Pasitori utera abayoboke be umuti wica udukoko “insecticide” mu bayoboke be ngo arabavura yamaganiwe kure. Ku rubuga rwe rwa Facebook, Lethebo Rabalago wiyita Intumwa y’Imana, avuga ko umuti wica udukoko witwa ‘Doom’ ushobora gukiza abantu. Uruganda rwakoze uyu muti ariko ruburira abantu ko ‘Doom’ kuyitera mu bantu bifite ingaruka, naho Komisiyo ishinzwe iby’imyemerere muri Africa […]Irambuye
Tags : Rwanda
Mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Uburasirazuba, hari abaturage baturiye ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi muri 2013 batarishyurwa ingurane z’ibyabo byangiritse bakaba bavuga ko kuva icyo gihe bakomeje kwizezwa ko bazishyurwa ariko ngo imyaka ibaye itatu batarahabwa ingurane, ngo byagize ingaruka ku mibereho yabo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo kizwi […]Irambuye
Kuri iki cyumweru abafundi bahuriye muri Sindika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’Ubukorikori (STECOMA) mu karere ka Kicukiro, baganiriye ku bibazo by’ingutu bibugarije, bagaragariza Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Kicukiro ko bigoye ku mufundi kugira ngo abe yakwiyubakira inzu mu mujyi wa Kigali. Abanyamuryango ba STECOMA Kicukiro basabwe gufasha Leta kurwanya akajagari mu myubakire bagendeye ku kuba […]Irambuye
Video yashyizwe kuri Internet na Al Shabab irerekana abarwanyi b’uyu mutwe bari mu myitozo ikomeye bitegura kuzagaba ibitero bikomeye ku yindi mijyi ya Somalia. Ibi ngo bizashoboka kuko ingabo za Ethiopia zayirindaga zamaze kwigendera bituma isigara iri yonyine nta kirengera. Abarwanyi ba Al Shabab bari barasubijwe inyuma n’ingabo za Ethiopia zifatanyije n’iz’Umuryango wa Afrika yunze […]Irambuye
Mu muganda wihariye wateguwe n’Ihuriro ry’urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zose za Leta, ujyanye no gusibura imirwanyasuri kuri umwe mu misozi ihanamye y’Akagali ka Nyamugari mu murenge wa Jali, Akarera ka Gasabo, abakobwa bashishikarijwe kujya mu ngabo z’igihugu, abaturage bibutswa kuzatora neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama 2017. Dominique Rwomushana uyobora Ihuriro YURI […]Irambuye
Nibura abantu 91 bapfiriye mu mpanuka ya gariyamoshi yataye inzira mu Majyaruguru ya Leta ya Uttar Pradesh. Impanuka yakozwe na gariyamoshi ya Sosiyete Indore-Patna Express, ku isaha ya saa cyenda zo mu rukerera (03:00) kuri iki cyumweru hari saa (21:30 GMT) yabereye hafi y’umujyi wa Kanpur. Abatabaze babashije kwinjira mu byumba bya gariyamoshi bakuramo imirambo, […]Irambuye
Ubwo hasozwaga etape ya gatanu ya Tour du Rwanda 2016, hagaragaye ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi ba Team Dimension Data for Qhubeka. Bishobora guteza ihangana rikomeye mu bakinnyi bakina mu ikipe imwe. Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, hakinwe agace ka gatanu k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016. Etape […]Irambuye
*Imyaka ngo basigaye bayigurishiriza mu murima itarera, uguze akazisarurira, *Ubuyobozi ntibwemera uburemere bw’ikibazo nk’uko kivugwa n’abaturage, *Mayor wa Nyamasheke ku wa kane yatabaje ku bari muri Sena ko imyaka mu karere ke igiye gushira. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko inzara iturutse ku bahashyi baza kugura ibiribwa nk’ibijumba n’ibitoki bavuye i […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abadepite batatu bashya, Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene basimbuye, Abadepite bagiye mu zindi nshingano na Hon Nyandwi Desire uherutse kwitaba Imana. Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguranye Diogene baturuka mu muryango RPF-Inkotanyi basimbuye Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, […]Irambuye
Abantu muri rusange bazi ko ibikomere by’abantu bakuru bitinda gukira. Nubwo bisanzwe bizwi gutyo, abahanga ntibari bazi impamvu nyakuri ituma igikomere cy’umuntu ugeze mu zabukuru gitinda gukira. Kuri uyu wa Kane nibwo abahanga bo muri Rockefeller University basohoye inyandiko isobanura icyo bita ko ari ‘impamvu ifatika’ ituma ibisebe by’abasaza n’abakecuru bitinda gukira. Nyuma y’Intambara ya […]Irambuye