Digiqole ad

Muri ‘Tour de Gisagara’ urubyiruko rwasabwe kwirinda SIDA n’inda zitateguwe

 Muri ‘Tour de Gisagara’ urubyiruko rwasabwe kwirinda SIDA n’inda zitateguwe

Urubyiruko rwitabiriye Tour de Gisagara rwasabwe kwirinda SIDA n’inda zitateguwe

Kuri uyu wa gatandatu, mu karere ka Gisagara habereye irushanwa ryo gusiganwa  ku magare rizwi ka ‘Tour de Gisagara’.  Iry’uyu mwaka usibye gukangurira urubyiruko gukunda no kwitabira umukino w’amagare, iri rushanwa ryanaranzwe no gutanga ubutumwa bunyuranye burebana no guhindura imyitwarire imwe n’imwe mu rubyiruko irimo kwirinda inda zitateganijwe n’indwara ya SIDA.

Urubyiruko rwitabiriye Tour de Gisagara rwasabwe kwirinda SIDA n'inda zitateguwe
Urubyiruko rwitabiriye Tour de Gisagara rwasabwe kwirinda SIDA n’inda zitateguwe

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu ryitabiriwe n’abasanzwe bakina umukino w’amagare n’ababikoze ku nshuro ya mbere, bose bahuriza ku kuba irushanwa nk’iri ribafasha kwitegura neza andi marushanwa agenda abera hirya no hino mu gihugu.

Nsabimana Machine wabaye uwa mbere mu bahungu bafite imyaka iri munsi ya 20, avuga ko ari gutera intambwe kuko ubwo yitabiraga ku nshuro ya mbere yari yabaye uwa cyenda, akavuga ko ibi bimuha ikizere ko akomeje yazavamo umukinnyi mwiza mu magare.

Agira ati “Ibi hari ikizere bimpa ahubwo ibikorwa nk’ibi bizakomeze kuko biradufasha kwitoza, kandi tubikomeje byazadufasha kuko biraduha ikizere ko twabishobora igihe cyose twaba tubitangiye kare kandi tubikunze.”

Abakobwa bitabiriye aya magare bataruzuza imyaka 20 bavuga ko  uyu mukino wazabagirira akamaro mu bihe bizaza kuko hari ingero z’abo ukomeje guteza intamwe kubera.

Umukozi w’akarere ka Gisagara ushinzwe umuco na Siporo, Twagirayezu Dieudonnee avuga ko gutegura irushanwa nk’iri bigamije kwidagadura gusa ahubwo ko haba hari n’ubutumwa baba bagamije kugaragariza  urubyiruko .

Agira ati “Iri rushanwa rirasanzwe muri Gisagara, rigamije gushaka impano mu rubyiruko kandi hatangwa ubutumwa  hakorwa ubukangurambaga mu kwirinda SIDA, Ruswa ndetse n’ibindi. turashishikariza urubyiruko kwitabira kugira ngo bazamure impano zabo.”

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare «Tour de Gisagara 2017 », ryitabiriwe n’abakobwa batanu n’abahungu 60 bari mu byiciro bitatu.

Uwa mbere muri buri kiciro yahembwe igare n’ibihumbi 50 Frw. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka  muri iri rushanwa yagiraga iyi “kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge”

Dieudonnee ushinzwe imikino muri karere ka Gisagara avuga ko iri rushanwa baritangiramo ubutumwa
Dieudonnee ushinzwe imikino muri karere ka Gisagara avuga ko iri rushanwa baritangiramo ubutumwa
Umwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa avuga ko afite ikizere cyo kuzavamo umukinnyi mwiza
Umwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa avuga ko afite ikizere cyo kuzavamo umukinnyi mwiza
Barangije bananiwe
Barangije bananiwe

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish