Ngoma: Barishyuza ingurane ku byabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi
Mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Uburasirazuba, hari abaturage baturiye ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi muri 2013 batarishyurwa ingurane z’ibyabo byangiritse bakaba bavuga ko kuva icyo gihe bakomeje kwizezwa ko bazishyurwa ariko ngo imyaka ibaye itatu batarahabwa ingurane, ngo byagize ingaruka ku mibereho yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo kizwi bakaba bizeza abaturage ko bazahabwa ingurane bitarenze uku kwezi kw’Ugushyingo.
Abatarabona ingurane ni abaturage batuye mu ngo zikabakaba 50, bo mu kagari ka Kinyonzo, umurenge wa Kazo. Bavuga ko bamaze imyaka igera muri itatu bangirijwe ibyabo n’ibikorwa byo kuzana umuriro w’amashanyarazi muri aka gace.
Ibikorwa bigaragazwa, ni amashyamba n’ibiti by’abaturage byari ahanyujijwe uyu muyoboro w’amashanyarazi.
Aba baturage babaruriwe ibyabo, bizezwa no kwishyurwa, ndetse basabwa gutanga nimero za konti zabo barazitanga. Kuri bo ngo byari ikimenyetso ntakuka ko bagiye kwishyurwa gusa magingo aya nta faranga barakoza mu ntoki zabo.
Umwe mu baturage witwa Kalinda agira ati “Ibiti byaratemwe baza kuhabarura ariko dutegereza ko hari uwaza kuturiha turaheba, ntituzi naho twabariza ikibazo cyacu.”
Mukabandora Veneranda na we ufite imitungo itarishyuwe, ati “Badusabye ko dutanga nimero za konti turazitanga ariko byose nta kintu byagezeho buri gihe duhora tubibaza nk’iyo habaye inama ariko ntacyo bitanga.”
Rwiririza Jean Marie Vianney umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere kuri iki kibazo avuga ko bakizi akaba yizeza aba baturage ko bazahabwa ingurane ku byabo bitarenze uku kwezi kubura iminsi icyenda ngo kurangire.
Ati “Ni byo koko abaturage bafite impungenge ku byabo, ariko nk’ubuyobozo bw’akarere icyo twababwira ni uko twabasaba kwihangana. Muri REG batubwiye ko bari babijyanye muri BNR ngo bishyurwe hanyuma BNR isangamo ikosa bisubizwa muri REG ngo batunganye dosiye y’abaturage neza, ariko ndabizeza ko bazishyurwa bitarenze uku kwezi (Ugushyingo 2016).”
Ikibazo nk’iki cy’abaturage batemewe ibiti hanyuzwamo umuyoboro w’amashanyarazi ntigisangwa hano Kinyonzo muri Kazo gusa kuko kigaragara no mu tugari twa Karama na Birenge mu murenge wa Kazo no mu kagari ka Mutenderi mu murenge wa Mutenderi.
REG iherutse kubwira abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, ko ibangamiwe bikomeye no kuba ifite umwenda w’abaturage usaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo yabuze uko izayasaranganya abaturage bagera ku 3000 kuko hari abasabwa gufunguza konti muri SACCO, kandi amafaranga bishyuza ari make cyane ugereranyije n’ayo basabwa ngo bafunguze konti, bityo bakaba barabiretse.
Ikindi kibazo gikomeye, ngo ni aho REG yasanze hari abaturage batanze konti y’umuntu umwe kandi ari umutungo ufatanyijwe, na byo bikaba byarateye urujijo ku muntu uzishyirwa ayo mafaranga. Ni ihurizo rikomeye, ariko bishobora kuzasaba REG kumanuka ikishyura ayo mafaranga mu buryo bwo gusoma beneyo bari kuri lisiti.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW