Digiqole ad

Huye: Urubyiruko ruravuga ko rukwiye kuza ku isonga mu kubaka igihugu

 Huye: Urubyiruko ruravuga ko rukwiye kuza ku isonga mu kubaka igihugu

Bavuga ko bagomba kwiyambura icyasha bambitswe na bagenzi babo muri jenoside ubwo basenyaga igihugu

Urubyiruko rwiga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye rusengera mu itorero ry’Abangilikani bibumbiye mu muryango RASA (Rwanda Anglican Students Association) bakoze igikorwa cyo gusanira no kubakira ubwiherero umukecuru w’incike ya Jenoside, ruvuga ko urubyiruko ari yo maboko y’u Rwanda rw’ejo, bityo ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kubera urugero urundi rubyiruko.

Ngo ni bo bakwiye kuba hafi abagizweho ingaruka na Jenoside
Ngo ni bo bakwiye kuba hafi abagizweho ingaruka na Jenoside

Aba basore n’inkumi bubakiye uyu mukecuru utuye mu  mudugudu wa Mukoni,akagari ka Cyarwa mu murenge wa Tunba bavuga ko benshi mu basenye u Rwanda bari urubyiruko bityo ko aya makosa yakozwe na bagenzi babo bagomba kuyakosoresha ibikorwa byiza nk’ibi.

Uwera Betty wiga mu mwaka wa gatatu mu bwubatsi avuga ko nk’abanyeshuri b’abakristo bakora uko bashoboye mu kuvuga ubutumwa bujyanye n’imirimo myiza ariko ntibibagirwe ko bagomba gufasha igihugu cyababyaye gutera imbere.

Umuyobozi w’abanyeshuri b’Abangilikani, Igirimbabazi Simeon avuga ko uretse kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka, abanyeshuru b’abakirisitu baba bafite n’izindi nshingano zo kuba hafi ababaye.

Ati “Abanyeshuri natwe dushaka kwereka abatishoboye bari hirya no hino ko batari bonyine by’umwihariko abarokotse Jenoside mu bihe nk’ibi baba bakeneye imbaraga n’abantu bo kubaba hafi.”

Uyu mukecuru Matilda Ngirubuhe wubakiwe avuga ko ibihe nk’ibi urubyiruko ari rwo rwazamukaga imisozi rukamanuka iyindi ruri guhiga Abatutsi ngo bicwe ariko ko bishimishije kubona urubyiruko rwa none rushyize imbere ibikorwa nk’ibi byo guhumuriza abagizweho ingaruka na Jenoside.

Ati ” Jyewe narapfakaye ndanamugara, iyi nzu bayinyubakiye nyuma ya Jenoside kuko izanjye zasenywe muri Jonoside, urabona nayo yari yararangaye, ariko ubu ndaryama nsinzire aba bana bayinsaniye, banyubakiye ubwiherero kandi ntabwo nagiraga, ndishimye,ndumva ntakiri jyenyine.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyarwa, Uwera Jeannette avuga ko igikorwa nk’ik cyakozwe n’urubyiruko kiba kije cyunganira ibindi bikorwa bya Leta byo gufasha abarokotse batishoboye.

Avuga ko inzu nyinshi zubakiwe abarokotse nyuma ya jenoside zikeneye gusanwa, akavuga ko by’umwihariko muri aka kagari inzu 7 ari zo zifite ibibazo bikomeye, akizeza abazituyemo ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka zizaba zasanwe.

Bavuga ko bagomba kwiyambura icyasha bambitswe na bagenzi babo muri jenoside ubwo basenyaga igihugu
Bavuga ko bagomba kwiyambura icyasha bambitswe na bagenzi babo muri jenoside ubwo basenyaga igihugu
Matilda Ngirubuhe avuga ko atabona uko ashimira uru rubyiruko
Matilda Ngirubuhe avuga ko atabona uko ashimira uru rubyiruko

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

en_USEnglish