Digiqole ad

Min. Papias asaba ababyeyi gutanga uko bifite mu kugaburira abana ku mashuri

 Min. Papias asaba ababyeyi gutanga uko bifite mu kugaburira abana ku mashuri

Nyamagabe- Mu kwizihiza umunsi nyafurika wahariwe kugaburira abana ku mashuri wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 25 Werurwe Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Malimba Papias yavuze ko ababyeyi badakwiye kwitwaza ko babuze amafaranga y’umusanzu wo gutanga muri iyi gahunda kuko bashobora no kujya batanga uko bifite kugira ngo iyi gahunda igende neza.

Minisitiri w'Uburezi Dr Musafiri asaba ababyeyi kutitwaza ubushobozi bucye akabasaba kwitanga uko bifite
Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri asaba ababyeyi kutitwaza ubushobozi bucye akabasaba kwitanga uko bifite

Abanyeshuri biga mu kigo kitiriwe mutagatifu Nicolas cya Cyanika ahizihirijwe uyu munsi ku rwego rw’igihugu bavuga ko iyi gahunda yo kugaburirwa ku ishuri itarangizwa kwiga mu masaaha y’ikigoroba byabagoraga kuko babaga batabonye ifunguro.

Mutungirehe Diane ati “ Saa saba (13h00) nabaga natangiye kubika umutwe ku ntebe kuko numvaga ntacyo ndi kumva kubera inzara, ariko ubu iyo tumaze kurya ikigoroba niga numva ntuje, ndetse  amasomo yarangira tugakora etude tugataha nimugoroba.”

Si abana bavuga ibyiza by’iyi gahunda kuko n’ababyeyi bemeza ko kugaburira abana ku ishuri byaje ari igisubizo kuri bo kuko bajyaga bataha badacyuye umubyizi bakajya gushakira ifunguro abana.

Gusa Nyirimbabazi Jerome  urerera muri iki kigo cya Cyanika avuga ko hari abavuga ko hari ababyeyi batarumva akamaro k’iyi gahunda bagicumbagira mu gutanga umusanzu bigatuma n’abayatanze batabona ifunguro uko bikwiye.

Minisitiri w’ uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias asaba ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi kwita kuri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Avuga ko ababyeyi bajya bafasha ibigo gushakira hamwe amafunguro yo kugaburira abana ku buryo bajya bagurira imyaka year hafi y’ibigo kugira ngo banateze imbere abahinzi bo muri aka gace.

Ati ” Ababyeyi n’abafatanyabikorwa mukwiye kwita ku kugaburira abana ibiryo biboneka aho ishuri riherereye kuko bituma abana bagira ubuzima bwiza kandi ni uburyo bwo guhanga isoko.”

Goverineri w’ intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose wunze mu rya Minisitiri w’Uburezi yasabye ababyeyi gufasha amashuri barereramo gutuma iyi gahunda igenda neza, agasaba n’abatabasha kubona umusanzu w’amafaranga ko bajya bareba ingurane y’aya mafaranga.

Ati ” Si ngombwa gutanga amafaranga, watanga n’ikindi cyose ufite ariko abana bakarya.”

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere dushimirwa kugira ubwitabire buri hejuru muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Minisiteri y’uburezi yifuza ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri  yakwaguka ikareka kuba iyo burezi bw’imyaka 12  ikagera no mu mashuri abanza yose.

Umunsi nyafurika wagenewe kugaburira abana ku mahuri wizihizwa tariki 1 Werurwe, mu Rwanda wizihijwe kuri uyu wa 25 Werurwe.

Uyu munsi wahujwe n’umuganda rusange ngarukakwezi, muri iki kigo hatewe ibiti by’imbuto ziribwa n’imboga zishobora kwifashishwa mu kunganira iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti « gukoresha umusaruro wacu mu kugaburira abanyeshuri dutegura ejo heza. »

Min Papias yafatanyije n'abana n'abarezi gutera imbuto zo kunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri
Min Papias yafatanyije n’abana n’abarezi gutera imbuto zo kunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri
Abayobozi batandukanye bahinze imirima yo guteramo imboga
Abayobozi batandukanye bahinze imirima yo guteramo imboga
Bateye amashu
Bateye amashu
Nyuma y'umuganda Min Papias yahaye ifunguro abana
Nyuma y’umuganda Min Papias yahaye ifunguro abana
Bamwe mu bana bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda yo kubagaburira ku mashuri
Bamwe mu bana bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda yo kubagaburira ku mashuri

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/NYAMAGABE

11 Comments

  • ESE RETA YO ITANGA ANGAHE?YINKUNGA

    • Umwana leta imutangira amafranga 56 yo kurya ku munsi,ababyeyi iyo batagize uruhare rwabo ni ikibazo, urumva neza ko atabasha kugaburira umwana

  • Uyu bwana ministre arasetsa..Ese uruhare rwa leta nuruhe mururu Rwanda? Nokugaburira ingabo nokugura amasasu gusa?

    • Nyagasani Yezu ati: wabimenye! Gusa wongereho no gutunga abategetsi!

  • Theo, Kabiga nta na hamwe ku isi leta yishingira kugaburira imiryango kandi ibi namwe murabizi. Leta isaba kubaka Amashuri no guhemba abarimu, gutegura imfashanyigisho no kuzigana ku mashuri. Yishingira kandi ko amashuri abana yiga na bose kandi ku buntu. Hiyongeraho gufasha kwiga amashuri makuru hashingiwe ku buhanga(merite ). Ibi bituma n’ababyeyi babyara bibuka ko bafite inshingano yo gushaka ibitunga urugo, ibikoresho by’ishuri, imyambaro n’ibindi umwana akeneye ngo yige neza. Murakoze.

    • None niba uvuga ko nta hamwe Leta yishingira kugaburira imiryango, uyu Minister aravuga ibiryo mu nama ashaka iki ? Ukurikije igitekerzo cyawe, byafatwa nko kwivanga muri vie privee y’imiryango kumenya igihe barira, ibyo barya, n’uko barya.

    • KABIGA na THEO s’ubwo barumvise? simbizi!! Ahaaaa pfa kubasubiza gusa

  • si abana gusa n’abarezi nabo bazabyigeho kuko nabo bakeneye gufungura kuko benshi baturuka kure bityo bava murugo mu gitondo bagasubirayo nimugoroba bitewe na time table namwe muzi,niba uwo mwana atarigaga neza nimugoroba,ubwo mwarimu we yabaga yorohewe ahaaaa, leta nawe imwigeho.

  • Aho bigeze Leta y’u Rwanda yari ikwiye kureka kwihagararaho no kubeshya abanyarwanda ngo barihagije mu biribwa, ahubwo igasaba PAM/WFP inkunga y’ibiribwa bikagezwa ku mashuri abikeneye bakajya batekera abana ku ishuri i saa sita.

    PAM/WFP rwose Leta y’u Rwanda ibisabye yabitanga, ariko ikibazo ni uko Leta itagira ubutwari ngo yemere ko abanyarwanda tutihagije hanyuma isabe inkunga. Uretse na PAM/WFP hari n’indi miryango ishobora kugoboka abana b’abakene kugira ngo bige neza harimo nka UNICEF, WORLD VISION, SAVE THE CHILDREN, etc…

    Abantu rwose bakomeje kwibaza impamvu Leta y’u Rwanda ikomeje gutsimbara mu kutavugisha ukuri ngo yemere ubukene igihugu gifite hakaba hakubitiyeho n’inzara imaze kuzahaza imiryango itari mike muri iki gihugu, kugeza n’aho imiryango imwe ifata icyemezo cyo gusuhukira muri UGANDA.

    Ntabwo wasaba umubyeyi wabuze n’ibyo kugaburira abana iwe mu rugo ngo natange amafaranga yo kugaburira umwana we ku ishuri.

  • REBA IBYO BIRYO NYAKUBAHWA MINISTER ARIMO KUGABURIRA UMWANA,HARYA BURIYA YATINYUKA AKABIHA UWE?ESE ABIMUHAYE YABIRYA?AHAA NZABANDORA NI MWENE KANYARWANDA

  • Ese ubwo bamwe bashishikariye kubyara ngo Leta izagabura?

Comments are closed.

en_USEnglish