Digiqole ad

Peace Cup: United Stars yarahiye ko izatsindira Police FC mu Kabagari

 Peace Cup: United Stars yarahiye ko izatsindira Police FC mu Kabagari

United Stars F.C imaze imyaka 6 mu kiciro cya mbere yiyemeje gutsindira Police F.C mu Kabagali ka Ruhango

*Ibiciro byo kwinjira ni uguhera kuri 200 Frw,
*Uyu mukino wabaye inkuru ishyushye mu Kabagali ka Ruhango…

Ruhango-Mu Kabagali nta yindi nkuru iri mu bakunzi b’umupira w’amaguru uretse umukino w’igikombe cy’amahoro ugiye guhuza United Stars F.C yo muri aka gace na Police F.C kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata. Abayobozi b’iyi kipe imaze imyaka 6 mu kiciro cya Kabiri cy’umupira w’amaguru baravuga ko izatsinda Police FC yo mu kiciro cya mbere.

United Stars F.C imaze imyaka 6 mu kiciro cya mbere yiyemeje gutsindira Police F.C mu Kabagali ka Ruhango
United Stars F.C imaze imyaka 6 mu kiciro cya mbere yiyemeje gutsindira Police F.C mu Kabagali ka Ruhango

Aho bahagaze haba mu masaaha ya mu gitondo no ku mugoroba, nta kindi kiganiro kiri mu bakunzi ba ruhago muri aka gace uretse uyu mukino uzabera mu Kabagali ka Ruhango.

Ngendahayo Védaste uyobora United stars F.C imaze imyaka 6 mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko uyu mukino bamaze iminsi myinshi bawutegura.

Ati “ Umukino uzaduhuza na Police F.C ni umukino w’amateka kuri twe, ni yo kipe ya mbere yo mu cyiciro cya mbere igiye kuza ku kibuga cyacu cyo mu kabagali, tuzayihahondera maze bumirwe.

Uyu muyobozi avuga ko abafana bo mu Kabagali barahiriye ko bazaza kwihera ijisho uyu mukino dore ko bamwe ari ku nshuro ya mbere bazaba baciye iryera abakinnyi bo mu cyiciro cya mbnere.

Umutoza wa United stars F.C, Munyeshema Gaspard utanyuranyije na Perezida w’iyi kipe avuga ko ashaka kwerekana ko amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ashoboye kandi ko na yo afite umukino mwiza.

Ati “ Akenshi amakipe yacu arasuzugurwa, ejo tuzerekana ko na nyina w’undi abyara umuhungu, hafi amezi abiri duhonda agatoki ku kandi kubera Police F.C, ejo hano mu Kabagali bizaba ari ibirori byo ku rwego rwo hejuru.

Abakunzi b’iyi kipe ikunze gukinira muri aka gace bavuga ko bazayigwa inyuma bakabigaragariza ku kibuga iyo baje kuyifana baza bitwaje ingoma, Vuvuzela n’ibindi bikoresho birangurura amajwi atera ingabo mu bitugu imikinire y’iyi kipe yabo.

Ubuyobozi bwa United Stars F.C buvuga ko uyu mukino bwashyizeho ibiciro ku bazawitabira ariko ko bidakanganye kuko hari amatike ya 200, 500, 1000 Frw.

Uwizeyimana Jean Damascene utuye mu murenge wa Bweramana yabwiye Umuseke ko afitiye amatsiko ndetse ko ari wo bitezemo kureba urwego ikipe yabo igezeho.

Uyu mukino washyuhije imitwe Abanya-Ruhango uzatangira ku isaha ya saa 15h30 ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya United Stars F.C kiri mu Kabagali.

United Stars F.C izakira uyu mukino, iri ku mwanya wa gatanu mu cyiciro cya Kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Perezida wa United Stars FC Ngendahayo Vedaste avuga ko ikipe yabo ihagaze bwuma ku buryo izatsinda Police FC
Perezida wa United Stars FC Ngendahayo Vedaste avuga ko ikipe yabo ihagaze bwuma ku buryo izatsinda Police FC

Photos©Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

4 Comments

  • ahoooooooo njye ndabona niki ari igitego kabisa kuko ahubwo police yihangane izinduke kuko turayitegerje kandi ibitego 2-1 niko uzarangira

  • Tubarinyuma kandi baraza kubiko abana bomukabagali kbsa

  • ahahahahahah Abaturage barasetsa! ikipe yashowemo akayabo namwe ngo murayitsinda! ahahahahh mbega mwebwe! Police izabatsinda nibura 5-0. mwibuke uko APR yabatsinda muri peace cup!

    • Ahhhhh yabatsinze bingahe muvandi ahubwo aka gakipe Police nitakitondera karayica kabisa ubushize apr yagatsinze 2-0 kubwaburembe bari Nyamirambo none ngo Police igiye kukibuga cyako numva ngo kigize ishyano ntamuntu ugacika ahubwo irarye irimenge iyi niyo match y’umunsi ndababwiye

Comments are closed.

en_USEnglish