Digiqole ad

Directeur technique wa FERWAFA yeguye ngo “Abakora mu mupira w’Amaguru si abanyamwuga”

 Directeur technique wa FERWAFA yeguye ngo “Abakora mu mupira w’Amaguru si abanyamwuga”

Hendrik Pieter de Jongh akigera mu Rwanda yari yarabwiye Umuseke ko ashaka kuhamara igihe, akubaka umupira wa TicTac

Hendrik Pieter de Jongh wari Directeur technique w’umupira w’amaguru mu Rwanda areguye. Imwe mu mpamvu zibimuteye, harimo no kuba nta mutoza uhamye u Rwanda rugira.

Hendrik Pieter de Jongh akigera mu Rwanda yari yarabwiye Umuseke ko ashaka kuhamara igihe, akubaka umupira wa TicTac
Hendrik Pieter de Jongh akigera mu Rwanda yari yarabwiye Umuseke ko ashaka kuhamara igihe, akubaka umupira wa TicTac

Tariki 14 Kamena 2016 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje Umuholandi Hendrik Pieter de Jongh nk’ushizwe igenzura n’iterambere rya ruhago, Directeur technique w’u Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 47, yeguye ku mirimo ye bidateye kabiri, kuko amaze amezi abiri gusa mu nshingano.

Aganira n’Umuseke, Hendrik Pieter de Jongh kuri uyu wa gatanu yadutangarije ko impamvu y’ingenzi asezeye ku nshingano ze, ari uko umupira w’u Rwanda nta murongo ngenderwaho ugira, byemezwa no kuba ikipe y’igihugu Amavubi nta mutoza mukuru igira.

Hendrik Pieter de Jongh yagize ati: “Neguye ku mirimo yanjye. U Rwanda ni igihugu nakunze nifuzaga kumaramo imyaka myinshi, ariko kuhaba ukora mu mupira w’amaguru biragoye. Kereka uri umuntu udakunda akazi ke. Abakora mu mupira si abanyamwuga. Ntibyoroshye gukorana na bo.”

Yavuze ko bitangaje kuba ikipe y’igihugu imara igihe kingana uku nta mutoza mukuru ifite.

Ati “Uwo naje bambwira ko anyungirije muri Direction technique, nasanze ari we bagize umutoza. Nta mutoza uhari. Ni ikibazo kuko  ntabona uwo mfatanya na we kubaka imishinga y’igihe kirambye.”

Yongeyeho ati “Gukora ibintu bitarimo ubunyamwuga sinabishobora. Nahisemo kwegura nkajya gushakira ahandi. Ariko nifurije u Rwanda nk’igihugu, amahirwe n’imigisha y’imana.”

Hendrik Pieter de Jongh kuva yagera mu Rwanda, yagaragaye mu gikorwa kimwe gusa cy’iterambere ry’umupira w’amaguru. Yahagarariye gahunda ya FIFA yo gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru (Live your goals).

Igikorwa rukumbi Hendrik Pieter de Jongh yagaragayemo mu Rwanda, ni Live your Goals
Igikorwa rukumbi Hendrik Pieter de Jongh yagaragayemo mu Rwanda, ni Live your Goals
Ntiyumva impamvu uwo bari bamuhaye ngo amwungirize, Jimmy Mulisa, ariwe banahaye inshingano zo gutoza Amavubi
Ntiyumva impamvu uwo bari bamuhaye ngo amwungirize, Jimmy Mulisa, ariwe banahaye inshingano zo gutoza Amavubi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • nibyo abazungu bakora kuri gahunda kandi ntibavanga bakunda akazi kandi bakabona umusaruro batanze nabo bakishima ko bakoze ntamwanya wo guta bagira .

  • @ scott ubazi igice buriya yabonye aho bamuha atubutse. naho ibya gahunda yo bareba cash ibindi ubundi.

  • Aliko ibyo avuga ni ukuri, nawe uri umuntu ukunda umupira kandi udashaka kwanduza izina ryawe ntiwakorana na FERWAFA pe!
    sorry to say that, kuko siwe wenyine ubibona n’abandi barabibona ni uko ntacyo babikoraho.

  • APR oyeeeee

  • Abazungu babona itsinzi bayikoreye.
    Ntabwo bitoreza mu marushanwa.
    Ntabwo bo bajya bavuga ngo impamvu tugiyeyo ni ukugirango igihugu gihagararirwe.Ahubwo bavuga ko bagiye gutsinda.Ndakurahiye ntibemera ibyo gutsitara ku intsinzi. Kuko babitegura hakiri kare.Niba bamutungura buri munsi kubintu bitateguwe no kutanoza professionalism ntibakorana.Nawe Imana imuhe umugisha.

  • Ibyo uyu muzungu yavuze nibyo rwose uretse ko nta gishya yatwunguye kuko na nyogokuru uba Rwagitima mu Mutara azi ko umupira w’amaguru mu Rwanda uyobowe n’abantu badafite ubunyamwuga na bucye!

  • Uyu Mujyama ntabwo yariye indimi kuko adashobora gufungwa.

  • ahubwo uyu muntu n,intwari. umuntu ubasha gukorana n,abantu b,amanyanga gusa. birirwa barwanira imyanya gusa. inda nini gusa, aho gutanga umusaruro w,ibyo bakora. abo nabo ku musubiza inyuma gsa,ntacyo y,abigiraho. abazungu se ko badakangishwa amafranga.agomba kuba akorana n,abantu bashobotse .kuburyo bituma akunda umurimo we,aba college bazima.bafite icyerekezo, nabo bakunda akazi. niba se abongabo yarabonye ibiganiro byabo byose byerekeza ku mushahara, ariyo sujet. haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Ngaho rero nibagire vuba badushakire undi kuko atabonetse ntaho twageza ruhago yacu kandi twari tugeze aho tugomba kwitegura igikombe cy’Afurika 2019 n’icyisi cya 2022 byibuze tukagerayo haruko amavubi ahagaze amaze no kumenyerana.

  • unprofessional byo mu mupira wu rwanda ni karande kuko uanga umupira wacu urimo politique cyane kuruta ko wabaye ari entertainment. urebye uko abayobozi bawo bajyaho bituma bakorera inyungu zuwabashyizeho kuruta iza rusange
    ex: degaule yanze kwiyamamaza abandi batanga imigabo n imigambi yabo bukeye ngo niwe watowe, comite ya ferwafa igaterana bakakira ama telephone abemeza kutanga imyanzuro yateguwe……..

  • Hee, mu menye ko leta idashobora kugira icyo ihindura muri ferwafa kuko ni ONG(ishirahamwe ritegekwa na Federation ya Afrika), mwibuke camroon yakuyeho abayobozi bose ba foot ishiraho bashyashya, mwibuke babahanye umwakawose.Ariko uwakwemera icyo gihano agakura agatsiko kazi ko gashobora byose yahomba gato, Urugero reba kameroon yongeye gukomera yagarutse ikomeye. kuko kuva kuri FIFA mwabonye ko za munzwe. Biracyakomeye rero kubera inzego zitorwa ch zifashisha amategeko na right za FIFA fafrican football federation.

  • Amanyanga yo muri Ferwafa ararambiranye. Bakwiye kwegura Bose hakajyaho team ibishoboye kandi ifite ubushake bwo guteza ruhago imbere.

  • Ibibintu nitutareba neza bizahinduka nkabyabindi umuntu yazaga agakubita inzu mumarembo ya stade amahoro kuberako yumva arikigirwamana bikerekana ingufu za leta zitangiye kugabanuka.Ugasanga leta niyo yisenya ubwayo.

Comments are closed.

en_USEnglish