RDC: Ukuriye Ubutasi muri FDLR yafashwe n’ingabo za Congo
Igisirikare cyo muri Congo Kinshasa kuri uyu wa mbere cyatangaje ko cyafashe umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za FDLR, akaba ari uwitwa Col Habyarimana Mucebo wiyitaga Sofuni.
Ingabo za Leta muri Congo Kinshasa, (FARDC) zatangarije AFP, ko umusirikare ufite ipeti ryo hejuru muri FDLR yafatiwe mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe na Maj. Guillaume Ndjike, Umuvugizi wa FARDC muri ako karere.
Col Habiarimana Mucebo Sofuni, yari ashinzwe Ubutasi mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’umutwe wa FDLR, yafashwe ku cyumweru ahitwa Kiwanja, nk’uko andi makuru y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu na Demokarasi mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, (Cepadho) wabyanditse.
Agace ka Kiwanja gaherereye muri Km 75 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Col Habyarimana yahise ajyanwa i Goma kugira ngo agire ibisobanuro atanga nk’uko Maj Ndjike, yabitangarije AFP yirinda kugira ibindi byinshi avuga.
Ingabo za Congo Kinshasa muri Kanama zanataye muri yombi uwitwa Patrick Sabimana, wari ushinzwe umutekano wa Sylvestre Mudacumura, umuyobozi wa FDLR ushakishwa n’ubutabrea mpuzamahanga.
FDLR ishinjwa kuba igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ndetse ikanashinjwa gukora ibyaha mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa birimo kwica no gufata abagore ku ngufu.
RadioOkapi
UM– USEKE.RW