Digiqole ad

Perezida wa Philippine, Duterte yongeye kwibasira USA na Perezida Obama

 Perezida wa Philippine, Duterte yongeye kwibasira USA na Perezida Obama

Perezida wa Philippines Duterte ngo Amaerica yasubiye inyuma muri byose

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte uzwiho kuvuga amagambo akomeye, yatangaje ko igihugu cye yitandukanyije na Leta zunze Ubumwe za America, byari bimaze igihe kirekire bifitanye umubano ukomeye, yaruye yemeza ko yiyunze n’U Bushinwa.

Perezida wa Philippines Duterte ngo Amaerica yasubiye inyuma muri byose
Perezida wa Philippines Duterte ngo Amaerica yasubiye inyuma muri byose

Uyu mugabo hari abamugereranya na Donald Trump uhatanira kuzayobora America, ibyo yavuze yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu Bushinwa kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira aho yavuze ko rugamije guhamya umubano n’igihanganjye gishya bagiye kugirana umubano ushingiye ku bucuruzi mu gihe  ubucuti na Washington bugenda bukendera.

Duterte yabwiye abashoramari b’Abashinwa n’abo mu gihugu cye ati “Aha turi, ibyubahiro ni ibyanyu, aha turi, ntangaje gutandukana kwanjye na Leta zunze Ubumwe za America.”

Yahise asaba abari aho gukoma amashyi, aho bari mu mu nzu nini yakira abantu benshi Great Hall of the People mu birori byarimo na Visi Perezida w’U Bushinwa, Zhang Gaoli.

Perezida wa Philippine yavuze ko haba mu bya gisirikare, mu mibereho y’abantu no mu bukungu, ngo America yabuze byose.

Duterte yubuye umubano mwiza n’U Bushinwa, nyuma y’uko Urukiko mpuzamahanga rw’i Hague mu Buholandi rwarangije impaka zari hagati y’ibihugu byombi, rukanzura ko inyanja yitwa (South China Sea) yari yarateje impagarara yeguriwe Philippines.

Uyu mugabo wari Mayor w’umurwa mukuru Manila, akaba afite imyaka 71, tariki ya 30 Kamena ni bwo yatorewe kuyobora igihugu.

Yagize ati “Nongeye kujya mu murongo w’ibitekerezo byabyu (U Bushinwa), ndetse birashoboka ko nzajya mu Burusiya kuganira na Perezida Vladimir Putin, mubwire ko turi batatu duhanganye n’Isi, U Bushinwa, Philippines n’U Burusiya. Ni yo nzira yonyine.”

Duterte, anengwa cyane na America ko intambara yatangije yo guca ibiyobyabwenge imaze kugwamo abantu benshi bicwa banyonzwe, ndetse byamuviriyemo kwitwa Umuhannyi (The Punisher), Obama yavuze ko yica uburenganzira bwa muntu.

Ibi ariko, ntibyabujije, Duterte gutukira Perezida Obama mu ruhame amubwira ko ari “Umurabura” ati “go to hell.”

Ku wa gatatu abantu bagera ku 1 000  bigaragambije imbere ya Amabasade ya U.S.A mu murwa mukuru Manila, basaba America gukura ingabo mu kirwa cya Mindanao.

U Bushinwa busa n’ubwakiriye neza iyi nshiti nshya, gusa Perezida Duterte yanze guhara ishema ry’igihugu cye, cyane ubwo yangaga gutanga inyanja yapfaga n’U Bushinwa.

Umwe mu bayobozi bakomeye muri America yatangarije NBC News yanditse iyi nkuru, iby’umubano w’igihe kirekire Amaerica ifitanye na Philippines.

Ati “Umubano wa America na Philippines, umaze imyaka 70, ni uw’Abakire ku bandi bantu, ushingiye ku bantu bakomoka muri Philippines baba muri America, kandi ibihugu byombi bisangiye inyungu zishingiye ku mabanga y’umutekano.”

Yavuze ko n’ubwo bitameze neza, ariko ngo America izakomeza kuba igihugu gikorana cyane na Philippines mu by’ubukungu, ku buryo amafaranga ishora muri icyo gihugu mu buryo buboneye ari miliyari 4.7 z’amadolari.

Perezida wa Philippine yari amaze iminsi atangaje ko igihugu cye kizasaba U Bushinwa n’U Burusiya na Africa bikava muri UN bigashinga umuryango ubihuza.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nzaba mbarirwa aho isi irimo kugana.Gusa abanyamerika(USA)n’uburayi ni escrots kuko bafite ubugome n’ubujura bukabije,ariko bagera kuri Africa rugasya ritanzitse.Niba atari byo kuko bahahora ,kandi bafite ububasha n’ubushobozi ariko hagahora intambara ,inzara ,imivurungano y:uburyo bwose.

  • Ariko ubundi UN imariyiki Afrika na ASIA,
    UN n’igikoresho cy’abazungu n’abanyamerika bakoresha muri politike yabo ya mpatse ibhugu,bajya mu nama bagatora icyezo cy’uwo bashaka gusenyera no gusahura maze bakabyitirira isi yose.
    Ngiyo Irak barayishenye,barayisahuye,Sadamu Hussein baramwishe ngo atunze intwaro za kirimbuzi,nyuma y’igihe ngo baribeshye.
    Ngiyo Somaliya bayihinduye umuyonga abayobozi babo barabishe ngo bashyigikiye iterabwoba.
    Afganistani nuko,LIBYA Kadafi washakaga guhuriza hamwe umutungo wa AFRIKA ngo twigobotore ubuhake bushingiye kumbaraga z’ubukungu no kubuza abazungu kudusahura,baramuteye igihugu cye bagihunduye umuyonga,baragisahuye,baragishenye nawe baramwishe n’umuryango we.
    Dore Siriya uko bayigize,ntanzu nimwe igihagaze,buriya Prezida wa Siriya Bashar nawe bazashirwa bamwishe n’umuryango we nka Kadafi.Izo zose n’intambara zaje zikurikira izabaye muri Vietnam, kiba(CUBA).
    UN ikora iki,ubu abafaransa barigushinja abanyapolitike babo kugira uruhare muri Genocide ya korewe abatutsi mu Rwanda, ko ntacyo UN iravuga.
    NIBAGENDE.IYABA HARI HAGIYE IKINDI KINTU CYA SIMBURA UN NGO ABANYAFURIKA NA AZIYA TU KIJYEMO, UN TUYISIGIRE ABANYABURAYI NA AMERIKA.

  • UN hamwe na NATO nimitwe yashijwe nabariya bazungu,yokwica nokwiba inzirakarengne,nibihugu bidafite imbaraga.Nikimwe na girinka akagorobakababyeyi,ibuka.hamwe nindimitwe yose ikuriwe na ba DR j d die,b,ibyo byose nuburyo abagize amahirwe yokugera kubutetsi,bakoresha biba,banica inzirakarengane,bateranya abavandimwe.

Comments are closed.

en_USEnglish