Digiqole ad

Gatsibo/Ngarama: Gahunda yiswe “Inshuti z’umuryango” ifasha ingo kubana neza

 Gatsibo/Ngarama: Gahunda yiswe “Inshuti z’umuryango” ifasha ingo kubana neza

Abagore baganiriye n’Umuseke bemeza ko hari aho Inshuti z’Umuryango zafashije mu kugabanya ihohotera ryo mu ngo

Umurenge wa Ngarama washyizeho ingamba zo guhashya amakimbirane hagati y’abashakanye babinyujije muri gahunda nshya yo gukurikirana imiryango hafi bifashishije gahunga y’inshuti z’umuryango, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Abagore baganiriye n'Umuseke bemeza ko hari aho Inshuti z'Umuryango zafashije mu kugabanya ihohotera ryo mu ngo
Abagore baganiriye n’Umuseke bemeza ko hari aho Inshuti z’Umuryango zafashije mu kugabanya ihohotera ryo mu ngo

Abagore bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda y’inshuti z’umuryango imaze gutuma ihohoterwa ribera mu ngo rigabanuka kuko ngo muri iyi gahunda, basurwa n’itsinda ry’ababyeyi babiri batoranyijwe mu mudugudu baba bagamije kuganiriza ingo no kunga abafitanye amakimbirane ashobora kubyara ihohoterwa mu muryango.

Mbere y’uko iyi gahunda itangira, bamwe mu bagore twaganiriye bemeza ko ihohoterwa mu ngo ryari ikibazo gikomeye cyashoboraga no gutwara ubuzima bw’umwe mu bashakanye, kuko ngo benshi barapfaga ugasanga n’abana babo bandagaye.

Mukamana Mary umwe muri abo bagore, avuga ko mbere y’uko iyi gahunda itangira ingo zahoranaga amakimbirane ahanini ashingiye ku bukene.

Yagize ati “Mbere ahanini wasangaga mu muryango niba hageze ubukene umwiryane ugatangira hakaba havamo no kwicana.”

Ubu si ko bikimeze, Gahunda y’inshuti z’umuryango yatumye abagabo n’abagore babona ko ubwumvikane ari ngombwa yaba ku iterambere ry’urugo rwabo n’iry’igihugu muri rusange.

Ryumugabe Alphonse umukozi ushinwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ngarama avuga ko ubuyobozi butakagombye kurindira kwakira ikibazo ari uko umugore cyangwa umugabo babanje gutaka, ngo ni yo mpamvu bashyizeho iyi gahunda y’inshuti z’umuryango nk’imwe mu nzira zo gushaka amakuru hakiri kare.

Ati “Gahunda y’inshuti y’umuryango yagiyeho kuko muri uyu murenge twari dufite ibibazo by’ihohoterwa ryo mu ngo, idufasha kunga abafitanye ibibazo mbere y’uko gikomera no gukumira ibyo bibazo.”

Iyi gahunda y’inshuti z’umuryango kugeza ubu iri mu midugudu yose yo mu murenge wa Ngarama, imaze guhindura imibanire y’imiryango.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish