Digiqole ad

Huye: Ababyariye iwabo bavuga ko bakeneye ababafasha kwigarurira ikizere

 Huye: Ababyariye iwabo bavuga ko bakeneye ababafasha kwigarurira ikizere

Bavuga ko bibagora kwigarurira ikizere ariko ko aya mahugurwa abibafashamo

Umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye witwa RVCP uri guhugura abana b’abakobwa babyariye iwabo bo mu karere ka Huye, aba babyaye inda zitateguwe bavuga ko nyuma yo kubyara bibagora kwigarurira ikizere cyo kwiteza imbere kuko hari amahirwe menshi aba yarabacitse bityo ko baba bakeneye ababa hafi nk’aba baje kubahugura.

Bavuga ko bibagora kwigarurira ikizere ariko ko aya mahugurwa abibafashamo
Bavuga ko bibagora kwigarurira ikizere ariko ko aya mahugurwa abibafashamo

Aba bakobwa bavuga ko nyuma yo guterwa inda zitateguwe bibasubiza inyuma mu bitekerezo byo kwiteza imbere babaga bafite.

Nyiraneza Marie Grace agira ati ” Mu muryango biba ari intambara ikomeye, uba igicibwa mbese nkanjye ibyo natekerezaga kuzakora ntabyo nakoze, nahise nsubira inyuma mu bitekerezo.”

Uyu mubyeyi wabyaye akiri umwangavu avuga ko iyo babonye abantu babegera nk’aba baje kubahugura bibagarurira ikizere ko ibyo batekerezaga mbere bishoboka.

Bagenzi be na bo bagaruka ku nzira ndende bacamo kubera guterwa inda, bakauga ko biba bigoye gusubira mu ishuri kuko n’ababateraga inkunga babagira ibicibwa.

Bunga mu rya mugenzi wabo ko aya mahugurwa bahawe na RVCP agiye kubafasha kongera kwiyubakamo ikizere n’ubushobozi.

Nyuma y’aya mahugurwa, aba bakobwa bazahabwa amafaranga azabafasha gukora imishinga iciriritse kugira ngo bizamure

Umuyobozi wungirije w’umuryango RVCP, Florence Sibomana avuga ko mu nyigisho babaha babanza kubibutsa ko bagomba kwirinda inda zitateguwe kugira ngo imishinga bifuza kubateramo inkunga idakomwa mu nkokora n’ibi biba byarababayeho.

Avuga ko nyuma y’amahugurwa babaha amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Ngo buri wese ahabwa ajyanye n’umushinga yagaragaje.

Sebanani Pierre ushinzwe uburezi mu murenge wa Huye, mu karere ka Huye yashimiye aba banyeshuri batekereje barumuna babo batagize amahirwe yo gukomeza amashuri kubera guterwa inda, akavuga ko ari abafatanyabikorwa b’umurenge.

Uyu muyobozi wanagarutse ku myumvire yo guheza umwana w’umukobwa watewe inda ikiri muri bamwe, avuga ko ntawe ukwiye kugira igicibwa uyu mwana w’u Rwanda kuko nta gikuba kiba cyacitse, anasaba ababyariye iwabo kwigarurira ikizere kuko nyuma y’ibi byose ubuzima bukomeza.

Abanyeshuri b’uyu muryango witwa RVCP (Rwanda Village Concept Project) biyemeje gukangurira urubyiruko rwo mu karere ka Huye kwiteza imbere by’umwihariko abagiye bagira birantega mu buzima bwabo nk’aba babyariye iwabo.

Bahuguwe uko bashobora kwiteza imbere
Bahuguwe uko bashobora kwiteza imbere
Biyemeje gufasha bagenzi babo kwiyubaka
Biyemeje gufasha bagenzi babo kwishakamo umuti wo kwiteza imbere
Nyuma yo guhugurwa bazahabwa amafaranga yo gushora mu mishinga yabo
Nyuma yo guhugurwa bazahabwa amafaranga yo gushora mu mishinga yabo
Biga muri kaminuza ariko batekereje bagenzi babo batagize aya mahirwe kubera guterwa inda zitateguwe
Biga muri kaminuza ariko batekereje bagenzi babo batagize aya mahirwe kubera guterwa inda zitateguwe

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

2 Comments

  • Nibyiza cyane gufasha ababana barahungabanye cyane njya mbabona iwacu muzahagere ahubwo ni kirehe mumurenge wa kigarama barahari abana benshi bataragira na 18 murakoze muzatugereho

  • RVCP ikomerezaho gukora ibi bikirwa kuko bigirira benshi akamaro

Comments are closed.

en_USEnglish