Tags : Rwanda

2000 bahuguwe mu myuga muri ‘NEP’ Kora Wigire bahawe impamyabushobozi

Abasore bakiri bato, abakuze barengeje imyaka y’urubyiruko, bose hamwe 2000 mu Ntara zitandukanye bahawe impamyabushobozi z’uko bahuguwe mu myuga n’ubumenyingiro, ngo bafite icyizere cy’akazi, naho Minisitiri w’Intebe wayoboye umuhango ngo igihe kirageze Made in Rwanda, ihaze isoko ryo mu Rwanda. Aba bahuguwe biganjemo urubyiruko byakozwe muri Gahunda ya “NEP Kora Wigire” ifasha urubyiruko kubona ubumenyi […]Irambuye

Ubushakashatsi ku buryo urumogi rukorana n’ubwonko bwateye intambwe

Urumogi rugira ibinyabutabire byinshi (chemicals) bikora mu buryo butandukanye iyo bihuye n’amaraso cyane cyane ayo mu bwonko. Ibinyabitabire Tetrahydrocannabinol (THC) gituma uwanyoye urumogi yumva yameze amababa, abahanga bakaba biga uburyo urumogi rukorana n’ubwonko bikaba byafasha mu bushakashatsi ku muti w’igicuri n’indi ndwara. Tetrahydrocannabinol ariyo ‘molecule’ ikomeye kurusha izindi zigize urumogi, iyo igeze mu bwonko ihasanga […]Irambuye

Africa irasabwa kwemeza amasezerano ateza imbere imiyoborere myiza

Kigali – Inama nyafrica imaze iminsi itatu ihuje abagize Inteko nshingamategeko Nyafurica n’abahagarariye Mimisiteri z’Ububanyi n’Amahanga muri Africa, na bamwe mu bahagarariye imiryango nka EAC na COMSA n’abikorera baganira ku iterambere rya Africa, barasaba ibihugu bitaremeza ameserano ajyanye n’imiyoborere myiza kuyemeza Africa igakomeza kunga ubumwe. Ibihugu 25 bya Africa ni byo, byasinye aya masezerano y’imiyoborere […]Irambuye

U Burusiya bwikuye mu masezerano ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwongeye gukomwa mu nkokora, mu gihe hafunguwe inama ya 15 ihuza ibihugu bigize amasezerano y’i Roma ashyiraho uru rukiko, Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku nyandiko igaragaza ubushake igihugu cye gifite bwo kuva mu bihugu binyamuryango by’aya masezerano. U Burusiya bwari bwemeye gusinya amasezerano ashyiraho ICC mu 2000, nubwo mu 1998 bwari […]Irambuye

Imirambo y’Aba Frères barohamye ku cyumweru yabonetse muri Muhazi

Aba Frères batatu barohamye mu kiyaga cya Muhazi ku cyumweru, nyuma y’iminsi ine ishakishwa hagaragaye imirambo ibiri ireremba hejuru y’amazi, icyateye impanuka cyiracyakorwaho iperereza. Fidel Ingabire Umunyambanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo yatangirije Umuseke ko impanuka y’ubwato bwari butwaye abo ba Frères yabereye mu kiyaga cya Muhazi, mu kagari ka Kibara mu […]Irambuye

Rwanda/Burundi: Imbonerakure ntizicyemerera Abarundi kurema isoko rya Nyaruguru

*Umurundi wambutse mu Rwanda iyo afashwe n’Imbonerakure ahohoterwa kimwe n’Umunyarwanda wambutse ajya i Burundi. Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ku gice cyegereye umupaka w’U Burundi n’abo mu Ntara ya Kayanza ku gice cyegereye u Rwanda bari batunzwe n’imibarinire yabo mu bucuruzi n’imigenderanire. Baremeza ko ubu ibintu bimeze nabi nyuma y’uko uruhande rw’U Burundi noneho […]Irambuye

Kuvura ku buntu abo mu cyiciro cya 1&2 nta gihombo

*Kwivuza kare byagufasha kutaremba ukaba wakwanduza abandi Malaria, *Abarwara Malaria bari 800 000 muri 2012, imibare imaze kugera kuri 3 900 000 muri 2015/16, *Abaturage barasabwa kuryama mu nzitiramibu, kurwanya ibizenga by’amazi mabi, gutema ibihuru, gufunga amadirishya kare. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uko Malaria ihagaze mu gihugu n’ingamba zo kuyirwanya, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane […]Irambuye

Perezida Kabila “Hazubahirizwa iby’itegeko nshinga riteganya”

Kuri uyu wa kabiri Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’Abadepite n’Abasenateri ko itegeko nshinga nta gihe ritubahirijwe kandi ngo rizakomeza no kubahirizwa mu ngingo zirigize zose. Joseph Kabila yavugaga ijambo nyuma y’amazezerano yagiranye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bemeye ko azakomeza kuyobora igihugu kugeza muri 2018, ariko mu myaka ibiri […]Irambuye

Mu gihugu hose 45,5% by’abaturage bagaya ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo …

*Serivise z’ubuhinzi n’ubworozi n’iz’ubutabera na zo zinengwa n’abaturage cyane, *Serivise nyinshi zahujwe n’ibyiciro by’ubudehe biri mu bituma ishyirwa mu byiciro binengwa. Kuri uyu wa kabiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere myiza (RGB), cyasohoye raporo y’ubushakashatsi ku ishusho Abaturage babonamo imiyoborere n’imitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali, abaturage banenga uruhare ruke bagira mu […]Irambuye

en_USEnglish