Digiqole ad

Muhanga: Imitungo itimukanwa ya CAF ISONGA igiye gutezwa cyamunara

 Muhanga: Imitungo itimukanwa ya CAF ISONGA igiye gutezwa cyamunara

Inyubako CAF ISONGA yakoreragamo iri mu mitungo igiye gutezwa cyamunara

*Abo iki kigo kibereyemo umwenda wa miliyoni 26 Frw bari mu rujijo…

Itangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rimanitse ku biro by’Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye rivuga ko bitarenze tariki ya 30 Gicurasi 2017 umutungo utimukanwa wa CAF ISONGA uzaba watejwe cyamunara.

Inyubako CAF ISONGA yakoreragamo iri mu mitungo igiye gutezwa cyamunara
Inyubako CAF ISONGA yakoreragamo iri mu mitungo igiye gutezwa cyamunara

Iri tangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rivuga ko hari bamwe mu banyamuryango batandatu ba CAF ISONGA bayitsinze mu manza bari bakirezemo, ariko ko Umuhesha w’inkiko w’umwuga yashakaga guteza cyamunara inzego zikavuga ko baba bayisubitse hagashakwa uburyo bundi aba banyamuryango bishyurwa.

Mu kiganiro bamwe muri aba banyamuryango bagiranye n’Umuseke bavuga ko  hashize igihe basaba ko CAF ISONGA ibishyura amafaranga yabo ariko ngo ikanangira ibizeza ko bazayahabwa ari uko CAF yongeye gukora.

Bamwe mu banyamuryango bigeze kubitsa bakanabikuza muri iki kigo cy’imari, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba batazi  niba amafaranga babikije bazayabona kubera ko ngo italiki bari bahawe yo kuba CAF igiye gusubukura imirimo yarenze none bakaba batunguwe no kumva n’inyubako yakoreragamo igiye gutezwa cyamunara.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice yabwiye Umuseke ko hari ibiganiro Abayobozi ku rwego rw’intara n’Akarere bagiye gukorana n’impade zombi zifite aho zihuriye n’iki kibazo kugira ngo basuzume uburyo aba batsinze CAF bashobora kubona amafaranga yabo hatagurishijwe umutungo utimukanwa.

Ati « Amafaranga aba bantu batsindiye ni macye ugereranije n’ayo cyamunara izavanamo iramutse igurishije inyubako yose, cyakora twifuza ko aba bishyurwa ariko CAF na yo igasubukura ibikorwa kuko abanyamuryango aribo bahomba.»

Miliyoni 26 Frw niwo mwenda CAF ISONGA ifitiye aba bantu 6,  mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2016 ni bwo CAF ISONGA yafunze imiryango ivuga ko iteganya gusubukura bitarenze mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2016, icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko hari undi mushinga ugiye gushyira imigabane muri iki kigo.

CAF ISONGA ifite amashami mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo  na Rulindo yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Itangazo riteza cyamunara imitungo itimukanwa ya CAF ISONGA rimanitse ku biro by'akagari ka Gahogo
Itangazo riteza cyamunara imitungo itimukanwa ya CAF ISONGA rimanitse ku biro by’akagari ka Gahogo

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

2 Comments

  • Abaturage bazahahombera kweli? UBUYOBOZI BWARABABESHYE NGO BUZABAFASHA AHUBWO BWATUMYE ABARYI BAKOMEZA KUYORA UTWASIGAYE TWOOOOSE MU GIHE HARI UMUTUZO BENSHI BAZI KO IBIBAZO BIRIMO GUKEMURWA. MUTAKWA YARI YARAKOMEJE KUVUGA KO CAF IRENGANA KUMPAMVU ABANTU BIBAZAGA.

  • Ba afande bariririye.Baririye abaturage muvaneyo amaso.Muri kino gihugu na Meya, gitifu ntabwo yarya wenyine cg ngo yange gutanga umubare bamusaba.Iyabikoze usanga bamutaye muri yombu kuko inzego zumutekano zasanze anyereza, akoresha impapuro mpimbano.Urugero natanga niba meya bamaze imyaka bakora neza ndetse bosa imihigo imyanya irenga 5 budacyeye kabiri bakisanga muri gereza.

Comments are closed.

en_USEnglish