Digiqole ad

Abanye-Congo bakora ubucuruzi bwambuka, ngo mu Rwanda barisanga iwabo bakikandagira

 Abanye-Congo bakora ubucuruzi bwambuka, ngo mu Rwanda barisanga iwabo bakikandagira

Bamwe mu bakomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda n’iki gihugu, bavuga ko iyo baje mu Rwanda bisaanga ariko bagera iwabo bakagenda bikandagira kubera ubwambuzi bakorerwa cyangwa bakakwa Ruswa.

Ngo iyo bageze mu Rwanda bariruhutsa ariko kuko baba bashaka amafaranga no muri Kongo bagerayo rimwe na rimwe bakahabamburira, cyangwa bakakwa ruswa
Ngo iyo bageze mu Rwanda bariruhutsa ariko kuko baba bashaka amafaranga no muri Kongo bagerayo rimwe na rimwe bakahabamburira, cyangwa bakakwa ruswa

Kuri uyu wa Kane, Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyize umukono ku masezerano yo kworohereza ubucuruzi bucirirtse hagati y’ibi bihugu. Igikorwa cyakozwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda Francois Kanimba na mugenzi we wa DRC, Néfertiti Ngudianza.

Abanye-Congo basanzwe bakora ubu bucuruzi bwamukiranya umupaka, bavuga ko babazwa no kuba bahohoterwa iyo bageze mu gihugu cyabo nyamara bagera mu Rwanda bakisanga.

Aba bacuruzi bo muri Kongo bavuga ko iyo bari ku butaka bw’u Rwanda bumva ari bwo bari iwabo kuruta iyo bakandagiye ku butaka bw’igihugu cyababyaye.

Bavuga ko mu Rwanda bacuruza ntawe ubahutaza cyangwa ngo abasagarire ariko bagera mu gihugu cyabo bakamburwa n’utwo bakuye mu Rwanda.

Riziki Sumbya utuye muri RDC, mu mugi wa Goma, acuruza amazi na Jus (imitobe yatunganyirijwe mu nganda) mu gihugu cy’u Rwanda na Congo, avuga ko ubucuruzi bwe bugenda nabi iyo ageze iwabo.

Agaruka ku bikorwa by’ihohoterwa bakorerwa iyo bakandagiye mu gihugu cyabo, yagize ati “ Abakene muri Congo ntabwo batwubaha, badufata nk’aho tutari abantu, kubona umwana ungana n’uwo nibyariye akaza akankurura, akankubita hasi…”

Avuga ko bimwe mu bituma ubucuruzi bwabo budatera imbere ari ruswa bakwa iyo bambutse u Rwanda bageze iwabo nyamara aho baba biriwe mu Rwanda ntawe uba yigeze abakoma cyangwa ngo abake iyo bitugukwaha.

Ati “ Usanga ibiro (bureau) byo ku mupaka ari byinshi, ukagenda wishyura ahantu hose ugeze, uwo usanze hose uramwishyura amafaranga.”

Akomeza avuga ko uretse na ruswa, hari n’igihe bamburwa udufaranga biriwe bakorera mu Rwanda cyangwa ibyo bavuye kuharangura.

Umunyarwandakazi, Uwambajimana Elizabeth utuye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rugerero nawe akora ubucuruzi bucirirtse bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Kongo, avuga ko nta mbogamizi bajya bahura na zo iyo bari gukorera ku butaka bw’u Rwanda ariko bigahinduka iyo bakandagiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo.

Ati ” Muri Congo dutanga 1 000 franc ahwanye na 800 frw, rimwe na rimwe hari n’aho ugera n’ibyo ufite byose bakabikwambura, wahura n’umusambo w’umupolisi w’Umunye-Congo akabikwambura.”

Akomeza ashimira imikorere ya Leta y’u Rwanda, by’umwihariko imikorere yo ku mupaka kuko mu Rwanda nta mbogamizi bahura nazo nko muri Congo.

Ubusanzwe u Rwanda na Congo ni ibihugu bisanzwe bihahirana, bikanagira n’ubundi butwererane bushingiye ku kuba ari ibihugu bihana imbibi.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, bivuga ku mupaka muto (PetiteBarrière) uhuza ibi bihugu byombi, hanyura abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 40 na 45 buri munsi.

Amasezerano yasinywe ku munsi w’Ejo hashize, yitezweho kuba umuti w’iki kibazo kinubirwaga n’abacuruzi benshi bo ku mpande z’ibihugu byombi.

Baza mu Rwanda bafite akanyamuneza
Baza mu Rwanda bafite akanyamuneza
Aravuga ko yishimiye umuti utegerejwe muri aya masezerano kuko bizaca akarengane bakorerwaga
Aravuga ko yishimiye umuti utegerejwe muri aya masezerano kuko bizaca akarengane bakorerwaga
Binjira muri Kongo bakishyurira mu makonteneri
Binjira muri Kongo bakishyurira mu makonteneri
Ubucuruzi ku mupaka ho burakorwa cyane, inzego z'umutekano ziba zihari
Ubucuruzi ku mupaka ho burakorwa cyane, inzego z’umutekano ziba zihari
Iyo bagiye muri Kongo babanza kwibaruza
Iyo bagiye muri Kongo babanza kwibaruza
Ku ruhande rw'u Rwanda bakwa ibyangombwa gusa
Ku ruhande rw’u Rwanda bakwa ibyangombwa gusa
Ni ukwerekana ibyangombwa ubundi ugakomeza gahunda zawe
Ni ukwerekana ibyangombwa ubundi ugakomeza gahunda zawe
Uvuye muri DRC ukinjira mu Rwanda wururukira ahabugenewe wakirirwa
Uvuye muri DRC ukinjira mu Rwanda wururukira ahabugenewe wakirirwa
Muri DRC wakirirwa aha
Muri DRC wakirirwa aha
Umutekano uba wakajijwe
Umutekano uba wakajijwe
Ni ibihugu bisanzwe bihahirana
Ni ibihugu bisanzwe bihahirana
Ubucuruzi hagati y'ibi bihugu bufatiye runini benshi
Ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bufatiye runini benshi
Amasezerano yasinywe ku munsi w'ejo yitezweho igisubizo
Amasezerano yasinywe ku munsi w’ejo yitezweho igisubizo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • muzi kwishimagiza!!

    • Udashimye ibyawe se washima ibyande?
      Urabona se abo banyecongo batishomye?
      Yewe ndabona mwarahisemo nabi, guhitamo kwanga ibyiza ugakunda ibibi!! Imana igufashe cyane muvandi @muzi

    • Wowe uvuga ngo bazi kwishimagiza ntubona ubuhamya bwatanzwe na bariya bavandimwe bo hakurya? Ese wari wakandagirayo nka rimwe ngo urebe?

    • yewe ndabona muri congo ari hatari, njye niyumvisha ko ndamutse ngiye muri congo ntagaruka amahoro kbs. congo iracyafite akajagari kenshi mu mikorere yayo. ko numva se ngo congo ikize ku mutungo kamere, kuki itawubyaza umusaruro ngo ibashe kubaka inzego zayo n’imibereho myiza y’ abaturage bayo? sinzi gusa ahari wasanga ari uko ari igihugu kinini cyane control yacyo ikaba igoranye, na ba rusahurira mu nduru akaba ari benshi.

    • keretse niba uba muri america sha naho ibyo uvuga namatakirangoyi uzahasure ureke kugendera mucyuka uvuga ubusa ngo kwishimagiza

  • imyenge yinzu imenywa na nyirayo.Ubwo uyu munyamukuru ashatse kugaragiziki kabisa !utahaturiye wagirango ninbyo koko

  • Abo bati kuvuga ngo n’ukwishimagiza mwazakandagiyeyo mukirebera? Mujye mwemera nta shimagiza riri aha, ibivuzwe ni ukuri 100%. Muzatangazwa n’aho ibiro by’abinjira n’abasohoka ku mpande zombi bikorera, ibya RDC nkubwije ukuri kuri petite barrière bimeze nk’ibikoni byacu. Ibya ruswa byo ni agahomamunwa! Natambukije igare aho imodoka zinyura baramfata baranyicaza, nakijijwe n’umugore wahanyuze yikoreye amapera barayarya ndishyura babona kundekura ngo ubwo nishyutiye amakosa yanjye.

  • Uwo wiyise kwishira hejuru,we mumureke yigumire mucobo yishizemo,ubundi banyiramaso namatwi berekwe banumve,ngirango nawe ahari yigaye,kuko havuzwe ibigaragarira amaso.

  • Uriya mugore wumunye congo wa ma tenture mu mutwe nawe iyo yasinze ntiwamucaho utamusigiye nka 200 franc congolais. Gusa ni byiza niba habaye ho amasezerano ariko byaba byiza congo ibaye iya mbere kuyashira mu ngiro. Ibyavuzwe muri iyi nkuru ni 100/100. Nakoreyeyo ariko nabihagaritse kubera ruswa za bitwa ANR zo muri congo.

Comments are closed.

en_USEnglish