Amajyepfo: Abayobozi n’Abanyamakuru bitanaga bamwana bemeye kunoza imikoranire
Mu biganiro byahuje Polisi, inzego z’ubuyobozi n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatanu bagiranye ibiganiro bigamije kuvugurura imikoranire. Muri ibi biganiro byajemo kwitana bamwana ku babangamira umwuga w’itangazamakuru, izi nzego zemeranyijwe kuvugurura uburyo bw’imikoranire ku bijyanye no kubona amakuru no kuyatangaza.
Ibi biganiro byabayemo impaka hagati y’Abanyamakuru n’Abayobozi b’Uturere zishingiye ku nkuru zikorwa ku nzego z’ibanze Abayobozi bakavuga ko hari igihe zibavugwaho batarabajijwe ngo bagire icyo bazivugaho.
Abanyamakuru nabo bakaba bavugaga ko abenshi muri abo Bayobozi batajya bafata telefoni ngo basubize ndetse n’uyifashe asubiza ko ari mu nama ko aza kugira icyo avuga inama irangiye ariko bikarangirira aho ndetse ngo hari n’abakuraho telefoni.
Abanyamakuru bakavuga ko bahitamo gutangaza aya makuru n’ubwo ataba yuzuye neza kuko ngo nta yandi mahitamo kandi bagomba gutangaza amakuru ku gihe.
Ibibazo nk’ibi bimaze igihe bivugwa byo kwimana amakuru cyane muri izi nzego z’ibanze Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Urwego rw’Abanyamakuru b’igenzura bavuze ko uzajya akora amakosa nk’aya yo kwimana amakuru azajya abihanirwa hakurikijwe itegeko.
Muri iki kiganiro kandi hanavuzwe Ibinyamakuru birimo kuvuka ku bwinshi kandi nta musaruro bitanga ko inzego zibishinzwe zikwiye gusuzuma ubushobozi bw’abashinga ibi bitangazamakuru hakagenzurwa impamvu hari ibihita bizimira bikoze igihe gito.
Cyakora ku mikorere ya Polisi n’Abanyamkuru hashimwe ko hari ibigenda bikosorwa bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yashize ubwo izi nzego zombi zakoraga nk’izihanganye bikabangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Abanyamakuru baboneyeho kunenga icyo bita ingeso isigaye yaradutse yo kubasohora mu nama kandi baba bayitumiwemo, Ubuyobozi bw’Intara bwavuze ko bugiye gukosora iki kibazo ku buryo ngo kitazongera kumvikana.
Ibi biganiro nk’ibi byarangiye hemeranyijwe uburyo bw’imikoranire mu by’itangazamakuru hagati y’inzego za Leta n’Abanyamakuru bagamije gusenyera umugozi umwe kuko ngo bose bakora ku nyungu rusange z’abaturage.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Nyanza