Digiqole ad

Episode 24: Ni ibiki ko Animateur asanze Eddy aganira na Doyenne akamwohereza kwa Master?

 Episode 24: Ni ibiki ko Animateur asanze Eddy aganira na Doyenne akamwohereza kwa Master?

Episode 24 …..Jyewe – Yeeeee! Djalia, nzi?!

James – “Yego ma Bro, ni we!”

Jyewe – Coup de chapeau! Na njye uriya mwana iyo mwitegereje neza imico ye inyibutsa ko Kabebe twigeze kubana!

James – “Bro, uzi ko koko na njye mbibona! Hari aho namwitegerezaga nkabona yifashe nka Kabebe wawe ahubwo sinari nzi ko na we wabibonye!”

Jyewe – Bro, njyewe ku giti cyanjye courage, kandi n’ubwo mukoze urukundo dusa n’abarangije ubuzima bwa buri munsi bw’ishuri twabagamo, ariko nizere ko wenda muzaba mufite icyo mucyuye kandi mpamya ko kitazasaza!!

James – “Byo Bro! Uzi kuva ku ishuri uko waje?! Ni yo mpamvu ngiye gushyiramo agatege Djalia nkamubona! Ahubwo Bro, mukanya uvuze Kabebe nibuka kukubaza!, ujya umutekereza ?”

Jyewe – Bro,  hari igihe ngira gutya nkicara, ngatekereza byinshi na we akazamo, ariko nkabyikuramo kuko byarangiye!

James – “Eeeeh man, byo imyaka igiye kuba itatu mutandukanye mutabishaka! Ariko hari icyizere ko uzongera kumubona!”

Jyewe – Bro, wimpa icyizere kitabaho! Ugiye kuba nka wa wundi wavuze ngo ingorofani ihinduka indege?!

James – “Bro, buriya upfa kuba uri mu buzima gusa, naho ibindi byose birashoboka usibye kunyuza ipantaro mu mutwe!”

Jyewe – Bro, tubivemo ntasubira mu bihe bya Kabebe umwana waje ansanga ntacyo asanze! Agatuza ambwira byose ntacyo ankinze mu gihe numvaga ko ntabikwiye! Bro, ndibuka byose sinzigera nibagirwa Kabebe, sinzi niba Imana yumva abantu bayo yiremeye bari ku Isi, na njye yanyumva byibuze umunota umwe ikazampuza na Kabebe amatage yatumye dutandukana!

James  – “Bro, ndakumva uracyibuka byose, ntacyo wigeze wibagirwa! Ariko rero  mperutse kurota mwabonanye! Kandi unyitege nkabya inzozi!”

Jyewe – Bro, ndakuzi wowe ni bya bindi byawe wiha kundema agatima utitaye ku mpamo!

James – “My Bro, sinkubeshya narabirose ni uko nibagiwe  kukubwira!”

Jyewe – Ahaaaa! Reka dutegereze inzozi za feke za james nzaba ndeba!

James – “Bro, nizere ko watetse ndumva nshonje!”

jyewe – Hahhhhhh, ngutekera se  ndi umugore wawe!? Ubu wabonye umugore azajya aza guteka hano!

James – “Hahhhhh, wibivuga atazankubita indobo Bro!”

Jyewe –  Wapi, ntiyabikora kuba yaguhaye umwanya bigeze aho ngaho ni uko na we akwiyumvamo!

James – “Ahaaaa, Bro reka ndindire wenda bizakunda!”

Njyewe-“ reka nze turye ,ntago nari kurya njyenyine ntazi naho uri !

Ubwo twahise dushyira ibiryo kuri plateau dutangira kurya tuniganirira ariko wabonaga mood nziza iyo jye na James twabaga turi kumwe wagiraga ngo hashize imyaka nk’ibiri tutabonana kandi mu by’ukuri twirirwana.

Stories twahoragamo natwe ubwacu sinzi aho zavaga gusa byadufashaka kuryoherwa n’ibihe ndetse kuri njye ku giti cyanjye byamfashaka kutajya kure ngo ntekereze byinshi mu bibazo ntafitiye ibisubizo!

Ubwo twasoje  kurya! James aba arateruye numva arambwiye!

James – “Rero uno munsi ntusanzwe!”

Jyewe – Hhhhhh, gute se Bro? Hari ubwo wagize amasaha 30 se?

James – “Kuri njyewe ndumva wagira ngo nibwo menye ko izuba rirasa ubundi rikanarenga!”

Jyewe – Uuuuuuh, noneho ntabwo wari unazi ko umwijima wimurwa n’umucyo ndetse ukwezi n’inyenyeri bimurikira intambwe z’ibiremwa Imana yiremeye!?

James – “Bro, ibyo umbwiye ni njyewe! Na njye kuva uyu munsi nabonye ukwezi kumurika mu mutima wanjye, umwijima natewe na Fille wimukiye urumuri rwa Djalia!”

Jyewe – Bro, urukundo ko ruryoha! Uri kubivuga ubisubiramo  nta bwoba, nta soni ufite zo kubihamya! wooow!!

James – “Bro, ahubwo reka dusenge dushimire Imana yabikoze!”

Gyz bwari ubwa mbere James ambwiye gusenga, igihe cyose twari tumaranye nibwo numvise koko imbaraga ziba mu muntu zimutera gukora ibyo atigeze akora, zigatuma yibuka ibyo yari yaribagiwe. Muri make nashimishijwe n’urukundo rwari ruri muri James icyo gihe! Ubwo James yahise yipfuka mu maso aratangira!

James – “Mana yanjye ndagushimira ko uri Serieux, ukora ibintu bitandukanye birenze! Uyu munsi ndumva nuzuye kubera Djalia! Uzabikore  nk’uko wabishatse  kuko ndikumva bindimo.  Amen!!”

Ubwo twarangije gusenga numva naseka ariko ndihangana kuko byari isengesho kandi ari ryo kubahwa, duhita tujya kuryama twakangutse mu gitondo duteka icyayi, ducuruza gato. Amasaha yo kujya ku ishuri  aragera dufata utu bag turaheka turasohoka tugikinga mbona Soso aturutse ha handi hepfo gato aho yamanukiraga ahita aza araduhobera! Duhita tujyanirana twerekeza ku ishuri !

Jyewe – Bb bite byawe ko mbona wananutse!

Soso – “Uuuuuh, si wowe se!!”

Jyewe – Njyewe gute se Soso!?

James – “Soso, mundegere ninsanga ari we ndahita nkwereka icyo mukorera!”

Soso – “None se ko naherutse uduha umugisha ngo ndi Queen Eddy, byahereye hehe?”

James – “Ahubwo ndabibaza wowe! Ni ryari wabonye Umwamikazi ava iruhande rw’Umwami!”

Jyewe – Hahhhh, Bro mumbarize ahubwo!

Soso – “Hahhhh, ariko Mana we! Nari nzi ngo James agiye kunshyigikira none ahise anyigarika ku mugaragaro!”

Jyewe – Soso, ugomba kwica amande ahubwo!

Soso – “Sha Eddy, nyine mumviriyeho inda imwe nta kundi ndayemeye, ahubwo ce soire murahari!!??”

James – “Eeeeh, soire jye ntabwo mboneka murihangana hari umwana ujya kunsobonurira isomo riri kunsinda muri iyi minsi !”

Soso – “Hahhhhh, ariko weeee! Eddy nawe se ufite umwana ujya gusobanuza??”

Jyewe – Hahhhh, ni wowe Bb humura isomo ry’uno munsi ni wowe urisobanura!!

Soso – “Woooow! Ntiwumva rata!! Jya ureka James n’ubundi ibyacu azabimenya byageze kure!”

James – “Reka mbe mbayobye ndumva mutangiye iby’Abami n’Abamikazi!”

Soso – “Hahhhhh, sawa amasomo meza utaza kubona zero mu isomo!!”

James – “Hahhhhh, sawa Queen Eddy!”

Ubwo James yahise acaho nsigarana na Soso, twari tumaze no kugera mu kigo duhagaze imbere ya class yabo! Soso aba arambwiye!

Soso – “Eddy, ko nashakaga kugusaba akantu sinzi niba ubyemera!?”

Jyewe – Mbwira nta kibazo ndaza kwemera ndakeka utansaba ibyo ubona bigoye cyangwa ntafite!

Soso – “Yoooooh, Eddy humura sha, sinakwaka icyo udafite cyangwa ngo nkugore mu buryo ubwo ari bwo bwose ahubwo nyine, dufite fete ya fin d’annee, ndifuza ko wazaza tukajyana ukamba hafi mu byishimo byacu byo kurangiza secondary. Eddy, ndumva byanshimisha kandi nasigarana urwibutso rwawe ku mutima!”

Jyewe – Ooooh, ese ni byo gusa!??

Soso – “Yego sha Eddy, ahubwo mbwira uko ubyakiriye!”

Ubwo nari ntangiye gusubiza, Master aba aturutse hirya gato duhita twibwiriza icyo gukora buri wese muri class ye dutangira kwiga! Saa sita zageze vuba tujya refectoire  James we sinigeze mubona kuri table gusa nahise nibwira aho yagiye uko biri kose hari kwa Djalia nta handi!

Nkiri aho sinzi umuntu numvishe ankozeho ndahindukira mu kureba neza nsanga ni Doyenne numva ndatunguwe cyane!

Doyenne – “Eddy bite ariko ra!!??”

Jyewe – Ni sawa cyane Doye!

Doyenne – “Ese ko nakubuze Eddy??”

Jyewe – Eeeeh wibeshya! Wamburiye hehe se?

Doyenne – “Uuuh byihorere sha! Ahubwo umva nkubwire!  Waje tukajya gusangira!?”

Jyewe – Eeeeeeeh, Doye  nk’ubwo ko uba wanze kumbwira koko??

Doyenne – “Maze nari nabuze ahantu urira!?”

Jyewe – Ngaho rero sinahaguruka ntabimaze! Mfasha tubone kujyana!

Doyenne – “Eddy, sha reka tujyane kurya uturyo twiza ureke ibyo!”

Jyewe – Nawe ihangane uryeho wumve uko abandi bana baryohewe!

Doyenne – “Uuuuuh Eddy mbuze icyo mvuga!”

Ubwo doyenne yahise yicara ku ruhande gato turarya dusoje  tujyana aho we n’abandi bayobozi bariraga yarura ibiryo bike turasangira twiganirira!

Doyenne – “Eddy, sha nyine umbabarire si ukukwibutsa ibyashize gusa sinzi ukuntu naraye ntekereza nijoro mba nibutse Kabebe wacu! Eddy, ujya umwibuka??”

Jyewe –  Doye, ntibyabura gusa, mpora ntegereje ko nazajya kumva nkumva umbwiye agakuru ke ariko amaso yaranze ahera mu kirere!

Doyenne  – “Sha nyine na njye ntakuntu ntagize ngo mushake ariko nyine naramubuze na njye!”

Jyewe – Buriya ni ko Imana yabishatse byose!

Doyenne – “Ariko ubu muhuye wamubona ukamumenya?”

Jyewe – Doye, imyaka itatu ni myinshi, buriya uko biri yarahindutse!

Doyenne – “Sha humura disi! None se Eddy, ko numvise ngo uri mu mpamvu zatumye Papa Kabebe afata umwanzuro wo kumucyura! Koko ni byo??”

Jyewe – Sha  mvuze ko ari byo naba mbeshye, numvise ko yamucyuye ngo amube hafi ngo atazananirana!

Doyenne – “None se Eddy, ko nawe uzi Kabebe, wabonye mu by’ukuri ari umwana wananirana??”

Jyewe – Sha oya Rwose, ariko buriya se wamwibyariye ni we uzi impamvu yamucyuye!

Doyenne – “Sha Eddy nyamara hari impamvu!”

Jyewe – None se Doye, urakeka ari iyihe mpamvu wenda yaba yarabiteye!?

Doyenne – “Sha Eddy nari nzi ko wenda wowe waba uyizi ariko ndumva ari amayobera!”

Ubwo tukiri aho Animateur sinzi uko yageze aho twari turi!

Animateur – “Harya ni wowe  Eddy? Usigaye usangira n’abayobozi se!?”

Doyenne – “Animate, ni jye twapangaga utuntu tw’abantu bakuru ariko wowe!”

Animateur – “Hahhhh, ariko narumiwe kabisa! None se ko Master amushaka mubwire ko muri busy??”

Jyewe – Ngo Master!??

Animateur – “Yeeeeh, ko wikanze se  wongeye gukora amakosa!?”

Jyewe – Reka reka Animate, nta degat mperuka!

Animateur – “Ngaho tumareho wihute kuri bureau wumve icyo akubwira!”

Ubwo nahise nshaho nihuta ariko ngiye kugera kuri bureau ye numva nikanzemo! Ndakomanga ndakingura nsuhuza Master n’ibyubahiro byinshi, ambwira kwicara! Ndicara, hashize akanya!………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 25 ya My Day of Surprise na Eddy…………………….

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ariko ubu koko ko turujyendana nk’umuntu apfuye ejo agasiga atarangije iyi nkuru ntiyajyana agahinda kenshi?

    • hahahaahahh

  • Mana we!!!! Ni ukuri mutwicisha amatsiko… Ubu se akandi kazaza ryari weee?? Mukazane vuba ni ukuri…

  • hmm ubu akandi ni lundi muratinda pee

  • Kabisa iyi nkuru iraryoshye. kubwanjye buri munsi mwajya mudushyiriraho ka episode kamwe cg tubiri . Ayayayayay, amatsiko ngo mutahe.

  • Gusa mwatekereje akantu keza cyane katwigisha gukunda ntavangura libayeho kandi tukazaba bazanzamurambaho murakoze kandi mukomerezaho

  • Nibyiza cyane biruta kure byabindi mbona abasomyi birirwa baterana amagambo. Thanks again.

  • Apu,kuki mutwangiza koko,ubu ngiye kumara 2days ndasinziriye ntegereje monday koko,nizereko master haramakuru mashya yamenye kuri cya kigabo cyatwaye umwana wacyo,akaba agiye kubwira Eddy???,NDABASHIMIYE GUSA NIBA MUKUNDA ABANTU ejo kuwa6 muduhe akandi kbsa.

  • mutinda kuduha iyi nkuru kdi tuba dukurikiye harigihe, umuntu ayibagirwa kubera ubutinde byibuze buri munsi mujye mushyiraho episode1

  • Amaso yaheze mukirere dutegereje akandi amatsiko yatwishe tebuka

  • ariko noneho mukabije kukagira kagufi cyane

  • ko mwatinze kuduha akandi

Comments are closed.

en_USEnglish