Digiqole ad

Huye: Urumogi, inzoga z’inkorano na kanyanga mu rubyiruko byafashe intera

 Huye: Urumogi, inzoga z’inkorano na kanyanga mu rubyiruko byafashe intera

Mu karere ka Huye

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye by’umwihariko abo mu murenge wa Mbazi bavuga ko rumwe muri rubyiruko rwo muri aka gace rwirirwa mu biyobyabwenge ubundi rukishora mu bikorwa by’urugomo birimo imirwano n’ubujura.

Bimwe mu biyobyabwenge bigarukwaho ko aribyo byiganje muri aka gace ni inzoga z’inkorano, urumogi na Kanyanga.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze gufata intera kuko nta munsi bwira hatumvikanye umuntu wakubiswe cyangwa uwibwe.

Nyirabaginama Venantie utuye mu kagari ka Gatobotobo, umurenge wa Mbazi avuga ko uru iyo uru rubyiruko rumaze guhaga ibiyobyabwenge bakurikizaho ibikorwa birimo imirwano n’ubujura.

Ati “Twabuze icyo dukora,uyu munsi uraryama bugacya usanga bakwibye, haba mu murima ndetse n’amazu baratobora, cyangwa ukarara wumva induru z’abarwanye.”

Uyu mubyeyi utunga agatoki ubuyobozi kudahagurukira iki kibazo, avuga ko ufatiwe muri ibi bikorwa afungwa ariko agahita afungurwa kandi yagera hanze agakomeza kunywa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Christine Niwemugeni avuga ko iki kibazo bagihagurukiye, ariko agasaba abaturage gutunga agatoki aho babibonye mu rwego rwo gufatanya kubica burundu.

Ati “Ni urugamba tutarwana twenyine, ni yo mpamvu dusaba abaturage gutanga amakuru y’ahagaragaye ibiyobyabwenge tukihutira gufatanya n’inzego z’umutekano kubirwanya.”

Ngo yizeye ko abaturage bagiye gufasha ubuyobozi guhashya iki kibazo. Ati “Ubwo abaturage bamaze kubona ko ari ikibazo bazadufasha kubikumira bicike.”

Uyu muyobozi mu karere ka Huye avuga ko uzafatirwa muri ibi bikorwa by’ibiyobyabwenge atazihanganirwa kuko bikomeje guhungabanya umutekano.

Ati “Ufashwe abikoresha arafungwa ndetse na dosiye zirakorwa agakurikiranwa ku buryo twizeye ko iki kibazo buri wese nakigira ike tuzagihashya kuko natwe kiraduhangayikishije.”

Mu karere ka Huye
Mu karere ka Huye
Ngo byiganje mu murenge wa Mbabazi
Ngo byiganje mu murenge wa Mbabazi

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish