Rusizi: Umutingito wo ku gipimo cya 4,7 wongeye kwibasira inzu z’ubucuruzi
*Uyu mutingito ngo waturutse muri Tanganyika.
Uyu mutingito wongeye kumvikana mu masaha y’urukerera yo kuri uyu wa kabiri aho benshi bavuye mu nzu bakaguma hanze nyuma yo gutungurwa y’umutingito, amakuru aravuga ko waturutse muri Tanganyika.
Abatuye mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe ahumvikanye urusaku no gutabaza bikomeye babwiye Umuseke ko bafite impungenge zo gusubira mu nzu zabo, kubera uyu mutingito wari ukomeye ukaba wangije zimwe mu nzu z’ubucuruzi.
Ntivuguruzwa Gervais, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe yabwiye Umuseke ko bakiri kubarura ngo bamenye ibyangijwe n’umutingito.
Ati “Nta muntu wigeze awugwamo. Mu makuru dufite ni inzu zangiritse.”
Uyu mutingito biravugwa ko wari ku gipimo cya magnitude 4,7 wumvikanye muri Rusizi na Nyamasheke, ariko ntiharatangazwa ibyo waba wangije.
Aka gace kakunze kwibasirwa n’imitingito ikomeje, gusa uwangije byinshi uhitana n’abantu benshi ni uwabaye Rusizi na Nyamasheke muri Gashyantare 2008, tariki ya 10 Nzeri 2016 na bwo muri utu turere humvikanye umutingito ukomeye wanasenye inzu.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE. RW
5 Comments
Leta niyo mubyeyi nidufashe izane aba experts barebe ikiri gutera iyi mitingito kuko irakabije tumenye niba tuhimuka rwose ntabwo bisanzwe kubona mu kwezi kumwe imitingito irenga 10
Iperereza ryiki se? Muririrwa mubusinzi, ubusambanyi, ubugambanyi, amarozi, ubwicanyi, amatiku, munyangire, … Isi iba iremerewe n’ibyaha bya bisi nyene. Imana yaduhaye Imtumwa zingahe muri Kigali? Nibande bajya mumateraniro? Ngo iperereza. Muzasome bibilya uzasobanukirwa n’ibimenyetse byanyuma… yari Nyindo Emmanuel
turi muri grabben mu karere k’ibiyaga bigari
konumvaga ngwiyo mitingito nisura urupfu rwumwami, ubuse harundukiliho? yewe uwakwumva ibyabahanuzi yakwirukanka
haliya UNR ikorera hameze hate?
Comments are closed.