Digiqole ad

Muhanga: Nyobozi iranengwa kutita ku nyungu rusange z’abaturage

 Muhanga: Nyobozi iranengwa kutita ku nyungu rusange z’abaturage

Umwe mu mihanda Sosiyete yataye utuzuye kubera kutishyurwa n’Akarere ka Muhanga

Hashize umwaka urenga Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga igiyeho, gusa bamwe mu baturage bavuga ko nta mpinduka zigeze zibaho mu buzima bw’umugi wa Muhanga ahubwo ko hari imishinga irimo imihanda, imyubakire yagiye idindira indi ntiyitabweho, abakozi b’akarere na bo batangaza ko batagihemberwa ku gihe nk’uko byahoze muri manda zabanjirije iyi nyobozi iriho.

Umwe mu mihanda Sosiyete yataye utuzuye kubera kutishyurwa n'Akarere ka Muhanga
Umwe mu mihanda Sosiyete yataye utuzuye kubera kutishyurwa n’Akarere ka Muhanga

Kuva aho Komite nyobozi y’Akarere igiriyeho umwaka ukaba urenze, hari ibyo abaturage bakomeje kuvuga ko bari biteze kuri iyi komite mu byagombaga kwihutirwa ariko ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.

Bimwe muri ibyo birimo imihanda ya Kaburimbo  mu mugi rwagati wa Muhanga ndetse n’iyari yatangiwe kuri ubu itarakozwe ngo yuzure.

Hari n’ibindi byari byitezwe byaheze mu mvugo nk’amatara yo ku mihanda (Eclairage Publique), imyubakire itarangwamo akajagari kandi ishingiye ku gishushanyo mbonera kitarashyirwa ahagaragara, hakaba kandi n’imihanda y’amabuye mu gace ka Gahogo yangiritse itaranatahwa.

Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga batabona ikerekezo cy’umugi wa Muhanga mu gihe ari umwe mu migi itandatu yatoranyijwe mu kunganira Kigali.

Abaturage bavuga ko bamwe mu bakenera ibyagombwa byo kubaka mu buryo bwubahirije amategeko batabihabwa, ahubwo ngo abenshi bubaka bahitamo kubikora mu kajagari ubuyobozi burebera kubera ko baba babifashijwemo n’inzego z’ibanze babanje kugira icyo bazigenera.

Ku bijyanye n’umutekano, aba baturage bavuga ko bataka ubujura bubakorerwa ariko ubuyobozi bukagaragaza intege nke mu guhashya no gufata abagira uruhare uri ibi bikorwa by’urugomo.

Aba baturage kandi bagaragaza ikibazo cy’abana bo ku muhanda nk’igihangayikishije mu mugi wa Muhanga, bakavuga ko kuva iyi nyobozi yajyaho umubare w’aba bana wagiye wiyongera. Ngo hari n’abava mu turere twa Kamonyi na Ruhango baza kwibera muri Muhanga.

Hari kandi ibibazo byo gukingira ikibaba abagiye banyereza imitungo y’Akarere irimo ibibanza birenga bitatu byagurishijwe bucya iyi nyobozi irahira.

Hakaba kutagaragaza imicungire y’umutungo wa Sosiyete y’Ishoramari ya Muhanga (SIMU) kandi ngo ibi byakozwe mu buryo budasobanutse.

Akarere kahaye ikibanza RSSB kuri ubu kikaba kimaze imyaka irenga itatu kitubatse, ahubwo kiberamo amabandi agira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu mugi wa Muhanga.

Ubuyobozi bw’Akarere buherutse kubwira Itangazamakuru ko iki kibanza bugiye kucyambura iki kigo niba kitubatswe, cyakora icyo gihe cyararenze nta gikozwe.

Uretse ibibazo rusange abaturage bavuga, n’abakozi b’Akarere bavuga ko batagihemberwa ku gihe nk’uko byahoze ku bwa nyobozi zabanjirije iriho ubu.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari imishinga imwe budafitiye ubushobozi ariko ko Banki y’isi hari iyo yemeye gutera inkunga irimo imihanda ya kaburimbo izanyuzwa mu bice bya Kibirigi, umuhanda ugana ku bitaro bya Kabgayi no ku Gakiriro nubwo iyi izaba ari agace gato ugerereranyije n’uko umugi wa Muhanga ungana.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Comments

  • i MuHANGA HAKENEWE UMU TECHNICIEN W’AKARERE WITA KU MYUBAKIRE…Mbona i gahogo haba urutoki kandi ari Umugi

  • Umutwe w’inkuru ko ukakaye? Uzi ko byaba mo ikirego gihanirwa. Nimunoze bihuzwe na content. Murakoze

  • Byarabayobeye

  • Siho honyine bigaragarako nyobozi yananiwe, ubanzari amajyepfo yose Nyaruguruho biracika!!

  • Komite nyobozi yabanje c yo yakoze uki? Ibyo itakoze mu myaka icumi irenga murifuza ko iriho ibirangiza mu mezi 12. Ahubwo baracyaziba icyuho cy’amabi basanze mu karere mureke gushira impumu ngo muhute mwibagirwa icyatwurukankanye mu myaka ishize.

  • umutwe winkuru ntuhuye nibiri mu nkuru

Comments are closed.

en_USEnglish