Digiqole ad

DRC: i Goma, imyigaragambyo ikomeye abaturage basabye Kabila kurekura ubutegetsi

 DRC:  i Goma, imyigaragambyo ikomeye abaturage basabye Kabila kurekura ubutegetsi

Abaturage bigaragambije bafite amakarita y’umuhondo bageneye Perezida Kabila

Ku wa gatatu mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana amasezerano yasinywe, yemerera Perezida Joseph Kabila kuguma ku butegetsi kugeza igihe amatora azaba.

Abaturage bigaragambije bafite amakarita y'umuhondo bageneye Perezida Kabila
Abaturage bigaragambije bafite amakarita y’umuhondo bageneye Perezida Kabila

Abigaragambya bavuze ko Kabila bamuhaye ikarita y’umuhondo nko kumuburira ko agomba kuva ku butegetsi.

Iyi myigambyo y’amahoro yateguwe n’abadashyikiye Perezida Joseph Kabila mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Imyigaragambyo ariko yaje guhoshwa n’abashinzwe umutekano.

Abigaragambya basoreje urugendo rwabo ku biro bya Guverineri w’Intara, Julien Paluku,  aho bashyize imakarita y’umuhondo, bavuga ko bahaye Perezida Kabila ngo bamuburira ko agomba kurekura ubutegetsi mu Ukuboza 2016.

Muri iyo myigaragambyo abo bantu bagendaga baririmba indimbo zamagana ubutegetsi bwa Joseph Kabila, hanabayeho gukozanyaho na Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya.

Ayo masezerano yasinywe ku wa kabiri tariki 18 Ukwakira yemerera Perezida Kabila kuguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2018, ari wo uzabamo amatora.

Gusa, amasezerano ntararangiza gushyirwaho umukono n’amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila, akaba ateganya ko Goverinoma izayoborwa n’umuntu uzaturuka mu batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Imyigaragambyo yatumye amaduka menshi n’amashuri yo mujyi wa Goma byirirwa bifunze.

RadioOkapi

CallixteNDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ba Congolese mwitonde mudasenya naduke mwari mumaze kwubaka,bavandimwe.

  • You people you must stop giving news in your fu*** language..how can you writte such language when all Congolese are not Swahili speaking.

    • Don’t insult our language man! If you people are condemned to speak in a foreign language to your fellow countryman because you lost your identity as a nation, don’t blame us for our beloved “Kinyarwanda.”

Comments are closed.

en_USEnglish