Umuyobozi mushya wa Koperative y’Abarimu, Umwalimu SACCO yaraye ashyikirijwe ububasha n’uwari umuyobozi w’agateganyo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba wayoboye uwo muhango, yasabye impinduka mu mitangirwe ya serivisi, gukora igenzura ry’ibyagezweho mu myaka umunani ishize, no kumenya ko Leta hari igihe izahagarika inkunga yayo kuri iki kigo. Umuyobozi mushya w’Umwalimu SACCO, ni Laurence Uwambaje, yahererekanyije ububasha […]Irambuye
Tags : Rwanda
Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba akaba ari umwe mu barambye cyane ku butegetsi ndetse afatwa nk’umuyobozi wakomeye cyane yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko. Murumuna we yasigiye ubutegetsi, Raul Castro ni we watangaje urupfu rwe kuri televeiziyo y’igihugu. Fidel Castro yahiritse ubutegetsi mu 1959, atangiza impinduramatwara ishingiye ku Bukominisiti. Castro yahanganye cyane na America […]Irambuye
Mu murenge wa Mushubati, akagari ka Bumba mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, ku itariki 23 Ugushyingo, Ugiriwabo Evelina w’imyaka 83 yakubiswe n’umukwe we witwa Rwitungura Anastase w’imyaka 31, aza gupfa kubera inkoni, umugabo we na we yagiye muri Coma yitabye Imana kuri uyu wa gatanu. Intandaro y’aya mabi yaturutse ku ntonganya zo mu […]Irambuye
Ku munsi wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abahohoterwa kugira uruhare mu kuvuga ihohoterwa bakorerwa kuko ngo ntirishobora gucika batabigizemo uruhare. Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 bwatangijwe mu mudugudu wa Rwabikenga, mu kagari ka Nyirabirori mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, kuri uyu […]Irambuye
Urugendo rw’ubuzima bwa Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016 burimo byinshi bitangaje. Yavuye mu ishuri afite imyaka 10 gusa, yavomeye abaturage bakamuha ibiceri, yabaye umunyonzi ukorera 50Frw, none ubu ni ishema ry’igihugu cyose. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Ugushyingo 2016, Umuseke wasuye Valens Ndayisenga n’umuryango we, mu murenge […]Irambuye
Mu kagari ka Kabuga umurenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe umwana witwa Nsabimana Issa uri mu kigero cy’imyaka umunani y’amavuko yarohamye mu ruzi rw’Akagera rugabanya u Rwanda na Tanzania. Uyu mwana yari yatumwe n’umubyeyi we kuvoma muri uyu mugezi utemba. Erneste Nsabayesu wasigariyeho umuyobozi w’Akagari ka Kabuga uri mu kiruhuko cy’akazi yemeza aya makuru, […]Irambuye
*Yavuye mu bakina ku muhanda, aza kuba Umukinnyi mwiza i Bujumbura, none akinira Rayon Sports, *Shasir akunda bombi Messi na Ronaldo ariko ntabigereranyaho, *Igihembo Umuseke watangije kizatuma Shampiyona igira imbaraga abakinnyi bitange kurushaho. Nahimana Shasir umusore bigaragara ko ari muto, avuga aseka, atuje kandi ufite intego yo gutera imbere mu mupira w’amaguru. Kuri uyu wa […]Irambuye
Ubusanzwe abahanga baba mu Kigo mpuzamahanga kiga ikirere (International Space Station) bafite imyenda ikoranye ubuhanga ibafasha guhangana n’ubushyuhe n’ubukonje mu kirere ariko ngo hagize ushaka kwituma ari hanze y’ikigo byaba ikibazo gikomeye. Gusa ariko ngo bafite umushinga wagenewe £24,000 wo gukora umwambaro wazajya ubasha kubona uko biherera mu gihe bari kure y’Ikigo mu kazi. Uyu […]Irambuye
Mu biganiro byiga icyakorwa ngo gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage zigere ku ntego zazo, byabereye muri Sena ku wa kane w’icyumeru gishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yatangaje uburyo bushya Leta yatangiye gukoresha buzakura abaturage mu bukene, ngo aho gutanga inkunga y’intica ntikize ‘serumu’, umuturage azahabwa byose by’ibanze ‘minimum package’ akurikiranwe nyuma y’imyaka […]Irambuye
Iri bendera ry’akagari ka Gisayura mu murenge wa Mutuntu ryabuze tariki ya 21 Ugushyingo 2016, hakomeza ibikorwa byo kurishakisha. Amakuru Umuseke wakuye ku muyobozi w’Akagari ka Gisayura, Ukurikiyimana Jean Pierre ni uko, intandaro ryo kwibwa kw’ibendera ari uburakari bw’umuturage utari wishimiye ko mu isambu ye hacishwa umuhanda wa VUP. Uyu mugabo witwa Mugekurora Patrick utarishimiye […]Irambuye