Digiqole ad

Valens uhanganye cyane na Eyob ngo “Tour du Rwanda igeze ahakomeye”

 Valens uhanganye cyane na Eyob ngo “Tour du Rwanda igeze ahakomeye”

Valens Ndayisenga na Eyob bahanganye

Ubwo hasozwaga etape ya gatanu ya Tour du Rwanda 2016, hagaragaye ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi ba Team Dimension Data for Qhubeka. Bishobora guteza ihangana rikomeye mu bakinnyi bakina mu ikipe imwe.

Valens arashinja bagenzi be b'abanya-Eritrea Eyob na Amanuel  kutamufasha
Valens arashinja bagenzi be b’abanya-Eritrea Eyob na Amanuel kutamufasha

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, hakinwe agace ka gatanu k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016. Etape yegukanywe n’umunya-Eritrea Eyob Metkel ukinira Team Dimension Data for Qhubeka.

Abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Muhanga 10h, basoreza mu mujyi wa Musanze saa 13:22, baciye mu mirenge itandukanye ya Muhanga, Ngororero, Nyabihu na Musanze.

Bimenyerewe ko abakinnyi bakomeye, bahatanira umwenda w’umuhondo, bakoresha imbaraga nyinshi mu bilometero bya nyuma. Uyu munsi niko byagenze, kuko abasiganwa bari hafi kugera Mukamira, Byukusenge Patrick na Valens Ndayisenga bakoresheje imbaraga nyinshi, basatira Gasore Hategeka wari ubari imbere.

Habura km 20 ngo bagere i Musanze, umunya-Eritrea Eyob Metkel ukinana na Valens na we yahise asatira abari imbere.

Uyu mugabo yakoresheje imbaraga nyinshi, atsinda agace k’uyu munsi, kandi byashobokaga ko afasha Valens akongera ibihe arusha abandi, kuko ari we wambaye umwenda w’umuhondo, ugaragaza uwa mbere ku rutonde rusange.

Eyob Metkel yegukanye etape y’uyu munsi atsinze abandi kuri sprint, anava ku mwanya wa gatanu, ajya ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange. Ubu arushwa na Valens Ndayisenga amasegonda 46 gusa.

Ibi byababaje uyu musore w’i Rwamagana cyane, abwira abanyamakuru ko abona isiganwa ryahinduye isura.

Ati “Ndishimye ko nkifite umwenda w’umuhondo, ariko ndanababaye kuko ndabona abagombaga kumfasha batabishaka. Abanyarwanda ntibashaka kumfasha kuko tutari mu ikipe imwe, abandi na bo barashaka kwitsindira. Biri kungora cyane.

Nk’ejo Eyob nashyira igare imbere, sinzaba nshobora kumubangamira kuko turi mu ikipe imwe. Sinzi icyo navuga gusa nzagerageza guhangana kugera ku munota wa nyuma.”

Uyu musore wo muri Eritrea we yatangaje ko intego ye yo kurinda Valens akiyikomeje.

Eyob Metkel yabwiye abanyamakuru ati: “Nishimiye gutsinda iyi etape. Ni byiza kuri njye, ariko ikiza kurushaho ni uko ikipe yacu igumanye ‘maillot jaune’. Sinahangana na Valens, icyatumye nza gutsinda ni uko gutsinda ama etape na yo ari intego y’ikipe yacu.”

Valens Ndayisenga ni we uyoboye urutonde rusange, arusha Eyob Metkel amasegonda 46 gusa. Ikosa ryose yakora, uyu munya-Eritrea ashobora guhita yegukana Tour du Rwanda 2016.

Eyob Metkel wegukanye etape ya gatanu ya Tour du Rwanda
Eyob Metkel wegukanye etape ya gatanu ya Tour du Rwanda
Eyob na Valens bashobora gushyira ku ruhande  kuba bakina ikipe imwe,  bagahangana  muri etape ebyiri zisigaye
Eyob na Valens bashobora gushyira ku ruhande kuba bakina ikipe imwe, bagahangana muri etape ebyiri zisigaye

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish