Digiqole ad

India: 91 bapfiriye mu mpanuka ya gariyamoshi 100 barakomereka

 India: 91 bapfiriye mu mpanuka ya gariyamoshi 100 barakomereka

Ibyumba bigera kuri 14 bya gariyamoshi byataye inzira ku mpamvu zitaramenyekana

Nibura abantu 91 bapfiriye mu mpanuka ya gariyamoshi yataye inzira mu Majyaruguru ya Leta ya Uttar Pradesh.

Ibyumba bigera kuri 14 bya gariyamoshi byataye inzira ku mpamvu zitaramenyekana
Ibyumba bigera kuri 14 bya gariyamoshi byataye inzira ku mpamvu zitaramenyekana

Impanuka yakozwe na gariyamoshi ya Sosiyete Indore-Patna Express, ku isaha ya saa cyenda zo mu rukerera (03:00) kuri iki cyumweru hari saa (21:30 GMT) yabereye hafi y’umujyi wa  Kanpur.

Abatabaze babashije kwinjira mu byumba bya gariyamoshi bakuramo imirambo, banatabara abagihumeka.

Nibura abantu 100 byatangajwe ko bakomeretse.

Nta mpamvu ifatika yari yatangazwa ku cyaba cyateye iyi gariyamoshi guta inzira igeze mu gace ka Pukhrayan.

Krishna Keshav, wari muri gariyamoshi yatangarije BBC ati “Twakangukanye ubwoba hari nka saa cyenda (3h00 am). Ibyumva byinshi bya gariyamoshi byari byataye inzira, buri wese yari afite ubwoba. Nabonye imirambo myinshi n’abantu benshi bakomeretse.”

Abapolisi 250 bajyanywe muri ako gace kabereyemo impanuka.

Umwe mu bagenzi wagize amahirwe icyumba yarimo ntigite inzira, yatangarije Associated Press ko gariyamoshi yagendaga ku muvuduko usanzwe.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi kuri twitter yanditse ati “Mbuze amagambo navuga ku bwo gutakaza abantu bitewe n’impanuka ya gariyamoshi ya Patna-Indore express. Ibitekerezo byanjye biri kumwe n’abo mu miryango yagize ibyago. Amasengesho ari kumw en’abakomeretse muri iyo mpanuka iteye ubwoba.”

Umujyi wa Kanpur ni ho hantu nyamukuru inzira za gariyamoshi zihurira mu Buhinde, buri munsi yaca gariyamoshi.

Mu Buhinde impanuka za gariyamoshi zikunze kuba kubera ahanini ibikoresho byazo bishaje cyane. Impanuka yabereye ahitwa Uttar Pradesh muri Werurwe yahitanye abagera kuri 39 ikomerekeramo abasaga 150.

Nibura buri munsi abagenzi miliyoni 23 bakoresha aho hantu hahurira imihanda ya gariyamoshi buri munsi, niho hanini mu Buhinde, hakaba n’aha kane hagutse cyane ku Isi.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish