Digiqole ad

S. Africa: Pasitori atera “insecticide” abayoboke be ngo arabavura

 S. Africa: Pasitori atera “insecticide” abayoboke be ngo arabavura

Lethebo Rabalago wiyita Intumwa y’Imana acucagira insecticide mu maso y’umw emu bayoboke be

Pasitori utera abayoboke be umuti wica udukoko “insecticide” mu bayoboke be ngo arabavura yamaganiwe kure.

Lethebo Rabalago wiyita Intumwa y’Imana acucagira insecticide mu maso y'umw emu bayoboke be
Lethebo Rabalago wiyita Intumwa y’Imana acucagira insecticide mu maso y’umw emu bayoboke be

Ku rubuga rwe rwa Facebook, Lethebo Rabalago wiyita Intumwa y’Imana, avuga ko umuti wica udukoko witwa ‘Doom’ ushobora gukiza abantu.

Uruganda rwakoze uyu muti ariko ruburira abantu ko ‘Doom’ kuyitera mu bantu bifite ingaruka, naho Komisiyo ishinzwe iby’imyemerere muri Africa y’Epfo isaba abagizweho ingaruka n’ibyo bakorewe na Pasitori Lethebo kujyana ibirego.

Lethebo Rabalago wiyita Intumwa y’Imana yatangarije BBC ko akoresha uburyo butemerwa na benshi kugira ngo avure abantu.

Africa y’Epfo ikunze kuberamo udushya twinshi mu bijyanye n’insengero zisaba abayoboke bazo gukora ibisa n’ibidasanzwe ngo babone ukwemra n’imbabazi z’Imana.

Amafoto yakwiye henshi ku mbuga nkoranyambaga, Pasitori Rabalago, uyobora urusengero rwitwa (Mount Zion General Assembly) mu Ntara ya Limpopo, agaragara acucagira umuti wica udukoko “insecticide” mu maso no ku mubiri ku bayoboke be.

Lethebo yatangarije umunyamakuru wa BBC, Nomsa Maseko mu mujyi wa Johannesburg ko yacuciriye umuti mu maso y’umugore  kuko ngo yari ayarwaye, kandi ngo “uwo mugore yumvis eamerewe neza ku bw’imbaraga z’Imana.”

Pasitori Lethebo avuga ko umuti wica udukoko ushobora gukiza Cancer n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bwa HIV.

Kuri Facebook ye yanditseho ngo “Doom ni izina gusa, ariko urayibwira igahinduka ikintu cyakiza, ikabikora. Abantu bakize indwara, bavanwa ahakomeye kubera doom.”

Muri Africa y’Epfo ibisa n’ibidasanzwe mu madini si ubwa mbere bibaye.

Lesego Daniel, wo muri Rabboni Ministries, na we avuga ko ari Intumwa y’Imana, mu mujyi wa Pretoria yasabye abayoboke b’idini rye kunywa petrol.

Muri 2014, kuri Facebook hacicikanye amafoto yari yavuye ku rubuga rwa Internet rw’itorero rye, asaba abayoboke be kurisha ibyatsi n’indabo.

Penuel Mnguni, wo mu rusengero rwitwa ‘End Times Disciples Ministries’ (Abayoboke bo mu bihe bya nyuma), bamuhimbye “Snake pastor”. Uyu mugabo w’imyaka 25 wiyita Umuntu w’Imana “Man of God” urusengero rwe yarutangije muri 2014, agendeye ku byo Lesego Daniel akora.

Muri 2015, kuri Facebook hakwirakwiye amafoto y’iyi Ntumwa igaburra abayoboke bayo amabuye ngo yayahinduyemo umugati.

Muri uwo mwaka, hakwirakwiye andi mafoto amugaragaza atamika inzoka n’imbeba abayoboke be avuga ko zihinduka shokora (chocolates).

Uyu mugabo yahise ahambirizwa, ameneshwa mu gace ka Soshanguve, mu Majyaruguru y’umujyi wa Pretoria, aho urusengero rwe ruri.

Lethebo Rabalago, na we wiyita intumwa y’Imana, ari na we uvugwa muri iyi nkuru, ayobora urusengero Mount Zion General Assembly. Yigeze kugaragara yafashe indangururamajwi kabuhari “A large speaker”, ayitereka ku muyoboke we aryamye hasi.

Uruganda “Tiger Brands” rwakoze umuti Doom, uyu Pasitori Lethebo avuga ko uvura abantu indwara zigakira, ruvuga ko ibikorwa bye biteye inkeke.

Mu itangazo basohoye bagira bati “Turashaka gusobanura neza ko atari byiza gutera abantu umuti wa Doom n’indi miti yose yica udukoko mu maso y’abantu. Doom yakozwe ngo yice udukoko twihariye kandi byanditseho.”

Komisiyo ishinzwe iby’imyemerere n’imigenzo muri Africa y’Epfo, (South Africa’s Commission for the Promotion and Protection of Cultural, Religious and Linguistic Communities) yamaganye ibikorwa bya Lethebo Rabalago, ishinja kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Iyi Komisiyo yasabye buri wese wagizweho ingaruka n’ibikorwa by’uyu mugabo wumva ko byahungabanyije ukwemera kwe, yigezaho ibirego.

Yanabacucagiraga ku birenge n'amaguru
Yanabacucagiraga ku birenge n’amaguru
Imiti yica udukoko ngo yanavura HIV mu myumvire y'uyu muPasitori
Imiti yica udukoko ngo yanavura HIV mu myumvire y’uyu muPasitori
Aha yacuciraga umuti ku birenge by'umuyoboke we ukiri muto
Aha yacuciraga umuti ku birenge by’umuyoboke we ukiri muto

BBC

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Injiji ziragwira.

  • Nibinyenzi se? Cy ibinyenzi bibarimo??
    Ndumiwe koko!!!!

  • HAHAHAHAHAHAHAHAHHHHHHHHHHHHHHHH

  • None se iriya ntumwa y’imana yumva abantu babaye udukoko mu izina ryo kwemera?
    Murabe maso hanze aha hari abaryi!

Comments are closed.

en_USEnglish