Digiqole ad

Impaka mu Nteko ku kugabanya ibihabwa Abayobozi Bakuru bavuye mu kazi

 Impaka mu Nteko ku kugabanya ibihabwa Abayobozi Bakuru bavuye mu kazi

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith ni we wasobanuriye Abadepite iby’umushinga wo kuvugurura ibigenerwa Abayobozi Bakuru

*Umuyobozi Mukuru wo mu cyiciro cya kabiri, yakomezaga guhembwa adakora umwaka wose
*Uwabonaga akazi gahemba munsi y’umushahara yahabwaga, Leta yamwongereragaho ikinyuranyo
*Guverinoma irashaka ko ibigenerwa Abayobozi bakuru bajya babihabwa mu mezi 6,
*Hon Bamporiki we ntiyumva impamvu ba ‘Nyakubahwa’ bahembwa amezi 6 badakora kandi Leta ibwira abantu kwigira.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurirmo, Mme Uwizeye Judith, yasobanuriye Inteko rusange y’Abadepite icyifuzo cya Guverinoma cyo kugabanya bimwe mu byagenerwaga Abayobozi Bakuru barimo Abanyepolitiki bo mu cyiciro cya kabiri n’abo mu cya gatatu bavuye mu nshingano, ibyo bagenerwa bakabihabwa mu mezi atandatu aho kuba umwaka wose nyuma yo kuva mu kazi, ndetse n’ibindi bahabwaga atari ngombwa bikavaho. Abadepite bagiye impaka babitangaho ibitekerezo bitandukanye.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Uwizeye Judith ni we wasobanuriye Abadepite iby'umushinga wo kuvugurura ibigenerwa Abayobozi Bakuru
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith ni we wasobanuriye Abadepite iby’umushinga wo kuvugurura ibigenerwa Abayobozi Bakuru

Umushinga w’Itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga ryo ku wa 3/9/2012 rishyiraho ibigenerwa Abayobozi bakuru b’Igihugu, wagejejwe mu nteko mu byumweru bibiri bishize, ndetse abadepite 51 batora bemeza Ishingiro ryawo mu bijyanye no gusubiramo bimwe mu byagenerwaga Abanyepolitiki bo mu cyirio cya kabiri n’icya gatatu igihe bavuye mu mirimo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mme Judith Uwizeye, avuga ko Abanyepolitiki bakuru na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Visi Perezida, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Umwungirije, Umushinjacyaha Mukuru, n’umwungirije, bemererwa gukomeza guhabwa ibibafasha gutunganya imirimo yabo mu gihe cy’umwaka cyangwa cy’amezi atandatu bitewe n’urwego umunyapolitiki arimo cyangwa uwo muyobozi mukuru arimo, mu gihe atakiri mu nshingano.

Avuga ko Abanyepilitiki bakuru bo mu cyiciro cya kabiri barimo, Perezida wa Sena, uw’Inteko Nshingamategeko, na Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iyo bavuye ku mirimo yabo, bakomezaga guhabwa umushahara wabo n’ibindi bibafasha gutunganya imirimo yabo mu gihe cy’umwaka hagendewe ku buryo itegeko ryari rimeze.

Abanyepolitiki bo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane, ni ukuvuga Aba Visi Perezida ba Sena, Abavisi Perezida b’Inteko Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, ba Guverineri b’Intara, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite, na bamwe mu bayobozi bakuru barimo Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wungirije, bo bakomeza guhabwa umushahara n’ibindi bibafasha gutunganya imirimo yabo mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma y’uko bavuye mu mirimo bari bashinzwe.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasobanuriye Inteko tariki ya 12 Ukwakira ko hari ibibazo byagaragaye muri iryo tegeko ryariho, birimo ko amategeko yagenaga ibihe bitandukanye byo kugenera Abayobozi Bakuru ibibakwiye nyuma yo kuva mu kazi kandi basa n’abari ku rwego rumwe.

Indi mbogamizi ngo yari iri mu mategeko, ni iy’uko hari bamwe Abayobozi Bakuru bakomezaga kugenerwa amafaranga nyuma yo kuva mu kazi kandi ibyo byari bifatanye cyangwa bidatandukanywa n’akazi bakoraga, urugero ngo ni amafaranga yo kwakira abashyitsi b’akazi, bakomezaga guhabwa kandi byumvikana ko uwavuye mu kazi nta bashyitsi b’akazi yagakwiye gukomeza kwakira.

Minisitiri Uwizeye Judith yagize ati “Mu gihe umuntu atakiri mu kazi twumva nta mpamvu yagakwiye gutuma yongera guhabwa amafaranfa y’itumanaho mu buryo bw’akazi, tukumva mu buryo bwo kubungabunga umutungo wa Leta no kuwukoresha neza, ibyo ngibyo ndetse n’ibindi byahagarikwa, mu gihe umunyepolitiki cyangwa Umuyobozi Mukuru avuye ku mirimo ye.”

Ikindi kibazo cyagaragara mu itegeko, ngo ni icy’uko hari ibyakomezaga guhabwa Abayobozi bakuru bavuye mu mirimo, kabone n’iyo baba babonye akazi, bagahawe na Leta cyangwa bakabonye mu rwego rw’Abikorera. Guverinoma ngo yifuza ko uwavuye mu mirimo ye akaza kubonerwa akazi na Leta, muri cya gihe cy’amezi atandatu cyangwa umwaka, yahagarika kugenerwa ibyo yari yemerewe ahubwo agahemberwa akazi gashya yabonye.

Itegeko ryanateganyaga ko igihe Umuyobozi Mukuru yakuwe mu mirimo akaza kubona akazi gahemba amafaranga ari munsi y’ayo yari asanzwe ahembwa, Leta imwongereraho ikinyuranyo cy’uwo mushahara mushya n’uwo yabonaga.

Minisitiri Judith Uwizeyimana ati “Ibyo twumva kwaba ari ugukomeza gukoresha nabi cyangwa kudaha agaciro umutungo wa Leta.”

Muri uyu mushinga mushya, Minisitiri w’Umurimo avuga ko hari impamvu zizatuma Umuyobozi Mukuru wakuwe mu mirimo ashobora kutazahabwa ibyo agenerwa, hakabaho kubimubikira nk’igihe yajyanywe mu nkiko, yazaba umwere akabihabwa, yahamwa n’ibyaha ntabibone.

Yavuze ko Abanyepolitiki bo mu rwego rwa kabiri bakomezaga guhabwa umushahara n’ibyo bagenerwa n’itegeko mu gihe cy’umwaka igihe bavuye mu mirimo neza, ariko Guverinoma ngo ikaba ishaka ko icyo gihe cy’umwaka gihinduka bikaba amezi atandatu.

Abadepite bamwe barabishimye abandi barabinenga

Hon Depite Edouard Bamporiki avuga kuri ubu busabe bwa Guverinona, yavuze ko ibyo Minisitiri avuga byo kugabanya amafaranga Leta itanga ku Bayobozi Bakuru bavuye mu kazi aribyo, ndetse atumva impamvu y’ayo mezi atandatu bazakomeza guhembwa badakora.

Bamporiki ati “Ndifuza kumenya ngo ayo mezi atandatu azavaho ryari? Kuko ibi byose biraza kugira ngo Umunyarwanda wahawe akazi akoreye yizigama kuko ntaba azagasaziraho cyangwa ngo agapfireho, munyumve neza birashoboka ko umuntu ku mushahara abona waba utamufasha kwizigama tukavuga ngo dukomeze tumufashe abone akantu, ariko umuntu utaragera mu zabukuru utaracika intege ariko tukaba tumukuye ku mwaka, tukamushyira ku mezi atandatu…. jyewe ntumva… byo bizavaho ryari?”

Hon JMV Gatabazi, we anyuranya na Hon Bamporiki, we avuga ko bikwiye kureba inyungu n’igihombo byatezaga kandi agasaba kumenya niba byarakorewe ubushakashatsi.

Ati “Hari abatekereza ko Abanyepolitiki bahembwa amafaranga menshi yo kugabanya ariko siko bimeze, hari abakozi mu bigo bya Leta bafite imishahara minini, ariko nagira ngo mvuge ko mu bunararibonye mfite mu gucunga abakozi, igituma umukoze akora neza si umushahara munini, igituma akora neza ni aho akorera (environment) n’ikizere afite na nyuma yo mu kazi.”

Ku bwe ngo iyo umukozi atangiye gutekereza nyuma y’akazi ibizamubaho, bishobora kugabanya umusaruro we. Ku bw’ibyo akumva ngo Abayobozi Bakuru bakomeza guhabwa ibyo bagenerwa umwaka wose nyuma yo kuva mu kazi kuko ngo n’ahandi muri ibyo bigo abakozi bagenerwa uburyo bwabafasha kujya mu bindi bavuye mu kazi bakoraga.

Ati “Ikigabanya umusaruro ni igituma ugira icyizere na nyuma y’ako kazi uba urimo ukora, ndumva ahubwo aho kugira ngo ugabanye igihe cyagenerwaga Abayobozi bo mu kiciro cya kabiri, bagomba kuzamura n’abo mu cyiciro cya gatatu (barimo n’Abadepite), bikaba umwaka noneho bigatuma muri uwo mwaka (bavuye/bavanywe mu nshingano) ushobora kuzatuma ureba uburyo bwo kuzabaho.”

Hon Gatabazi, avuga ko Leta ikwiye no gushyira imbaraga mu kubaka abakozi (Abanyepolitiki) ku buryo uvuye mu kazi ajyana uburambe afite ahantu agiye gusaba akazi bikagira icyo bivuga, kuko ngo biragoye ko umuntu wari Minisitiri cyangwa Depite ajya gusaba ahantu akazi akakabona, akavuga ko we abizi byamubayeho.

Hon Mporanyi yumva kimwe ibintu na Hon Gatabazi, agasaba ko hatekerezwa impamvu iyo mperekeza yari yashyizweho mbere, ndetse ngo kubera ko Abayobozi Bakuru bashyirwaho bagahabwa ‘amabwiriza y’uko bitwara no kwitwarararika’ bituma batabasha gukora n’ibindi byatuma bazabasha kubaho nyuma y’akazi.

Hon Nura Nikuze we avuga ko Urwego rw’Inteko Nshingamategeko n’izindi Nzego nkuru muri rusange,  abazirimo bakwiye kubahwa kandi bagahabwa n’ibyo bagenerwa nyuma yo kuva mu kazi ngo kugira ngo urwo rwego rukomeze kubahwa.

Gusa, avuga ko igihe umuyobozi runaka ari mu nkiko atarahamwa n’ibyaha yajya ahabwa ibyo agenerwa n’amategeko, akabyamburwa igihe yahamwe n’ibyaha.

Hon Francoise Mukayisenga na we avuga ko kuba ibyo abayobozi bakuru bo mu cyiciro cya kabiri bagenerwa babihabwa mu gihe cy’amezi atandatu bavuye mu kazi nta cyo byaba bitwaye.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith avuga ku bitekerezo by’Abadepite, yavuze ko bitewe n’uko Abayobozi Bakuru cyangwa Abanyepolitiki bakurwa mu nshingano n’ubifitiye ububasha igihe runaka mu buryo butunguranye, icyo gihe cy’inzibacyuho cy’amezi atandatu yo kubahemba badakora gihagije kugira ngo uwo wavuye mu nshingano ajye gushaka imirimo ahandi abe anatunga umuryango we.

Ku by’uko Leta igomba gukora ubushakashatsi, Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko icyemezo kijya gufatwa hari ibyabanje kurebwaho mbere, hakurikijwe uko itegeko ryubahirizwaga.

Avuga ko bitumvikanaga uko umuntu ahabwa amafaranga y’itumanaho atakiri mu kazi n’ibindi, ariko ngo ikindi cyarebwe ni ingengo y’imari igihugu gifite.

Kuri Minisitiri Uwizeye, ngo Guverinoma ibona ko umunyepoltiki ukuweho ku mpamvu zatuma ajyanwa mu nkiko, ibyo agenerwa nta kibazo kirimo kuba byaba bifatiriwe, yagirwa umwere akabisubizwa kugira ngo hirindwe ko azasabwa kubigarura wenda atakibishoboye.

Ishingiro ry’uyu mushinga w’Itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga nomero 05 – 2012 OL ryo ku wa 3/9/2012 rishyiraho ibigenerwa Abayobozi bakuru b’Igihugu, ryemejwe n’amajwi 51, Abadepite babiri bararyanga, imfabusa ziba ebyiri.

Igisigaye ni ukuwujyana muri Komisiyo, ukanononsorwa.

UM– USEKE.RW

45 Comments

  • Ko bo batinya kwigira se? Ni ugusesagura keretse niba uvuye ku kazi wese byaba applicable kuki bikorwa kubahembwa menshi abahembwa ubusa nka Mwalimu ntibikorwe?

    • Biragaraga ko aboyozi benshi bareba inyungu zabo kuruta abo bahagarariye. Niba bifuza ko ibyiza byabagirirwa, nibabyifurize n-abandi bakozi bose.

  • Abo banyeporitiki ntabwo bari bakwiye guhabwa ibya rubanda kandi batakiri mu buyobozi bwatumaga babona ibyo bihembo, nariya mezi 6 ntabwo yari akwiye nkanswe umwaka wose! Ese ko bahora badushishikariza kwigira no kwihangira imirimo kuki leta yabarwaza kandi nta wundi mukozi ikorera biriya? Abashomeri ni benshi muri kino gihugu nibo mbona bari bakwiye gutekerezwa aho gukomeza kurundira umutungo wa rubanda ba nyakubahwa nubundi baba barahaze naho rubanda rutunzwe n’umuyaga rukarenzaho amazi kugirango buke. Nibabitekinike nkuko basanzwe babikora ariko bajye bamenyako rubanda rwashavuye ko rubabonye akanya rwakwinigura. Nta soni aho gufata umwanya mwiga uburyo mwarwanya ubushomeri n’inzara mu gihugu murawuta mwiga kugukomeza guhaza abasanzwe bijuse?

  • Aha nshyigikiye Bamporiki nkagaya Gatabazi. Ese iyi ntumwa ya rubanda kuki itari yasaba ko abandi bakozi ba leta banahembwa ubusa ugereranije na ba Nyakubahwa bahembwa n ‘ amezi 2 byibura? Kuki badatekereza kuri ba gitifu bari kwegura ko nabo bafite imiryango baba basanzwe batunze? Bagabanye kwikunda.

    • Abafite shahu bazongererwa n’aho abafite duke bazatwamburwa twongererwe abafite byinshi!”Umugani w’uwahawe amatalenta 5, uwahawe 2 n’uwahawe 1!” sinzi umurongo wo muri Bibiliya ubivuga abakiristu mwanyunganira!

      • Matayo 25:14-30

  • Muraho, ari ko ubundi nicyo employment insurance ( Ubwishingizi bw’akazi) imaze. Niyo mpamvu niba wifuza kudahangayika igihe ubuze akazi, jyenda ugure ubwo bwishingizi bw’akazi ku giti cyawe, wigora Leta ngo ikwiteho muri icyo gihe akazi kahagaze. Kandi aba Banyakubahwa nzi neza ko bazi ibi bintu, ubwo rero bareke kwiraza i Nyanza. Please kandi ntimwiyongerere umushahara mwitwaza ubwo bwishingizi, ayo muhembwa ubu ( na yo ni menshi uko mbibona) yagura iyi assurance y’akazi.

    Murakoze

    • Iyo product igurishwa my yihe company? (SORAS, RADIANT, BRITAM, PRIME, PHONEX, UAP,…,?????)

      • muri company zigira life insurance..arizo SSORAS LIFE, SAHAM…

  • ahaa harya uwariye koko ndabona abenshi barabari bukurure bishyira ubwo rubanda mwihangane ntakundi burya niyo mpamvu mpora mbona bizengurukamo mumyanya ukagirango ntabandi barangije amashuri!!!

  • narinziko baba bafite ubushobozi bwo kwitunga.

  • Ariko ibi birakomeye
    mureke dushyigikire ibyavuzwe na Hon Bamporiki abandi barabeshya.. kwikunda ni bibi!
    ahubwo mudufashe turebe uko twazamura abakiri hasi naho ibyo byo kwikunda rwose ba nyakubahwa sibyo!

    • Abayobozi bakuru ni abagirwa. Batinya kwigira. Barigisha umuntu kwihangira umurimo umutunga ntacyo afite cyo guheraho, ariko bo bakabitinya kandi bafite igishoro. Kuba abadebite bari bamwe muri abo bahabwa bahabwa ibihembo batakoze, nicyo gituma bacimbarara kuri iyo ngingo, bakarenza amaso rubada rugufirutazi uko umushahara uhumura.
      Badepite muri intumwa za Rubanda, aha muzakunde ababatumye kurenta kwikunda

      • Mbega ibintu bikabije …. bizwi na bacye ben byo. gusa. Ngo amafaranga yo kwakira abashyitsi bakazi???? kandi atagikora……. bikanaba kandi yabonewe nakandi kazi….. ???

  • ariko agafaranga kazarikora, ni ukuvugako mudahembwa mwese mwakiruka!?

  • Kubwanjye ndabona hano harimo impaka zishingiye kwikunda no kudakorera ku ntego? Ndabaza ngo umukozi wa MININTER leta itari kubonera akazi amategeko amugenera iki?kuki hakorwa amategeko ashingiye kubantu?Bose ko batuye mu gihugu kimwe bakorera leta imwe kuki hadakurikizwa itegeko rimwe rireba Bose?ubwo hari itegeko riha umuntu amafaranga yo kwakira abantu ku kazi kandi atagikora

  • Ariko mbega Africa yacu weeee!! Ubu ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi uko bishoboka kose, ifaranga rirata agaciro ijoro n’amanywa, ku isoko ababsha guhaha ni mbarwa, ibyoherezwa hanze byasubiye hsi kubera umusaruro mucye uterwa na poor planning kuva ku rwego rwo hasi kugera hejuru aho usanga abafite imbaraga zo gukora baravuye mu buhinzi kuko umuhinzi ahazaharira!!

    None nimundebere koko ibyo ba nyakubahwa bibereyemo!!? bari gushaka gukomeza kwigwizaho imitungo iva mu mitsi y’abanyagihugu!! abo bayobozi bose muvuga ntawe uhembwa munsi ya 2 millions, wakongeraho ibyo bagenerwa (kandi badakoresha ahubwo babika) amafranga akaba umurengera kuri za bank accounts ubundi akabatera gusuzugura abo muyobora mubatuka cg mubashinyagurira!!

    ku mu gani wa Bamporiki, murarinda guhembwa amezi atandatu cg umwaka ntacyo mukora kuki? uhabwa amafranga yo kwakira abashyitsi utagikora ni ayo kumara iki? abo uhamagara se waravuye mu kazi se bo ni abo uba uha amabwiriza yo gukora neza kandi waravuye mu kazi? oya oya murekere aho gusesagura imitsi ya rubanda rugufi mwigwizaho ibyagasaranganyijwe abaturage bose!! Ni gute mujya hariya mugahamiriza abaturage ko mukunda igihugu? ko njya mbona abantu baciye bugufi batandukanye bishyira hamwe bakagenera abatishoboye za mutuelees zo kwivuza ko ntarabona byibuze mwashyize hamwe na 50000 Rwf buri muntu ngo mugurire abadafite aho bakura iyo mutuelle ngo bivuze? ni gute uzashishikariza abandi gukunda igihugu kandi wowe nta rugero ubaha? ni gute uzasaba urubyiruko rushonje guhanga umurirmo mwebwe nta n’uruganda ruciriritse murakora ngo urwo rubyiruko wenda rubonemo akazi? murekere aho kuturwaza umutima pee, turarambiwe kandi turananiwe kubihanganira!!

    Nimwicare mwiga imishinga yateza igihugu imbere: dore uburezi buri mu marembera, dore ubuhinzi buragiye, dore abantu bacucikiranye mu bitaro bakarya ku bitanda ari 2, imiti yabaye ingume kandi imwe iborera mu bubiko, dore abana hirya no hino barwaye za bwaki abandi baragwingiye,….mubanze mushakire ibyo bibazo ibisubizo byiza kandi birambye ubundi muzabone kwiyongeza imishahara kuko noneho izaba ifite naho ituruka!!

  • mbega kwikunda mukanya ngo muraduhagarariye ko numva munyuranya natwe gute umuntu bahembwa 1.500.000 yakurwa ku kazi akabura ayo gutanga umuryango we ahubwose ahemberwa u muryango we cg niwe uhembwa ahubwose uwajya amuha amafrw akurikije abana afite ni gute uba umuntu amafrw yo gutunga umuryango adafite umugore cg umugabo ukamuhwanya n’ufite abana 5 niba bumva bikwiye kugumaho babigenere n’abahembwa make keretse niba bavuga ko bo baba baramenyereye kubaho nabi

  • aba bategetsi babereyeho gutera agahinda rubanda. lbibazo byugarije igihugu ntibabibona inda yabahumye amaso. Burya uraye ahaze ntamenya akababaro k’undi. Nyumvira ibyo birirwamo.

  • harya ubu abanyarwanda turareshya pe!!!! reba umusore urangije kaminuza mushishikariza kwihangira umurimo kandi nta n’urwara rwo kwishima, mwarangiza umuntu wicaye mu nteko cg se muri ibyo byiciro bya banyakubahwa imyaka irenga 10 ahembwa akayabo, akazi ke karangira ngo murakomeza kumwitaho, ubuzima bwo hanze butamusharirira! ese ye mwarimu uhembwa urusenda yafata na credit azishyura imyaka irenga 5 bakamuha fr wowe nyakubahwa ukorera ukwezi kumwe, warangiza ukajyaho uti nyamuneka ni mumperekeze dore hanze aha ubuzima ni bubi! rwose ibyo nta gukunda igihugu mbibonamo! ni ukurya imitsi abanyarwanda. biragayitse kubona mufata umwanya muti dutegure uko tuzakomeza kubanyunyuza na nyuma y’uko turangije inshingano zacu! hari byinshi byo kwigaho ba nyakubahwa: chômmage, inzara nako amapfa dore mwayibatije ariko noneho iyi nshuro sinzi ko muri buze kuyibonera irindi zina kuko abahinzi twifashe ku kumiro, amakimbirane mu miryango nta munsi wira abantu baticanye mu miryango, etc! ntumwa za rubanda, rwose muve muri ibyo kuko turikubatakariza ikizere!

  • Ndumiwe pe! Si ukwikunda gusa ahubwo ni uguhemukira u Rwanda.
    Gukenesha nyamwinshi no kwigwiza ho imitungo.Muzayilira he se nimudasaranganya ngo buli wese abibonemo?

  • Ariko Nuko mwaciye imyigaragambyo naho Ubundi mwabona benshi barwanya ibyo bitekerezo nako iryo tegeko kyko mbonye Ko Hari igihe kigera ntimuvugire umuturage mukavugira Inyungu zanyu kdi twese twagassranganijwe kumutungo w igihugu ntube uwa ba nyakubahwa gusa

  • Mwari mubabwiye pe!nuko tuvuga tukaruhira ubusa ntacyo bihindura,uwuhaze ntiyita kuwushonje ibyo avuga,ibibazo byabaturage ntacyo bibabibwiye bari mubyo gusaranganya ibya rubanda hanyuma ngo duteyimbere!aba bayobozi bacu bakwiye kubanza guterimbere mu bitekerezo nahubundi kwikunda ukireba wowe ubwawe udafashije abandi ngo byibuze babone n’ikijya munda nabyita ubugome.

  • Mininister yibagiwe definition y’umushahara? Niba atakiyibuka reka nyimwibutse: Umushahara ni igihembo cg ingurane y’akazi kakozwe. Ubwo rero guhembwa udakora ni ukunyereza ibya rubanda. Niba kandi aba bategetsi bakomeje gutsimbarara kuri aka kamiya babigire itegeko rusange ku bakozi ba Leta bose cg barebe ukundi bayita yenda bayite imperekeza si non bene aya mategeko ashyirwaho yacuriwe abantu bamwe ararambiranye!

  • AKA NI AKUMIRO MBA NDOGA UMWAMI.MU BANTU BUZUYE MU NTEKO BAMPORIKI WENYINE NIWE UTEKEREZA RUBANDA .ABANTU BOSE BARASHAKA IKIJYA MUNDA YABO N’IMIRYANGO YABO UMUTURAGE NTIBANAMUZI .AFRIKA WE URAMBABAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAZA NDEBERA NKABO BAYBOZI DUFITE KOKO

  • amafaranga azagabanywe.

  • Nabera ndumiwe umukozi utakiri mukazi agakommeza guhabwa umushahara we umwaka wose, Amafaranga yo kwakira abashyitsi, communication ndetse nibindi bihabwa abayobozi bakuru b’igihugu. Yewe ndumva barakize ariko ibaze kwinjiza 2 millions after tax udakora?? Sha ubwo nukuvuga ko buri mwaka leta itakaza 24 millions kumuntu nkuwo udashyizemo imishahara nizindi nyungu zakazi katari gukorwa ndumiwe peeh!!!!.

    Bamporiki niba ari uko akiri mushya mugakino ntazi aba basaza basaziye mu nteko uburyo bakunda umushahara kurusha uko bakunda akazi uwabaha gukererwa guhembwa nka amezi abiri ukareba ko inteko idatumiza Ministre w’abakozi ba Leta, Ministre wa Finance bakaza kwisobanura imbere ya PAC. Nibakomeze barye sha naho abandi ubushomeri bubamereye nabi Genda Bamporiki nudahinduka uzaba uri umuntu w’umugabo ni wowe ufite indangagaciro zo gukunda abaturage uhagarariye birababaje kubona umuntu witwa intumwa ya Rubanda ahagarara akavuga ngo rwose ayo mafaranga ntakurweho kuko iyo turi mukazi kacu ntitubona umwanya wo gukora izindi business!!! Ko ntawe wababujije ko bakora nk’abanyeshuri bagira ibiruhuko nabyo bakabihemberwa ikirenze icyo ni ikihe?

    • Ahubwo ni miliyoni 48 kuko n’uwamusimbuye aba ahembwa ibyo byose! ni Double payment Leta ikora ubwo n’ushinzwe igenzura ry’umutungo wa Leta nawe arimo uko nabisomye hejuru.

  • Iyi ni ruswa Leta iba ihaye abantu bayikorera mu nzego zo hejuru kugira ngo ibagushe neza kandi wa mugani basanzwe badafashwe nabi!
    Ibyo Bamporiki avuga nibyo ariko nyine kwikunda kwa bagenzi be kwatumye arushwa amajwi none nidukenyere tuyasore, bayahembwe bakiri mu kazi ndetse n’igihe bakavuyeho!!! Ni akumiro gusa nta kindi umuntu yabona arenzaho….

  • Ni byiza ko musobanukirwa ntimupfe kunenga gusa: Iri hamwe ryo ni rimwe ku bakozi bose, uretse ko nyine muri iri tegeko harimo bwa busumbane bwagiye buranga iyi Leta.

    N’abakozi basanzwe ba Leta iyo basezerewe bahembwa 2/3 by’umushahara bari bagezeho, ibi bigakorwa mu gihe cy’amezi 6, yashira bakagucutsa; Mbere bwo bayabahaga yose icyarimwe itegeko riza kubihindura.

    Aba bategetsi bo rero kuko batagengwa n’itegeko ry’abakozi rusange ba Leta, bakaba batajyaho mu ipiganwa (bashyirwaho na President wa Republika cg se bamwe, nk’abadepite, tugatora amashyaka yabo nayo akabatanga…) ntabwo itegeko ribagenera ariya Frw iyo basezerewe ari rimwe n’irigenga abakozi rusange ba Leta. Aba bo igihe icyo aricyo cyose President agira atya akabasimbuza, abandi akabajyana ahandi…ibyabo ntibisobanutse. Gusa birumvikana ko aya Frw ari umurengera ku gihugu budget yacyo igizwe na 60% bya Frw y’imyenda cg impano; nabo bagombye kumanuka abakajya ku mezi 6, ari nacyo Minister Judith arimo asaba. Igitangaje gusa ni ukuntu iri tegeko ryabo rimaze guhindurwa inshuro nyinshi.

  • RSSB ntacibahase,bariye duke bakaryama kare la

  • Uwampa hakagira umunyamakuru wiyemeza akazatubariza Nyakubahwa President Paul Kagame icyo yaba atekereza kuri iri tegeko. Nkunda reactions ze ku bintu bimwe bajyaho bagapfundikanya ngo ni intiti, ngo ni abanyamategeko ariko ugasanga nta gushyira mu kuri no mu gaciro kurimo. Ni gute kubera ubwoba mushyiraho amategeko abemerera guhembwa mudakora? Ni gute ibyo musaba abaturage gukora mwe mwigira abo bitareba ngo leta izabaha ibyo murya mudakora? Ku bwanjye iri tegeko nta shingiro rifite rikwiye gukurwaho burundu. Nta ukwiye guhembwa nta kazi kazwi yakoze, abakora nabo bakangurirwe umuco wo kwiteganyiriza.Honorable Bamporiki, komeza uhirimbane wenda abo bitetesha bashira ubwoba.

  • Hon Bamporiki wenyine kweli niwe wumva ibintu uko tubyumva? Ntimujya mubeshyera abato ngo nibo bakunda cash. ..sha courage abato tukuri inyuma. .guhembwa udakora no no no

  • Ubundi ibi ntibiba bikwiye kugibwaho impaka.Binateye isoni.Ngo umuntu agahabwa frws amezi 6 adakora ngo nuko yakoze mu nzego nkuru za Leta.Uyahabwa we aba yumva adafite isoni?Ese bajya bibuka ko hasi aha hari abantu basorera inkoko n’amagi?Mbega ubusumbane ku mutungo w’igihugu!

    • hahah! ndumiwe iyi post ya @Marie Urakoze inkuyeho!!

  • HMMMMM IBIFI B ININI WEEEEEEE

  • Ntampamvu yo guhembwa udakora

  • Ibyo abo banyakubahwa bavuga simbyemera,ni mujye muri polisi murebe IGP GASANA akora aho yirukaa ba senior officers bamaze 26years bitangira igihugu nta dossier yarangiza ngo ni mugende isi ibote. Iyo simvugo ibereye umuyobozi,leta not abate. Harimo akarengane.

  • Muhora mudukangurira kwigira ibaze abo bayobozi bahembwa badakora birababaje inteko igomba kwicara ayo mafaranga yubusa bahaga abo bantu bavuye mukazi bakayongera ku gashahara ka Mwarimu, Umusirikare ndetse n’Umupolici bahembwa duke cyane tutajyanye naho isi igeze aho kuyajugunya bayaha abo bigwijeho imitungo kdi Leta iba yarabacukije mbabazwa nuburyo mutwigisha NGO twigire kdi abo banyakubyigisha bava mukazi bagakomeza gusaba leta kdi umuco wo gusabiriza twarawuciye. Abo Badepite twatoye kuki batatuvuganira. bagaragara aruko igihe cy’Amatora kigeze. mvuze bwakwira bugaca murakoze kdi mureke igitekerezo shyanjye gitambuke

  • Murakoze umuseke kutugezaho iyi nkuru. Gusa biteye isoni n’agahinda ibyo abitwa ngo bahagarariye inyunga za rubanda mu nteko birirwa bakora ‘discussion’ ku mishahara yabo aho kugatanga ibitekerezo byo kubaka igihugu. Abanyarwanda turakennye nabo bari mu mishahara yabo bavuye ku kazi. Rwose ibi ntabwo bikwiye. Ubwo muzi ko hari ukora akazi ka Leta kuva mu gitondo akageza nimugoroba(imyaka itanu igashira) ahebwa atarenga 150,000 kandi yarize akarangiza kaminuza n’undi yarangije amaze imyaka 5 atarakabona. Mu byukuri ibyo si ibintu mubamo.

  • Biratangaje kandi biranababaje kubona Depite GATABAZI JMV atanga ibitekerezo bifutamye nka biriya. Uwo mudepite aba yifuza kwigwizaho ibya rubanda atareba ubukene buri mu gihugu? Ndumva yari akwiye kuva mu nteko akajya gucuruza ayo amaze kugwiza.

  • Ko aribo bayatora amategeko se bazabyanga

  • Ariko minister wa mifotra arasetsa rwose ejobundi sibwoyavugaga ko ntamuyobozi ushinzwe guhanga imirimo ngo uwo inzara izica azayihanga? none ngo umuyobozi uvuye mukazi agahembwa umwaka wose adakora koko! byiburase ko nangwa nawe aba afite igishoro kinini bamubwiye ahubwi akihangira umurimo Wenda agafasha nabadafite imirimo kwigira? njya numva nabanyeshurj biga muri kaminuza bishyira hamwe bagafasha abaturage hejuru ya 25.000fr bahabwa yokubatunga ariko sindumva bamwe muri bariya bayobozi bifatanije byibura ngo baremere nurubyiruko?

  • Imbwa yo mu Rwanda yiganye iy’ Iburayi kunnya mu rugo irakubitwa biratinda…
    Nawe rero wowe ubuza ba Nyakubahwa kwirira ibya Rubanda iminsi yawe irabaze. Urabe ureba aho werekeza nka wa Nyakubahwa ( Panda?) wigeze kuvuga ngo umukozi wa Leta wese azazane Diplome ye yuzuze dossier ye y’ akazi muri minstere de la fonction publique. Mana fasha U Rwanda na Mwarimu wa Leta uhembwa urusenda…..

  • its sad umudepite uvuga ngo ntabona umwanya wo gushinga business kdi badakora buri munsi.Ahubwo nta n abandi bantu bari well positoned mu kwikorera nkabo.Bravo bamporiki!!

Comments are closed.

en_USEnglish