Digiqole ad

Episode 25: Ibyago ko bihuriye kuri Eddy yiteguraga ikizamini cya Leta, arabigenza ate?

 Episode 25: Ibyago ko bihuriye kuri Eddy yiteguraga ikizamini cya Leta, arabigenza ate?

Episode 25 ….Mbona Directeur aranyitegereje mu maso, na njye nkomeza gutegereza icyo ambwira, hashize akanya!

Master  – “Niko sha, warahindutse ntukigira utuntu tw’amakosa??”

Jyewe – Cyane rwose kuva cya gihe sinongeye kuba nakosa, rwose byabaye ubwa mbere ndetse n’ubwa nyuma sinzasubira !

Master – “None se sha Eddy, harya warangije kwishyura amafaranga yose?”

Jyewe – Oya, ndacyabura make ariko na yo buriya nzayishyura vuba Imana irakomeza kumfasha !

Master  – “Ko mbona tutagishoboye kukwihanganira se!?”

Jyewe – Master, koko igihe mwanyihanganiye cyose igihembwe kimwe gisigaye ni cyo mutagishoboye kunyihanganira !?

Master – “None se sha, ubu urakeka ko dushobora kwemera ko ukora Examen National utari warangiza kwishyura amafaranga yose ubereyemo ikigo?”

Jyewe – Master, munyizere na njye nkora uko nshoboye kose kugira ngo nishyure, kandi murabizi ko ntigeze mbatenguha nubwo byangoye ariko naragerageje!

Master – “Ariko  ubundi ibyo bibaho ko umuntu yirihira akarangiza imyaka itatu yose ayakura muri Cantine  nta wundi muntu umufasha? Ariko se ubundi wowe unacuruza ryari ko uba utari no mu ishuri ubwo !”

Jyewe – Master, kuva natangira gucuruza sinigeze nsiba kwiga, yewe sinigeze nkererwa ! Kwiga mbiha agaciro gakomeye kuko nzi ko nabigezeho ntabitekerezaga !

Master – “Rero umenye ko kuva uno munsi utemerewe kwinjira mu ishuri utari wishyura amafaranga yose asigaye!”

Jyewe – Master, ko nzi ko na mwe  muri ababyeyi, ubu koko mwanze ko nkomeza kwiga kubera  Frw 30 000 yonyine mbasigayemo !?

Master – “Uragira ngo mbisubiremo kangahe se? Ni uko bimeze !”

Jyewe – Master, ni iki cyabateye uwo mutima ko nari nsanzwe mbaziho kuba muri ababyeyi kuruta uko muri Directeur !?

Master – “Ariko iki cyana kirumva ra? Cyangwa nticyumva ! Nsohokera muri bureau vuba ! Ugaruke wayabonye cyangwa nutanayabona ugende burundu !”

Ubwo nahise nsohoka ntumva ntabona ngeze hanze nkubitana na Soso ! Nshaka kumwirengagiza ariko mbona yambonye ahita anaza aho nari ndi na njye ntangira kwiyumanganya !

Soso – “Eddy, uvuye kwa Master !?”

Jyewe – Yego ni ho mvuye !

Soso – “Asyiiiiii ! Nari mbanje ari ahandi uvuye, niyo mpamvu  uje ubabaye !”

Jyewe – Soso, ntabwo mbabaye ! Humura ni uko nashatse kwi calma !

Soso – “Oya Eddy, wimbeshya ibigaragara ! Ahubwo mbwira impamvu usohotse utameze neza ! Buriya wasanga, nako byihorere .

Jyewe – Humura erega nta kibazo, ahubwo ngiye kureba James!

Ubwo  Soso namubwiye gutyo kugira ngo ndebe ko na mucika nkaba niherereye gato nkitekerezaho, ariko Soso ahita ambwira.

Soso – “James ari kumwe na Djalia hariya kuri basket, rero niba ushaka kujyayo turajyana atagira ngo ugiye kubabihiriza !”

Jyewe – Nari ngiye kumubwira ko ntashye, ahubwo tujyane class mfate bag !

Soso – “Uuuuh Eddy ngo uratashye ? Ucyuwe n’iki Eddy ? Urarwaye !? Sha mbwira !?”

Jyewe – Yego sha Soso, ndumva ntameze neza !

Soso –“None se Eddy ukaba uvuye gusaba uruhushya kwa Master se ?”

Jyewe – Ni uko hari akantu naringiye ku musobanuza tu!

Soso – “Uuuh Master wowe ntumuzi, sha ubanza ari wowe usigaye ujyayo gusa muri kino kigo !”

Jyewe – Kubera iki se Soso ?

Soso  – “Eddy, wowe ndumva nta makuru ufite ! Nako uzabimenya wenda !”

Jyewe – Uuuh, hari ikibazo  cya Master se ko nzi ko ari umubyeyi ?!

Soso – “Uuuuh byihorere sha Eddy ahubwo ndabona atureba nk’inka yica, ariko humura njye nzamubwiza ukuri !”

Ubwo narahindukiye ngo ndebe niba koko ari Master urimo kutureba nkubitana amaso na we akinga umuryango wa bureau mpita nibaza na none impamvu Soso ambwiye ngo azamubwiza ukuri numva noneho match iranshanze!

Jyewe – Soso, reka mbe ngucitse rero si byo!?

Soso – “Sha mba nje tukajyana ariko hari aga test ngiye gukora mu kanya, ndaza kukureba soire turangize ya Gahunda ! Kandi uri bumbwire uko wakiriye cya gitekerezo cyanjye si byo Eddy !?”

Jyewe – Bb nta kibazo rwose ndahari !!

Ubwo nasezeye Soso, ndamanuka njya class mfata bag njya kureba James ngeze ‘aho bari bari ndababura, mu gihe nkizamuka mbona nguwo James yinjira muri class yacu mpita muhamagara aza yihuta.

James – “Umva Bro, wihangane abagabo nkatwe tuba dufite inshingano nyinshi ubu mvuye kureba Umugore !”

Jyewe – Hahhhhhhh, ni byo Man, ugomba guha undi mwana umwanya !!

James – “None se ko uhetse bag ugiye hehe?”

Jyewe – Ubu ndatashye !

James – “Ko utashye se amasaha atageze Bro? Ufite rendez-vous se kuri ghetto ?”

Jyewe – Wapi kabisa bibaye ngombwa ntegekwa gutaha !

James – “Eeeeh ngo gutaha !?”

Jyewe – Yego  Bro! Ndaba nkubwira tu!!

James – “Sinabyemera Bro, utaha se ibiki !!?”

Jyewe – Eeeh, wowe uraza kuba umenya byose urabizi ko ntajya nguhisha !

James – “Ubu se najya muri class nkiga, wapi mbwira. Ni nde ukubwiye ngo utahe se!??”

Jyewe – Master tu !!

James – “Niyo mpamvu mbona atwitegereza cyane se ?”

Jyewe – Eeeeh arihe se ?

James – “Singuriya se! Ahubwo dore  aje adusanga !”

Jyewe – Bro, reka mbe ngucitse ahubwo turasubira !

Ubwo Master yahise adusanga nkibwira James ngo agende na njye mbe ntashye !

Master – “Na n’ubu ukiri hano sha ?!”

Jyewe – Ariko Master, mwanyihanganiye byibuze ko ndimo ngerageza ngo ikibazo gicyemuke vuba !

Master – “Kandi sha wowe n’ubundi ubanza usuzugura !?”

Ubwo James yahise abyibonera na njye mpita mucaho nsohoka ikigo njya  muri centre ha handi nitaga mu rugo ndakingura mba nshuruza, ari na ko ntekereza icyo nakora.

Amasaha yakomeje kwicuma bigeze nka saa kumi n’ebyiri nibwo James yatashye nta kindi yaje ambaza kitari impamvu bambwiye gutaha !

Ubwo na njye  nategereje ko abakiliya bagabanuka ngo mbwire James uko bimeze, ariko bakomeza kuza, James ambwira ko agiye kureba Djalia tuza kuba tuvugana, ndamusezera  acaho na njye nguma aho!

Hashize akanya, hari umugabo winjiye aho twacururizaga nibwo bwa mbere nari mubonye! Yasaga nk’aho ari munini ukuntu, yambaye itisi n’ishati yatebeje wabonaga ko ari VIP kabisa!

Jyewe – Karibu Boss !

We – “Bite sha !”

Jyewe – Ni sawa, biracamo !!

We – “Ni wowe harya ucururiza hano!?”

Jyewe – Yego ni jyewe!

We – “Uuuuuuh, kuva ryari se!?”

Jyewe – Eeeeeh ko ari kera ra! Hashize nk’imyaka hafi itatu yose!

We- “Uuuuh, ubwo ntubeshya ra?!”

Jyewe – Oya ntabwo mbeshya!

We – “None se ucururiza muri iyi centre nkaba ntabizi!?”

Jyewe – Niba mutaba inaha byo ntabwo mwaba mubizi, abantu batuye hano hafi ni bo babizi!

We – “Ntibishoboka! Ni nde wakwemereye gucuruza se nta cyangombwa cyanjye ugira!?”

Jyewe – Ntabwo nari nzi ko bigombera icyangombwa cyanyu, nari nzi ko icy’umuyobozi w’abacuruzi ba hano muri iyi centre gihagije!

We – “Uuuuuuuh, uragifite!?”

Jyewe – Eeeeh, ndagifite rwose!

We – “Zana turebe!”

Ubwo nagiye gushaka icyangombwa aho nari naragishyize  mu tundi tu documents twinshi nagiraga, ngize amahirwe nsanga ndacyagifite, mba ndakizanye ndamuhereza atangira gusoma agacishamo akanyitegereza akongera agasoma hashize akanya numva arambwiye!

We – “Iki se ni cyo cyangombwa ufite kikwemerera gucuruza wambwiraga!?”

Jyewe – Yego!

We – “Iki ni icya kera cyane, kwanza nticyemewe!”

Jyewe – Ngo nticyemewe? Batanze ibindi se ntitwabimenya!?

We – “Uuuuh ubwo se ko utangiye kwijijisha?!”

Jyewe – Reka, reka ntabwo nijijisha, Umuyobozi wa centre yambwiye ko icyo gihagije, kandi n’abandi ndakeka ari byo bafite!

We – “Facture wakiguriyeho iri hehe?”

Jyewe – Ntabwo nibuka neza niba nkinyifite ariko namwe murabyumva ko batampa icyangombwa ntatanze amafaranga yo kucyigura!

We – “Eeeeeh gira vuba, ahubwo wowe uri gutinza akazi, njyewe ndi umuyobozi ushinzwe abacuruzi mu murenge, kandi dufite amakuru dushaka kumenya y’abantu nkamwe mukora mudafite ibyangombwa, shaka iyo facture vuba  mfite akazi kenshi!”

Ubwo nahise menya neza aho bigana ntangira guhiga ahantu hose, ibintu byose nterera hejuru nshakisha ahantu hose kugeza igihe nyiboneye, mba ndayizanye ndayimuhereza arayitegereza arangije aba ahamagaye umusore wari uri aho hirya azana igipapuro mbona yometse ku muryango bahita banagenda!

ubwo na njye nahise nza nihuta ngo nsome, nihumura mu maso ntangira gusoma, hari handinse ngo!

“Nyuma y’igenzura ryakozwe n’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu Murenge, iyi nzu irafunzwe by’agateganyo ntiyemerewe gucururizwamo.”

Nkimara gusoma nahise nkinga vuba vuba nihuta mbakurikira ngo mbabaze impamvu y’ibyo byose ngiye kubageraho mbona buriye moto nta kindi nari bukore kitari ukujya kureba umuyobozi w’abacuruzi muri centre ngo mubaze neza.

Ngezeyo nsanga na we ntawuhari ndakata, ndagaruka ngeze aho nitaga mu rugo nsanga Soso ahagaze ku kabaraza…………………

Ntuzacikwe na Episode ya 26 na Eddy, The Day of my Suprise………..………

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Yewe noneho ndababaye bihagije gusa ndumva directeur na soso banafitanye andi mabanga wasanga soso yaranze gutanga 1/10 akaba ariwe uri kuzira gusa humura kuva uva mu cyaro wi PAPA wi MAMA sikubwubushobozi bwawe byose ni Imana kandi yo yakurihiye uzanarangiza ufite amanota meza .
    umva nshuti njyewe narwaye umwaka wose ndetse nkora icya Leta ndi mu bitaro ariko Imana yarahabaye ndetse yewe ndusha na benshi mu kigo rero Imana sitererana abayo. komera

  • Mbega agahinda we! Eddy noneho arerekeza he ko ibyago bimuhuriyeho?

  • oooh nooooooon

  • Mana we ngo aho umutindi yanitse ntiriva koko ubuse koko ibi kandi bigarutse kuri Eddy nibiki koko ndumva ngize ubwoba Uwiteka agutabare rwose. muduhe akandi amatsiko arushijeho ku twica

  • aragragezwa nicyaricyo,harabamuzi;nibo bafunga amayira wasangaaa…ari sebukwe.ni uburyohe wallah, thx bt mubanguke plz

  • Ibi ni akarengane pe. Arijye nanjya ku Rwego rw’Umuvunyi ngatanga ikirengo bakandenganura. Jye ndabona byose byaraturutse kuri Master. Arashaka ruswa tu.Buriya uwakora investigation yamenyaikibyihishe inyuma.

  • Eddy wagowe noneho arabikira koko mana tabara umwana wawe ahowamukuye niho kure ibintu byose bigahurirana koko turashaka akandi gace dufite amatsiko

  • Yewe noneho ndabona isi ikuguyeho tu!!!

  • Iyaguhaye ntaho yagiye ariko imana irahali gusa bibonekeko directeur ashaka sosso kugirango amuhe kubintu

  • muduhe akandi

  • Iyi eepisode inteye agahinda nyisomye ndi kurira nki gihe bamwirukanye murugo akajya arara mu rusengero.
    Humura Imana irahari kandi izagufasha.

    Ese ntabwo mwaduha ifoto ya EDDY?
    Murakoze

  • Kabisa iyi nkuru iraryoshye. kubwanjye buri munsi mwajya mudushyiriraho ka episode kamwe cg tubiri . Ayayayayay, amatsiko ngo mutahe

  • NABO BARI KUYITINZA WEEEEE

  • Amaso yaheze mukirere pe

  • Ese nta yindi episode izaza?nyabuna nimunyarutse!

  • Mbega mwebwe ko mwatinze kuduha akandi kweli?!!amatsiko aratwishe kbsa!!

  • UM– USEKE URANDWAJE WEEEEEEEEEEEEEE IYI NKURU MUYIHUTISHE

  • bjr umuseke dutegereje akandi dore amasaha yagiye.murakoze

  • UM– USEKE, none se byagenze bite ko amaso yaheze mukirere? Rwose nimutumare amatsiko or episode yarangiye

  • ko twahebye habaye iki ko mutaduha akandi ka episode? mwatinze cyane noneho murakabya

  • 26 irihe koko ko iminsi 2 yarenze

  • mwaduhaye utundikoko

  • Inkuru iraryoshye ariko muyitanga nabi kabisa

    • Iyaguhanze irakuzi ntukangwe n’ibitero bya satani.Izaguhagararaho mpaka.

  • MURATWAMBUYE NONEHO? CYANGWA INKURU YARARANGIYE MUTUBWIRE AMASO YAHEZE MUKIRERE RWOSE. ariko ubundi mwagiye muyidushyiriraho buri munsi ko tubadufite amatsiko.

  • Story yararangiye se ko twategereje tugaheba?

  • Plz akandi rwose maze kuruha gukora checking ngo ndebe ko ep26 yagezeho

Comments are closed.

en_USEnglish