Digiqole ad

Musanze: Imbuto y’ibirayi yabaye ingume ku bahinzi, kg 1 iragurwa Frw 600

 Musanze: Imbuto y’ibirayi yabaye ingume ku bahinzi, kg 1 iragurwa Frw 600

Buri wese atekereze ibirayi biramutse bibuze mu Rwanda (Umuseke wasuye aba baturage tariki 17 Nzeri 2016)

*Ibirayi biteze mu Kinigi byagenda gute i Kigali, Umuhinzi ati “Ibirayi mubyibagirwe!”,

*Abahinzi bavuga ko guhenda kw’imbuto bituma bamwe batabona ubushobozi bwo kuyigura,

*Uko guhenda kw’ibirayi byatumye ubuzima na bwo mu Kinigi bihenda,

*Ubuyobozi bwibutsa abaturage kutishimira igiciro cyiza bakibagirwa kwisigira imbuto y’ibirayi.

Ntabwo hashize igihe Umuseke ugeze mu Kinigi ku kigega cy’u Rwanda mu musaruro w’ibirayi, abahinzi bemeza ko kubona imbuto muri iki gihe bigoye cyane ndetse ngo bamwe bahisemo guhinga Ibireti kubera iyo mpamvu, Kg 1 y’imbuto y’ibirayi ni Frw 600, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko guhenda kw’imbuto biterwa n’abahinzi bakunda amafaranga bakicura imbuto, ariko ngo n’abatubuzi ni bake b’imbuto y’ibirayi.

Buri wese atekereze ibirayi biramutse bibuze mu Rwanda (Umuseke wasuye aba baturage tariki 17 Nzeri 2016)
Buri wese atekereze ibirayi biramutse bibuze mu Rwanda (Umuseke wasuye aba baturage tariki 17 Nzeri 2016)

Ayingeneye Christine, ni umuhinzi w’ibirayi atuye mu mudugudu wa Nyejuru, mu kagari ka Kampanga, mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.

Ubwo twageraga aho bahinga ibirayi, ni hafi ya Centre y’ubucuruzi ya Rushubi iri mu Kinigi. Avuga ko kg 1 y’ibirayi by’imbuto mbere yari Frw 280, ariko ubu ngo imbuto y’ibirayi ni Frw 600 kuri Kg 1, kandi ibirayi ngo ni cyo kiribwa bagira kibuze ubuzima bwahagarara.

Ati “Ikibazo dufite nta kindi gihingwa dufite, nta myumbati, nta mateke, nta gitoki, nta bijumba, urabona nta kindi warya. Mu buzima kuba nabaho, murabona ndashaje, ntabwo nari nagura imbuto y’ibirayi ku mafaranga 600.”

Avuga ko mbere cyane ibihe bitarahinduka imbuto y’ibirayi yaguraga Frw 150, yaba yahenze ikaba Frw 200, cyangwa Frw 250, ibirayi byitwa Kinigi ni byo ngo byadutse imbuto yabyo igurwa Frw 300 kuri Kg 1, naho ngo imbuto y’ibirayi yera ibisa n’umweru,  yaguraga Frw 100, cyangwa yahenda ikagurwa Frw 150 kuri Kg 1.

Ubu, aho mu Kinigi, imbuto yitwa 59 igurwa amafaranga 500 kuri Kg 1, naho imbuto y’ibirayi by’ibituburano bya Kinigi, imbuti ni Frw 600.

Ayingeneye Christine, agira ati “Uretse Imana yonyine izakora imirimo, igatanga ikirere kikazana imvura, ibirayi byari gusubira ku gihe (ku giciro cyiza), ikibitera ni igihe cy’izuba, ino twagiraga imvura nyinshi ariko ubu tumaze kuyibona kabiri.”

Avuga ko kuba imirima yabo idasimburanywamo imyaka bitewe n’ubuso buto bwayo, na byo bituma umusaruro w’ibirayi ugabanuka, ariko ngo bamaze kumva akamaro ko guhinduranya imyaka ku buryo ubutaha bitazasubira.

Ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi ngo gifitanye isano kandi n’imihindagurikire y’ikirere kuko mbere abaturage basigaga ibirayi mu murima ntibigire icyo biba, ubutaha bakazabitera ariko ngo ubu babisigamo kubera indwara ziri mu butaka bikabora.

Indi mpamvu yo kuba imbuto yarabuze ngo ni ubuke bw’abatubuzi kuko ibirayi uyu muturage yahinze ari ibyitwa Ibikiga byaturutse muri Uganda.

Uretse Ayingeneye wagerageje guhinga kuko asa n’uwifite, abamuhingiraga nyakabyizi bo bavuga ko bitewe n’uko imbuto ihenze ibirayi mu Kinigi ngo bihingwa n’umugabo bigasiba undi.

Nayinkamiye Dancila, utuye mu mudugudu wa Rugi mu murenge wa Kinigi, agira ati “Mbere hari imbuto twahingaga ubu ntizikera, izitwa Rwangumu, Kuruza, Sakima, Kinigi, ariko hari igihe wajyaga nko mu isoko ukaba wabona kg 1 ya Kinigi ku Frw 250, none ubu kg 1 y’amafaranga 600 mwana wanjye, wabihinga ukabibona?”

Uyu muturage avuga ko ibiciro by’ibiribwa iwabo byahenze cyane, kubera umusaruro ugenda ugabanuka, ngo kg 1 y’ibirayi ntiyarenzaga Frw 100 none ni Frw 300, ku muturage utomboye akabibona ku isoko ku Frw 280, ibigori imbuto bayigize kuri Kg 1 amafaranga 400.

Ati “Turagera mu isoko tugashaka ibyo tugura tukabibura, n’ibijumba turabigura Frw 200 kuri kg 1, none se wa mubyeyi we urumva inaha bitameze nabi?”

Camille Hodar Umuyobozi w’agateganyo mu Karere ka Musanze ushinzwe ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere, avuga ko hari imbogamizi zigenda zigaragara mu kubona imbuto ku bahinzi bamwe na bamwe bitewe n’izamuka ry’igiciro cy’imbuto.

Abahinzi ngo bafite imbogamizi y’uko ku mwero w’ibirayi ibiciro bisigaye biba biri hejuru, ugasanga ababyejeje barirebera ku mafaranga bakibagirwa kubika imbuto.

Ati “Kuba ibirayi bisigaye byera igiciro kiri hejuru, umuhinzi arishimira gufata ayo mafaranga ashyushye akibagirwa ko mu gihembwe gitaha azahinga.”

Indi mbogamizi ngo ni iy’uko abatubuzi basigaye batubura imbuto bafite commande y’aho bagurisha ibirayi kubera ko hakozwe ubukangurambaga abantu bose bagahinga ibirayi kandi ubuso bwose bugakoreshwa.

 

Ibiriya turya i Kigali n’ahandi biboneka gute?

Imbuto y’ibirayi ishobora kuboneka mu buryo buboneye (direct), igihe umuhinzi yahinze akeza, akagira umusaruro agurisha ariko akanarobanura bimwe mu birayi byiza byo kuzatera ikindi gihe.

Bisaba ko ibyo birayi abibika neza, akazabishyira ahantu bitazangirika ngo bibore, mu gihe cy’ihinga akazabihugutisha bikazana imimero ku maso (amaso y’ikirayi ni hariya haba hameze nk’ahari utwobo), igihe kigeze akabitera.

Hari n’uburyo bwa gakondo umuhinzi yasigaga ibirayi bito mu murima igihe arimo abikura, imvura yazagwa igihe kigeze bikazongera kumera, ariko bitandukanye n’imikoreshereze y’ubutaka igezweho yo gusimburanya ibihingwa mu murima mu rwego rwo kuburinda kugunduka.

Uburyo bundi bwo gutubura ibirayi, burahenze kandi bumara igihe kirekire. Mu Kinigi aho Umuseke wageze, hari umutubuzi w’imbuto yitwa Kinigi umwe.

Ubu buryo bihera ku bushakashatsi ku mwayi w’ibirati, nyuma hakazaboneka uturayi duto cyane bita “Mini”, aho mu Kinigi akarayi kamwe kagurishwa amafaranga y’u Rwanda 100. Ako karayi kagomba kumara igihe kari ahantu, nyuma kakazazana imimero, kagaterwa, ahagenewe gutuburirwa imbuto.

Ingemwe z’utwo turayi twameze zijyanwa guterwa mu murima, zazamara kwera ibirayi, hakazarobanurwamo ibyo guha abahinzi by’imbuto, ni byo kg 1 ubu irimo igurwa Frw 600 aho mu Kinigi.

Ayinkamiye arimo abagara ibirayi bye byari bimaze amezi abiri ashyiramo n'ifumbire
Ayinkamiye arimo abagara ibirayi bye byari bimaze amezi abiri ashyiramo n’ifumbire
Ka Mini ni ako karayi gato, ni ko bakita aho mu Kinigi
Ka Mini ni ako karayi gato, ni ko bakita aho mu Kinigi
Akarayi kitwa Mini ni ako kagurishwa amafaranga 100 ku muhinzi ugashaka
Akarayi kitwa Mini ni ako kagurishwa amafaranga 100 ku muhinzi ugashaka
Twa turayi twitwa 'Mini' tuboneka ku mwayi w'ibirayi uba watewe mu ibase nyuma y'ubushakashatsi
Twa turayi twitwa ‘Mini’ tuboneka ku mwayi w’ibirayi uba watewe mu ibase nyuma y’ubushakashatsi

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ariko gihugu cyacu dukunda uragana he koko? ni gute twasobanura ko “gutubura imbuto y’ibirayi bihenze?” bihenze kurusha agenda kuri Rwanda Day? bihenze kurusha ayo abadepite n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bashaka kwiyongeza ku mishahara yabo? ahenze kurusha agenda ku ntwaro tuzatwika nyuma y’imyaka 10 zatayeaagasciro? ahenze kurusha agenda ku manama duhoramo atagira n’umusaruro atanga? ahenze kurusha, ahenze kurusha……. Bayobozi bacu turabinginze nimureke twite ku buhinzi mbere na mbere abaturage barye, bahage, basagurire amasoko, babone amafranga, ayo mafranga abafashe kwishyura imisoro, kurihira abana amashuri, gutanga mutuelle, …..umuturage wo hasi akwiye guhabwa amahirwe n’ubushobozi bwo kwiteza imbere kurusha uko twirirwa duhamagarira abanyamahanga gushora imari mu Rwanda kandi n’abenegihugu bari kwicwa n’inzara na bwaki!! uwo mushoramari nahashora imari azagurirwa na nde mu gihe umuturage nta bushobozi bwo kujya ku isoko azaba afite? njye aho kwita ku nganda zikora imyenda itazabona n’abayigura (kuko ntiwajya kugura umwenda waburaye) nakwita ku buhinzi mbere na mbere kuko tuzi neza ko abanyarwanda benshi ari bwo bubatunze!! Tureke kwipasa muremure no kwicinya icyara ngo za reports zasohotse zidushyira ku myanya myiza, tukababeshya nabo bakatubeshya ko twagezeyo kandi dufite urugendo rurerure. Murakoze

    • Kaka, ndakwemeye kabisa.Aba baturage b’abahinzi wagira ngo sibo baza ku mwanya wa mbere mu bireba Leta kabisa!Dore ibiza mbere: Kwereka amahanga ko igihugu cyateye imbere, gukora igishoboka cyose raporo zikorwa zikaza zivuga neza u Rwanda,Kurwana tugaramye ariko abashoramari bakaza mu Rwanda,…Kigali iragaragara neza cyane,cyane, cyane ndetse surtout aho abanyamahanga bashobora kugera, ariko umuturage hasi iyo mu giturage yarashize.Ubu kurya kabiri ku munsi birakorwa n’umugabo bigasiba undi.Bayobozi beza b’igihugu cyacu, mwakoze ku buryo ubukungu busaranganywa mu byiciro byose by’abanyagihugu ko twese igiihugu ari icyacu?Ko ubuhinzi aribwo umuturage yari ashingiyeho,nibyanga turagana he koko? Nyabuna rwose ndabinginze mugirire impuhwe uyu muturage uri kwicwa n’inzara.Imana ibibafashemo.

    • Urakoze cyane Kaka.Ubu jye hari ikintu ntumva ntanabonera igisubizo.Igihugu inzara yakiyogoje bikomeye biteye ubwoba.Uretse n’abantu ubu n’amatungo ntafite ibyo kurya.Byatangiye icyotwa imyumbati icitse burundu mu turere tw’induga ,amarangara,amayaga n’ubugesera yeragamo.Ubu abaturage bibagiwe imyumbati.IBIJUMBA nabyo byagiye nka nyomberi.Ibirayi nabyo biri mu marembera,amasaka ni uko,ibishyimbo nabyirutse Data abigurira abaturage ikiro kigura amafaranga arindwi(7frw)none ubu ni 600frw.None n’ibirayi ndabona bigiye gucika.ESE Leta y’u Rwanda yabuze icyo ikora?amafaranga ko mbona agenda kuri byinshi bidafite agaciro….batekereje uburyo bushoboka bwose abaturage bakabona ibibatunga ra?baca umugani mu gifaransa ngo “ventre affamé n’a pas d’oreilles”.

      Leta yagize itya yambura abaturage imibande ibibaya n’ibishanga,bo bari bazi uburyo babihinga mu bihe bitandukanye by’umwaka bityo bakabasha guteganyiriza ibihe by’akanda ka GASHOGORO bityo no mu masoko hagahora ibiribwa n’ugiye guhaha akabona icyo ahaha.none byose byabaye agahomamunwa.Barafata abaturage bakabategeka guhinga umuceri werera amezi arindwi umuturage akabihugiramo ntahinge ibindi wakwera ntanasarure 1/3 cy’ibyo yashoye kandi bamuhererye igiciro cyo hasi.ubu se umuceri urimo kugura angahe ra?

      • magayane,ibyo uvuze ni ukuri nibaza aho tugana,iyo ubona leta ishora za miliyari mu bizu nka convention center kandi ibitaro nka CHK bitaravugururwa kuva muri za 1980, abarwayi barara hasi,kaminuza mperutseyo ibutare abanyeshuri nta ntebe zo kwicarayo bafite,ariko ugasanga tugura indege muri airbus.
        birababaje ariko wenda abayobozi bacu bazageraho babyumve babikosore

        • Nibyo bamwe twamye tuvuga ejo kuri ya nkuru ya rwandair hanyuma abiyita ko bakunda igihugu kurusha abandi ngo nugupinga,nyamara ntimubona ko ibintu byakomeye,ubwo ntakibazo amazi narenga inkombe tuzarya izo ndenge nizo nyubako.smh!!!

  • muri 1994 ikilo 1 cyibirayi cyari 1frw

  • huuum! twiheshe agaciro, twubaka inzu zigezweho nka kcc, tugura indege za rutura airbus n’ibindi! hari abayobozi banze kwemera ko mu gihugu hari inzara, reka sinakubwira bayishakira utundi tuzina no ni amapfa, ikibazo cy’ibiribwa n’ibindi! ariko buriya mbabwire utazi inzara arayibarirwa, nta muntu ushobora kuyihishira ngo bishoboke!bayobozi murya mukaryama mushake uko mugarurira iki kibazo hafi! niba abanyarwanda bagera kuri 75% ari abahinzi ni muvugurure politiki y’ubuhinzi, maze izo ndenge n’iyo miturirwa izabe iza nyuma!

  • MURENZI REKA GUSHINYAGURA !BAZAGERAHO BIKOSORE SE UKEKA KO IBYO BAKORA BATABIZI,????

    • Ibyo bakora barabizi ni gahunda ndende yo kwicisha abantu inzara. Imana itabare

  • twebwe abayobozi turya ibivuye hanze….NTIDUHAHA MU RWANDA..iyo nzara muvuga nishaka izabice bose…….bagabanuke

    • sha urimo wirata kubera iki? umaze guhaga imisoro yacu none urimo uvuga ngo muhaha ibivuye hanze koko? sha muzumirwa

  • Ngo abayobozi bikosore ugira ngo si plan bakoze yo kwicisha abantu inzara urikoyoya niko navuga iyo muborogo nho ngo bo baraserebra ko gahunda yabo iri gucamo ahubwo muzahitemo.mwicecekere kuko ntamuyobozi ubafiyiye impuhwe none se RAB ntibaho mwicecekere mupfu gitagatifu

Comments are closed.

en_USEnglish