kuburutisha icya bapfana kuba bose ari bene Kanyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango (hagati) Mbabazi Francois Xavier na we yitabiriye iki kiganiro
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango (hagati) Mbabazi Francois Xavier na we yitabiriye iki kiganiro
Abaturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda bavuga ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa
Abaturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda bavuga ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa

Photos ©Damyxon/Umuseke

Jean Damascène NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

8 Comments

  • Ubwo Fred Gissa Rwigema yaramaze kugwa ku rugamba, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasize ubuzima bwiza aza kurengera Abanyarwanda, ubuzima yari arimo muri Amerika akiyemeza kuza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, akwiye gushimirwa.” rwose ibi uvuga nibyo arabikwiye kumushimira nakundi nukubungabunga ibyo tumaze kugeraho twimakaza umubano mwiza mubanyarwanda kandi dushyigikira nuwatumye tugera kumahoro. Imana imudukomereze atujye imbere tumujye inyuma ayobowe n’Imana

    • Abagizi ba nabi ba Sekibi bishe Rwigema imana izabahane yihanukiriye.

  • Governor uri umuhanga kandi Imana nawe yagukuye kure ujye uhora uyishimira, Kagame wacu Oyeeeee

  • H.E KAGAME ni intwali ni ukuri kwimana,
    nukuri pee ibyo yadukoreye birarenze, amahanga namwe mubimenye ko tubarusha Perezida UDUKUNDA KDI AKANABIDUTOZA (TWE BANYARWANDA), AMAHANGA MUBIMENYE PEEE KANDI MUZAZE NAMWE MUMWINGIREHO KUKO NAMWE (AMAHANGA MBONA MUKWIYE KWINGIRA KURI H.E KAGAME Paul WACU)

    hari uwakwibaza ati ese njye nakora iki ngo mbe intwali nka H.E KAGAME WACU??
    dore n’iki:
    ndi umunyarwanda (indangagaciro na kirazira) kandi twitabire gukora pee nkuko muzehe wacu H.E ABIDUTOZA. murakoze bavandimwe kandi dukomeze kwihangana muri bibihe byo kwibuka abacu bazize genocide

    • Babwire kabisa ko tubarusha perezida, babwire bumve ariko cyane cyane ubwire abarundi, nk’uko byahoze ku ngoma ya cyami nabwo twajyaga tubabwira ko tubarusha umwami bakanga kubyemera….babwire abatabyishimira nibabura uko bagira biyahure Tanganyika iri hafi.

  • Kagame oyeeeeeee haki ya mungu
    Turi kumwe

  • Jenocide yakorewe abatutsi yangiije cyane umubano hagati y’Abahutu n’Abatutsi ariko Nyakubahwa Paul Kagame arimo arakora ibishoboka byose ngo uwo mubano ugaruke. Turasaba Imana kubimufashamo.

  • LONG LIFE TO OUR PRESIDENT; THE PRESIDENT OF THE COUNTRY OF RWANDA, H.E PAUL KAGAME.

Comments are closed.

en_USEnglish