Digiqole ad

Ushinja Mbarushimana yavuze ko yaje kwica ku kigo cy’Ababikira akenyeye ‘grenades’

 Ushinja Mbarushimana yavuze ko yaje kwica ku kigo cy’Ababikira akenyeye ‘grenades’

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

*Yavuze ko uregwa yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bane…Umwe yishwe urubozo,
*Uyu mutangabuhamya warokotse ngo yakijijwe no kudatanga ibyangombwa byanditsemo ‘Tutsi’,
*Urukiko rwemereye uregwa kumanuka rukajya ahavugwa ko yakoreye ibyaha akekwaho.

Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye ku Gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, kuri uyu wa 25 Ukwakira, Umutangabuhamya warokotse yavuze ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana imaze kugwa, iwabo abantu bo mu bwoko bw’Abahutu n’Abatutsi bajyaga kuri za bariyeri kuko batari bakamenye ibyo ari byo. Kuva ku itariki 20 Mata 1994 nibwo ngo Abatutsi batangiye kwicwa kandi ngo yiboneye Mbarushimana aza mu gitero ku kigo yari yahungiyemo cy’Ababikira ku Gisagara yambaye grenades ku mukandara.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

Ntirushwamaboko Pierre wari utuye mu Kabuga, mu kagari gahana imbibi n’ako uregwa (Mbarushimana) yari atuyemo, avuga ko ubwicanyi muri aka gace bwatangiye ku italiki ya 20 Mata 1994.

Avuga ko indege y’uwahoze ari umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda (Juvenal Habyarimana) ikimara kugwa, muri aka gace hatutumbaga umwuka mubi kuko hahise hashingwa  bariyeri zo gukoma imbere uwitwaga umwanzi icyo gihe.

Abajijwe abari bari kuri izi bariyeri, yasubije agira ati “ Mbere (ya 20 Mata) ari Abahutu, ari Abatutsi, bari bayiriho, twari tutaramenya ibyo ari byo.”

Avuga ko abantu bose bakangurirwaga kujya kuri bariyeri kuko babwirwaga ko igihugu cyari cyatewe n’umwanzi. ati “ Ngo bwari uburyo bwo kwirindira umutekano ngo kuko umubyeyi yari yapfuye, bakanabwira abantu ngo birindire umutekano ngo kuko Inyenzi zari zateye.”

Ntirushwamaboko avuga ko ku italiki ya 20 Mata byaje guhindura isura kuko Umututsi yatangiye guhigwa bukware kugira ngo yicwe.

Uyu mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha wari waje kugaragaza uruhare rw’uregwa mu byaha akekwaho, yavuze ko nyuma y’iyi taliki yahungiye ku gasozi ka Kabuye ahari hakusanyirijwe Abatutsi benshi, akavuga ko atahatinze kuko yabonaga ubuzima bw’abari bahahungiye bwari bugeramiwe.

Ntirushwamaboko yahise ahungira mu kigo cy’Ababikira b’Abemeramariya, ashinja uruhare uregwa (Mbarushimana) uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Avuga ko uregwa yari ayoboye igitero cyateye kuri iki kigo cy’Ababikira cyari giherereye ku Gisagara, akaza yambaye ‘Grenades’ ku mukandara, akavuga ko Mbarushimana yahise asohora abari bihishe muri iki kigo akabaka ibyangombwa.

Uyu mutangabuhamya uvuga ko iki gitero cyari kirimo abantu bagera mu 100, avuga ko Mbarushimana yamuhereyeho amwaka ibyangombwa.  Ati “ …Kuko nari nzi ko bashaka Abatutsi, kandi icyanjye cyari cyanditseho Tutsi sinakimwereka.”

Ntirushwamaboko avuga ko Mbarushimana yahise yaka icyangombwa undi musore witwa Mathias, yasanga ari Umututsi agahita amukubita umugeri akikubita hasi akarwana no guhaguruka yirukanka ariko akabura aho acikira kuko ikigo cyari cyagoswe, agasubiza mu cyumba yari yihishemo.

Avuga ko Mbarushimana yahise ategeka ko uyu musore ashakishwa vuba na bwangu, bamara kumufata bagahita bamujyanana n’abandi batatu bakajya kubicira hanze y’iki kigo, gusa akavuga ko uyu musore yishwe urubozo. Ati “ baramutemaguye agaruka avirirarana, bucya yapfuye turamushyingura.”

Uyu mutangabuhamya wavuze ko adashobora kwibuka amataliki ibi byose byagiye biberaho kuko atari kubona uwo mutima, avuga ko yanabonye uregwa (Mbarushimana) ayoboye igitero cyari kirimo Abarundi kigiye kurimbura Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye.

Ntirushwamaboko wanabaye Inyangamugayo mu Nkiko Gacaca zaburanishije i Gisagara, yavuze ko yumvise ko Mbarushimana yayoboye Bariyeri zirimo iyo mu Ndatemwa, akagira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Gisagara n’iya Nyakabungo.

 

Urukiko rwemereye kujya ahavugwa ko yakoreye ibyaha akekwaho

Mbarushimana Emmanuel n’umwunganizi we, Me Jean Claude Bizimana Shoshi basobanuye ubusabe bwabo ko Urukiko rutakomeza kumva ibivugwa n’Abatangabuhamya rutagiye kwihera ijisho ahavugwa ko uregwa yakoreye ibyaha.

Uregwa n’Umwunganizi we bavuze ko ibi byakuraho urujijo rw’ahantu havugwa n’abatangabuhamya ndetse Urukiko rukamenya niba ibyo bavuga n’aho byakorewe bishoboka.

Urukiko rwasoreje iburanisha rya none ku mwanzuro w’iki kifuzo, rwemereye ababuranyi ko nyuma yo kumva Abatangabuhamya ruzabamenyesha igihe ruzagira aha hantu havugwa ko uregwa yakoreye ibyaha akekwaho.

Iburanisha ryimuriwe kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 26 Ukwakira, Urukiko rukomeza kumva ubuhamya bw’Abatangabuhamya bashinja Mbarushimana.

 

Emmanuel Mbarushimana yahoze ari inspecteur w’amashuri mu cyahoze ari Komine Muganza Perefegitura ya Butare, 03/07/2014 yoherejwe mu Rwanda na Denmark aho yari yarahungiye, ngo akurikiranwe ku byahabya Jenoside akekwaho mu Rwanda.

Mbarushimana yabaga muri Denmark kuva mu 2001 nk’impunzi ya politiki aza gutabwa muri yombi mu kwa 12/2010 aho yari atuye hitwa Roskilde mu bilometero 35 uvuye i Copenhagen.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ariko njyewe nkeka ko uretse na kariya gasozi kvugwa ko hiciw Abatutsi bagera ku bihumbi 50 (50000) ndakeka ko na Butare yose ari Prefegitura itari ifite abatuutsi bagez kur uwo mubare.
    Ibi rero biragaragara ko ibyo bavuga ari ibihimbano ariko sinshatse kuvuga ko Abatutsi batishwe muri kariya karere. Ikindi nibuka ni uko mu Rwanda mu gihe cy’intambara Butare ariho abantu benshi bahungiraga baturutse muri za Kigali na Gitarama. Njyewe ubwanjye wandika ibi navuye i Kagali aho nari ntuye mu gace ka Kicukiro tariki ya 3 z’ukwezi kwa gatanu 1994 inkotanyi zimaze gufata ako gace. Icyo gihe nahungiye i Gitarama kubera ko ho hari hakiri amahoro. Muri Butare ho rwose bavugaga ko hari hakiri hazima muri ayo matariki. Ubwo rero abantu bavuga ngo ku itariki ya 20 z’ukwa kane (Mata) ngo niho biciye abantu ku gasozi ka Kabuye ntabwo byumvikana neza.
    Ikindi njyewe nabaga i Kigali muri Capitali, indege yarashwe ndi i Kigali aho nari ntuye hanyuma ubwicanyi buratangira. Rwose nari narize nzi gufat mu mutwe ariko ntabwo wambwora ngo nkubwore amatariki y’uko ubwicanyi bwabereyeho ngo mbyibuke. Ntabwo rero numva ukuntu aba bantu bo mu giturage (uretse ko nabo bashobora kuba barize simbihakana) bashobora kwibuka amateriki y’igihe uyu Mbarushimana yaba yarakoreye ubu bwicanyi.
    Ikindi uwareba aba batangabuhamya bose ibyo bagenda bavuga n’amatariki ibintu byagiye bibera wasanga Mbarushimana yaragiye aba ahantu hatandukanye ku munsi umwe no ku isaha imwe. Ibi biragaragaza ko ibiynshi mu buhamya butangwa ari ibihimbano.

    • Kubwibyo arekurwe? Mwese erega …. nako ntacyo nvuze.

    • @ Aimable, ubwo wowe ujijutse duhe ubuhamya bw’ibyo wagiye ubona ku ma barrieres kuva i Kigali kugera i Butare hanyuma utubwire impamvu wowe wahageze amahoro. kuvuga ko i Butare nta batutsi 50.000 bari bahatuye ubikura he mu gihe ibarura ryo muri 1991, nubwo bwose ibyavuyemo bitavugwaho rumwe ariko kandi ryagaragazaga ko Butare yari ituwe n’abaturage 618,172 muri abo abatutsi bakaba 130,419 bihwanye na 17.3%.

      Ikindi kuko numvise ukunda amatariki reka nkwibutse ko kuri 17/4/94 RTLM yashinje Perefe J.Habayalimana wa Butare ko ari icyitso cy’inkotanyi, kuri 18/4/94 inama ya guverinoma y’abatabazi imukura ku mirimo, kuri 19/4/94 Sindikubwabo wari Perezida w’iyo guverinoma ajya i Butare kwimika perefe mushya, Col.Sylvain Nsabimana aho muri uwo muhango yavugiyemo rya jambo rutwitsi ry’uko abanyabutare bigize ba ntibindeba na ba nyirandabizi bakaba batarimo gufasha abandi gukora.

      Nyuma y’iryo jambo ryahamagariraga abaturage ubwicanyi nibwo i Butare ubwicanyi bwatangiye. None ubwo uhera he uvuga ko kuri 20/4/94 nta bwicanyi bushobora kuba bwara baye kuri uwo musozi. Uzasome igitabo cya Jean Paul Kimonyo: “Rwanda ;un genocide populaire” na “Rwanda 1994: Les politiques du génocide à Butare” cya Andre ‎Guichaoua cyangwa se imyanzuro y’imanza zitiriwe Butare zaciwe na TPIR uzamenya byinshi ku mateka y’ubwicanyi bwabereye i Butare.

      Ikindi kandi ntukihutire kuvuga ko abatanga buhamya barokotse babeshya kuko hari abo bagiye batangaho ubuhamya bubashinjura.
      Urugero uwari Perefe wa Gitarama icyo gihe, Fidele Uwizeye yabaye umwere ahanini kubera ubuhamya bw’abarokotse Jenoside.

      • Ndagushimiye Bwana Joel kuko umpaye za references kandi zifatika. Ni byiza ko twibukiranya iyo dutanga ibitekerezo. Ntabwo twandika amagambo hano kugira ngo tubabazanye ahubwo ni byiza ko tugeregeza kubwizanya ukurikuko ibyabaye mu gihugu cyacu ntabwo byabaye ku bwoko runaka gusa ahubwo byabaye ku Banyarwnda. Niyo mpamvu njyewe iyo nandika mba ngerageza kumvikanisha ukuri kwanjye (ubryo numva ibintu) ariko ngashaka ko n’abandi bambwira ukuri kwabo. Abanyarwanda bahuye n’amahano kugeza uyu munsi ntabwo turasobanukirwa bhagije kuri aya mahano. Gusa icyo njyewe mbona nk’umunyarwanda ntitaye ku moko duturukamo ni uko uwaduteje ariya makuba atakundaga u Rwanda n’Abanyarwanda.

  • Ngo abatutsi basaga ibihumbi 50? Ahohantu hari hahungiye abobantu bose hangana gute ra?

  • Ariko mwishe abantu muzi ko mutazabona ababashinja,ntabapfira gushira rero, iki kigabo kirimo guta ibitabapfu ubu se yakwemeye icyaha akababarirwa, ko Muzee wacu yazitanze, ubu ndi abantu nkaba nabo bakwicwa

    • Aha hantu nari mpari ariko ukuri kuraryana pe, hari haje abatutsi baturutse muri komini 5 kandi ni agasozi kirengeye ku buryo abantu bakuzuyeho kose bari benshi ariko abahavuye ni mbarwa. Gusa twirinde kubitekerezaho, batadusubiza inyuma, reka tubyihorere Imana ihora ihoze, ubu ndiho kandi iyo ngiyeyo nshimishwa no gufasha abasabirizi baho. Nubwo isi itababaza kuba baradusize turi incike izababaza ubuzima bw’abo yaremye. Uwampa ngo rimwe uyu muntu ubihakana azagire amahirwe yo kuba ahantu hameze nk’aho twari turi ku gasozi ka kabuye muri icyo gihe. Ayo mahirwe no kuvugirwaho wapfushije ntuzave muri ubu buzima utayabonye ngo wumve. Nakumva uvuze ko nibura utabizi cg utari uhari ariko niba ubivuga uzi ibyo muri enfer nta climatiseur ibayo ntuzahatangwe.

  • Gitsimbanyi we izina niryo muntu..ibitsimbanyi bari ingabo z’abahutu za Ruganzu rero rekeraho gushyigikira amafuti n’ibinyoma.uriya uvuga ngo bagiye guhamba,ese umututsi yarafite igihe cyo guhamba?

    Ntimugakomeze gutera umujinya mubeshyera abantu,uriya mugabo atunze umututsikazi.

  • Kanyarwanda na Rujijo murashekeje, kugabanya imibare ntibikuraho ko mwishe abantu, amaraso y’inzirakarengane mwamennye azahora atabaza, namwe mukomeze mwinangire imitima y’ibyo mwakoze,ni hahandi hanyu muhora mushaka impamvu ariko ntacyo bitanga, uziko babivuze ukuri ngo ingwe ukurira umwana ikakurusha uburakari. muragapuuuu!!!!!!!!!

  • Uyu mugabo muvugira ntimumuzi niwe uzi ibyo arimo n’impamvu yanyu. Ngo afite umugore w’umututsikazi hihihihiiiiiiiiiiiiahwi. Nibangahe babishe ndetse badasize n’abana babo!!!!
    Mana kiza abanyarwanda, udukize ubugome, udukize ibikomere, utwiyereke, tureke nkwanduza abana bacu.

  • Mbabajwe cyane nabantu barikuvuga NGO prefectura ya butare nta batutsi i50 000 yarifite!! Nmwe mubizi c yarifite bangahe?muhumure kugabanya umubare ntibizakuraho inzirakarengane zatikijwe zizira ubusa!!! Amaraso yabo azahora abarya !!! Nta soni

  • Ok harigihe muzajya mu Brock ibitekerezo byacu mugasanga muriguhemukira abasomyi
    ?

Comments are closed.

en_USEnglish