Digiqole ad

Huye: Mu itsinda ry’abarokotse n’abakoze Jenoside biyambuye intimba n’ipfunwe

 Huye: Mu itsinda ry’abarokotse n’abakoze Jenoside biyambuye intimba n’ipfunwe

Umwaka ushize basuwe n’abaturutse muri S. Sudan kugira ngo babigireho ubumwe n’ubwiyunge

Mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, ababyeyi bibumbiye mu itsinda ‘Ubutwari bwo kubaho’ rihuriyemo  abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’abakomoka mu miryango yagize uruhare muri jenoside bavuga ko mbere bataribumbira muri iri tsinda bahoranaga intimba kubera ibyo bakorewe abandi baratsikamiwe n’ipfunwe kubera ibyo bakoze ariko ko ubu bamaze guca ukubiri n’ibi byombi bakaba bashyize imbere icyabateza imbere.

Umwaka ushize basuwe n'abaturutse muri S. Sudan kugira ngo babigireho ubumwe n'ubwiyunge
Umwaka ushize basuwe n’abaturutse muri S. Sudan kugira ngo babigireho ubumwe n’ubwiyunge

Iri tsinda ryatangijwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma baza kwakira n’imiryango yabiciye ikanabasahurira imitungo yabo.

Aba babyeyi bavuga ko bishyize hamwe kugira ngo bashake icyabateza imbere aho guheranwa n’agahinda n’ipfunwe by’ibyo banyuzemo, bavuga ko uku kwishyira hamwe byatumye biyambura ibi byose byose byababuzaga kwiyunga.

Mukagatera Francoise uyobora iri tsinda avuga ko batangiye ari amarira ariko uko bagiye baganira byatumye bamenya ukuri bibafasha kwiyubaka.

Mukarutabana Theodosie wasigiwe ubupfakazi na Jenocide avuga ko uretse agahinda yari asigiwe n’ibyamubayeho, yanabonaga ubuzima  bwe burangiye kuko yari asigaye amaramasa ndetse ko n’inzu ye yari imaze gusenywa akabona ntacyo azaheraho yiyubaka.

Ati « Nareba abana 3 nari nsigaranye nkumva nareba uwo mbihera kuko nta n’icyo kurya nabonaga, nirirwaga ndira, nabonaga Umuhutu nkiruka nkumva ni inyamaswa, ariko ubutwari bwo kubaho bwaraduhuje dusangira byose kandi ntarwikekwe.»

Mukangwije Triphine ufite umugabo wakoze Jenoside avuga ko nyuma yo kwiyunga n’abahemukiwe yumvise umutima we ufungutse agahita yiyemeza kumvisha umugabo we ko akwiye gutera intambwe.

Ati “ Umugabo wanjye yari afunze, ndamusanga musobanurira iri tsinda ndimo, musaba kwemera ibyo yakoze byose agasaba imbabazi arankundira arabikora, ubu yarangije igihano yari yahawe tubanye neza n’abo yahemukiye.»

Aba babyeyi bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge n’ibibahuje bagatera umugongo ibibatanya.

Mukarutabana Theodosie akomeza agira ati « Ubu mfite inka enye, ihene enye, ingurube, inzu mbese ntacyo nkikenera ngo nkibure kuko byose mbikesha ubutwari bwo kubaho bwamfashije kongera kugira icyizere cyo kubaho. »

Itsinda ‘Ubutwari bwo kubaho’ ryatangijwe n’ababyeyi 365 bari basizwe ari abapfakazi ba jenoside kugeza ubu rigeze ku banyamuryango 1 958 baturuka mu turere twa Nyaruguru na Huye. Ngo harimo abagabo 58.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish