Huye imbere kuri Malaria…Hatangijwe ibikorwa byo kuyihashya
*Mu kwezi kwa kabiri abantu 60 000 muri Huye babasanzemo Malaria.
Mu mezi atatu ashize, akarere ka Huye kaje imbere mu kugira abarwayi benshi ba Malaria. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria hanatangizwa ibikorwa byo kurwanya Malaria, muri aka karere hatangijwe ibikorwa byo gutera imiti yica imibu.
Muri iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Simbi, Ministeri y’Ubuzima yavuze ko buri kwezi mu gihugu hose abantu basaga ibihumbi 350 barwara malariya bityo ko abaturage bakwiye gukurikiza inama basanzwe bagirwa zirimo kurara mu nzitiramibu, gusiba ibinogo by’amazi.
Mu mezi atatu ashize, uturere dutandatu two mu Ntara y’amajyepfo twaje mu myanya ya mbere mu kugaragaramo abarwayi benshi ba Malaria.
Akarere ka Huye mu gihugu hose kaje imbere kuko mu kwezi kwa kabiri abantu ibihumbi 60 babasanzemo Malariya.
Umuyobozi wa gahunda y’igihugu yo kurwanya Malaria muri Ministeri y’Ubuzima, Dr Aimable Mutuyumuremyi avuga ko iyi ndwara yibasira abantu bitewe n’ imiterere y’uturere batuyemo.
Akavuga ko ari byo byatumye uturere twa Huye na Nyanza mu Ntara y’ amajyepfo tugaragaramo Malaria nyinshi bityo tukaba tugomba gushyirwa mu tugomba guterwamo imiti yica imibu.
Ati ” Igihe cy’umukamuko w’imvura, imibu iba myinshi, bityo ahahingwa umuceri hareka amazi cyane ari nayo mpamvu utu turere twibasiwe n’imibu.”
Umuyobozi w’ akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko bafite ikizere ko Malaria igiye kugabanya umurego kubera iyi gahunda yo gutera imiti yica imibu kandi ko ije yunganira izindi gahunda zari zisanzweho.
Gusa asaba abaturage kutibagirwa n’ izindi ngamba zo kurwanya Malaria basanzwe bakangurirwa.
Ati ” Ntimukwiye kwirara ngo mureke kurara mu nzitiramibu, ahubwo mukwiye kurushaho kurara mu nzitiramibu.”
Iyi gahunda yo gutera imiti yica Malaria yatangiriye mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Gatsibo na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba nk’uturere twakunze kuzahazwa na Malaria.
Gusa Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko n’ubwo hari uturere dukomeje kugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Malaria, ku rwego rw’igihugu iyi ndwara yagabanutse ku kigero gishimishije.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE