Huye: Ngo ishuri ry’incuke ryatumye abana babo baca ukubiri n’ingeso mbi
Ababyeyi barerera mu ishuri ry’incuke rya New Vision primary School riherereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye bavuga ko iri shuri ritaraza abana babo bakuranaga ingeso mbi banduzwaga n’abo babaga birirwanye mu gihe bo (ababyeyi) babaga bagiye mu mirimo itandukanye.
Manirakiza Marc utuye mu kagari ka Ngoma, mu murenge wa Ngoma afite abana batatu biga muri iri shuri ry’incuke. Avuga ko mbere yajyaga yohereza abana be kwiga ku ishuri riri kure y’aho atuye agasigarana impungenge ko bashobora kubagonga kubera imihanda myinshi banyuragamo.
Ati ”Benshi twumvaga ko bahura n’impanuka mu mihanda berekeza ku ishuri, nkabohereza mfite ubwoba cyane, ariko ubu bava mu rugo bagera ku ishuri, nta mihanda bambukiranya.”
Uyu mubyeyi avuga ko mu minsi ishize batarabona amashuri y’incuke, abana bakuranaga ingeso mbi babaga bigishijwe n’abana bananiranye kuko birirwanaga na bo igihe bo babaga bagiye mu mirimo itandukanye nk’ubuhinzi.
Gusa bavuga ko iri shuri rimaze kwakira abana benshi ariko ko bataryagura bigatuma abana babo batabona aho bidagadurira.
Mugwaneza Eduarad uyobora iri shuri ryashinzwe muri 2012, avuga ko ryashyizweho ku bufatanye bw’ababyeyi hagamijwe gutanga uburere n’uburezi bufite ireme mu bana b’u Rwanda.
Avuga ko iki kifuzo kuryagura cyumvikana ndetse ko ubuyobozi bw’iri shuri akuriye buriho butekereza uko bakwiyubakira inyubako yabo yagutse kuko aho basanzwe bakorera bakodesha.
Ati ”Umwaka utaha tuzaba twatangiye kubaka ikigo kiza kijyanye n’igihe kugira ngo abana babone aho bigira bisanzuye ndetse babone n’aho bidagadurira, kandi bizera ko birushaho gutanga ireme ry’uburezi.”
Ishuri ryatangiye mu mwakawa 2012, ryatangiranye n’abana 64, ubu rifite abanyeshuri bagera kuri 950, barateganya ko mu mwaka utaha bazaba bafite abagera ku 1 000.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye