Digiqole ad

Rusizi: Ba Minisitiri b’Ubucuruzi b’u Rwanda na DR Congo bongeye guhura

 Rusizi: Ba Minisitiri b’Ubucuruzi b’u Rwanda na DR Congo bongeye guhura

Ba Minisitiri Francois Kanimba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Ubutwererane muri Congo Kinshasa, Nefirtiti Kudianzila Kisura

Nyuma yo guhurira i Rubavu ku wa kane tariki 20 Ukwakira 2016, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Ubutwererane muri Congo Kinshasa,  Nefirtiti Kudianzila Kisura bavuze bagiye kwihutisha gutangira gukora kw’ikiraro kinini gihuza ibihugu byombi i Rusizi, no kuvugurura ibibuga by’indege icya Kamembe n’icy’i Bukavu.

Ba Minisitiri Francois Kanimba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Ubutwererane muri Congo Kinshasa,  Nefirtiti Kudianzila Kisura
Ba Minisitiri Francois Kanimba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Ubutwererane muri Congo Kinshasa, Nefirtiti Kudianzila Kisura

Mu mushinga wa miliyoni 60 z’amadolari uzaterwa inkunga na Banki y’Isi, ngo hagiye kwibandwa cyane ku kiraro kinini cyubatswe kuri Rusizi I, iki ngo cyaruzuye ariko gitinda gukora kubera imihanda yo muri Congo Kinshasa idakoze, ariko Congo Kinshasa yiyemeje kubishyiramo imbaraga.

Minister w’Ubucuruzi wa Congo Kinshasa, Mme Nefirtiti Kudianzila Kisura yavuze ko barajwe inshinga no gukura abaturiye b’u Rwanda na Congo mu bukene hagendewe mu koroshya ubucuruzi bwambuka imipaka.

Mme Nefirtiti yagize ati “Uyu mishinga uzagabanya ibicuruzwa byaduhendaga, bizanadufasha  kugabanya ubukene mu bihugu byacu kandi uzamure guhangana mu bucuruzi.”

Minsitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba  yabwiye Umuseke ko uyu mishinga uje ukenewe kuko hari na bimwe mu bikorwa byubatswe ariko harimo no kwagura ibibuga by’indege byegereye imipaka.

Mu bindi bizubakwa ni amasoko azajya ahuriramo Abanyarwanda n’Abakongomani, mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Kanima yagize ati “Kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya umupaka bugende neza hari amasoko akenewe, imihanda hari n’amateme.  Murebe nk’iri teme dufite  ahangaha rimaze igihe ryaruzuye ariko nta modoka zicaho kubera ko hakurya yaryo nta muhanda uhari, turizera ko mu gihe kitari kinini cyane iri teme rizakoreshwa.”

Yakomeje avuga ko uwo mushinga wagutse hakubiyemo ibikorwa byo kwagura ibibuga by’indege biri hafi y’imipaka, nk’ikibuga cya Kamembe ngo kiri gutunganywa n’ikibuga cy’indege cy’i Bukavu i Kavumu na cyo muri uyu mishinga harimo ibikorwa bizagikorwaho.

Ibyo ngo birakorwa kugira ngo ibyo bibuga birusheho kuba byafasha mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi.

Muri uwo mushinga kandi ngo harimo no guteza imbere abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bashyirwa mu makoperative.

Miliyoni 60 z’amadorari ya Amerika ni zo zizagendera muri uyu mushinga wiswe Great Lakes Facilation Project ku bufatanye na Bank y’Isi. Biteganyijwe ko mu myaka itanu waba usojwe.

U Rwanda rwongereye imbaraga mu kubana neza na Congo Kinshasa, cyane mu koroshya ubucuruzi, nyuma y’uko rwemeje koroshya ubucuruzi bwarwo n’ibihugu nka Uganda na Kenya cyane binyuze mu bikorwa by’Umuhora wa Ruguru ndetse no mu muryango wa Afrurika y’Iburasirazuba muri rusange (EAC).

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatanga miliyoni 24 z’amadorari y’Amerika naho Congo ikazatanga miliyoni 36 z’amadorari y’Amerika mu bikorwa by’uyu mushinga.

Mu nama y'i Rusizi bumvikanye gushyira imberega mu mishinga yo guteza imbere ubucuruzi no kubaka no gusana ibikorwa remezo
Mu nama y’i Rusizi bumvikanye gushyira imberega mu mishinga yo guteza imbere ubucuruzi no kubaka no gusana ibikorwa remezo

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish